Home AMAKURU ACUKUMBUYE Itangazamakuru rirasabwa gusakaza amahame remezo y’uburenganzira bwa Muntu akubiye mu Itangazo Mpuzamahanga

Itangazamakuru rirasabwa gusakaza amahame remezo y’uburenganzira bwa Muntu akubiye mu Itangazo Mpuzamahanga

ku nshuro ya 72 umunsi mpuzamahanga wo kubahiriza uburenganzira bwa muntu ku isi hose, mu Rwanda hashyizweho icyumweru  cyahariwe  uburenganzira bwa muntu ugereranyije n’igihe itangazo rizaba risohotse,  u rwanda narwo rukaba ruzifatanya n’ibindi bihugu  kwizihiza iyo sabukuru. mu Insanganyamatsiko igira iti “Recover better, Stand up for Human Rights”; Ugereranyije mu Kinyarwanda igira iti “Twiyubake duharanira Uburenganzira bwa Muntu”.

 Ibi byavugiwe mu cyumba cyahugurirwagamo abanyamakuru  akaba yari amahugurwa y’umunsi umwe yateguwe na Komisiyo y’uburenganzira bwa muntu, aho abanyamakuru bibutswaga uruhare rwabo muguteza imbere uburenganzira bwa muntu no mukurushaho gusobanurira umuturage uburenganzira bwe.

Madamu Mukarugwiza Clemance, umukozi ushinzwe amategeko arengera abafite ubumuga, akaba afite ubumuga bwo kutabona akaba kandi ari n’umukozi w’inama y’igihugu y’abafite ubumuga ushinzwe uburenganzira mu by’amategeko arengera abafite ubumuga, Yagize  ati“ Amateka nta gihe yigeze aha umuntu ufite ubumuga agaciro, haba mu miryango bavutsemo ndetse no mu mihanda aho baba basaba, ahubwo yamugize umuntu uteye impuwe bituma benshi bamwambura agaciro ariko muburenganzira bwa muntu siko bimeze, ni umuntu ufite uburenganzira, ni umuntu ukwiye kubahwa, kurindwa, kurengerwa nkuko abandi bigenda”.

Perezida wa Komisiyo y’uburenganzira bwa muntu Madame Mukasine Marie Claire, avuga ko itangazo mpuzamahanga ryerekeye uburenganzira bwa muntu ryemejwe n’inteko rusange ku itariki 10 Ukuboza 1988 ryaje ritanga amahame yubahiriza uburenganzira bwa muntu atagomba kuvogerwa cyangwa se ngo ahindurwe, umunsi mukuru w’uburenganzira bwa muntu isi yose ikaba iwufata nk’umunsi wo gushyira mubikorwa amasezerano yubahiriza uburenganzira bwa muntu.

Kumpamvu yo guhugura abanyamakuru  Mukasine Marie Claire  yagize ati :”komisiyo y’uburenganzira bwa muntu izirikana imbaraga z’itangazamakuru mu kwigisha abantu, muguhindura imyumvire n’imyitwarire yabo, gukosora ibitagenda, ko kandi ari ingirakamaro no mu mutekano w’iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu”.

“munshingano za komisiyo y’uburenganzira bwa muntu mu kugenzura uyubahirizwa ryabwo hari byinshi itangazamakuru riba ryabonye nk’ijisho ry’abaturage rikabitangaza bityo bigaha komisiyo kuzuza inshingano zayo”.

Buri mukomiseri wese yahawe umwanya asobanura ibikorwa biteganyijwe mu cyumweru cyahariwe uburenganzira bwa muntu kizasozwa ku Itariki 10/12/2020, banaboneraho nugusaba itangazamakuru kubisakaza hose ribigeza ku baturage kandi rinabakangurira gukomeza kubahiriza uburenganzira bwa buri wese.

Itangazamakuru rirasabwa kandi gusakaza amahame remezo y’uburenganzira bwa Muntu akubiye mu Itangazo Mpuzamahanga ryerekeye Uburenganzira bwa Muntu kugira ngo abantu barusheho kuyamenya no kuyubahiriza.

Ndacyayisenga Bienvenu

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here