Kuzirikana isuku yo mu kanwa ndetse no kwivuza indwara z’ amenyo hakiri kare birinda indwara zitandukanye zo mu kanwa ndetse n”umubiri wose muri rusange.
Ibi byagarutsweho ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga w’ubuzima bwo mu kanwa. Aho byagaragajwe ko abenshi usanga bazirikana akamaro ko kwita ku buzima bwo mu kanwa, ariko hari n’aho batabizirikana ugasanga bashobora koza amenyo inshuro ziri munsi y’ebyiri ku munsi, cyangwa kuyoza igihe gito cyane nk’uko bamwe mu baturage babigaragaza.
Urugaga rw’abaganga b’indwara zo mu kanwa rugaragaza ko hari abumva ibimenyetso by’izi ndwara ntibabihe agaciro ahubwo bakivuza ari uko barembye cyane, kandi nyamara ibi birenga mu kanwa gusa, bikanagira ingaruka ku mubiri wose.
Dr. Mihigana Adelaide uhagarariye abaganga b’ indwara zo mu kanwa avuga ko kwirengagiza isuku yo mu kanwa nkana bizana ingaruka nyinshi bityo ko bidakwiye.
Yagize ati” Uko atabiha agaciro niko n’ ingaruka ziza, umwanda uragenda ukihoma ku menyo kandi haba harimo za microbe. Ziriya microbe rero ziramanuka zikagera mu nda ku mutima, mu mitsi yewe bishoroba gutuma ku mugore utwite inda ivamo, rero harimo ingaruka nyinshi zaterwa n’ uburwayi bwo mu kanwa.”
Irene Bagahirwa umukozi ushinzwe indwara zo mu kanwa mu Kigo cy’ Igihugu gishinzwe ubuzima RBC, nawe asaba abanyarwanda kuzirikana isuku yo mu kanwa, akibutsa ko ari ngombwa kwisuzumisha byibura buri mezi atandatu ngo urebe uko uhagaze, gusa anasaba abarwaye izi ndwara kujya bivuza hakiri kare.
Yagize ati” Turakangurira abantu kwita ku buzima bwo mu kanwa bakora isuku uko bikwiye, uwarwaye nawe wenda ababara nk’uruhande rumwe ntakwiye kurindira ngo n’urundi rufatwe kugirango yivuze, ahubwo agane kwa muganga kuko abaganga barahari serivisi zitangwa neza, rero babagane bivuze hakiri kare.”
Ubushakashatsi bwakozwe na RBC mu mwaka wa 2021 bwerekanye ko 92 % by’ abanyarwanda bisuzumishije amenyo muri uwo mwaka babitewe n’uko bababaraga cyane, mu gihe abangana na 1% aribo bisuzumishije bagamije kureba uko bahagaze, ubu bushakashatsi kandi bwerekanye ko abanyarwanda bagera kuri 67% boza amenyo rimwe ku munsi mu gihe abayoza kabiri ari 19% gusa.
Mukanyandwi Marie Louise