Home AMAKURU ACUKUMBUYE Iterambere ry’umugore wo mucyaro riragoye kuko agiharirwa imirimo yo mu rugo.

Iterambere ry’umugore wo mucyaro riragoye kuko agiharirwa imirimo yo mu rugo.

Umuryango uharanira guteza imbere uburinganire no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina (RWAMREC)ugaragaza ko kuba abagore bataboneka mu mirimo ibyara inyungu biri mu bituma bahura n’imbogamizi nyinshi zirimo ihohoterwa bakorerwa ryo mu ngo ndetse n’ihame ry’ uburinganire ntirigerweho uko byagakwiye.

Uyu muryango  wiyemeje guteza imbere ihame ry’uburinganire hagati y’umugabo n’umugore no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina bavuga y’uko ikibazo cy’ihohoterwa no  kuba abagore bagiharirwa gukora imirimo yo mu rugo gusa kiganje ahanini mu bice by’icyaro.

Ibi babigarutseho bagaragaza ko  umugabo ku munsi agenera gusa iminota 30 imirimo yo mu rugo ibindi bigaharirwa umugore kuko ari imirimo ifatwa nk’itabyara inyungu cyangwa se idahemba. Ibi bikadindiza imibereho myiza y’umugore  ku rundi ruhande ikanatera Leta igihombo.

Umuyobozi nshingwa bikorwa wa RWAMREC  Rutayisire Fidèle avuga ko kuba abagore aribo bagiharirwa imirimo yo murugo bidindiza iterambere ryabo.

Yagize ati “, Umugore aracyafite inshingano yo gukora imirimo yo mu rugo bigatuma adashobora kubona umwanya wo kwiyitaho, cyangwa se ngo abe yakora imirimo ibyara inyungu yewe no   kujya muri politiki,  kugeza ubu dufite igihombo kinini giterwa n’uko ari abagore gusa bitabira iriya mirimo itishyurwa “.

Rutayisire yakomeje agaragaza ko iki kibazo gifite aho gihurira n’ibibazo bikibangamiye umuryango nyarwanda ndetse no kutazamuka k’ubukungu bw’Igihugu.

Yagize ati ” Umusaruro mbumbe wacu w’Igihugu uriyongera urugo rutera imbere, amakimbirane aragabanuka mu rugo, ikindi n’uko na wa mugabo witabiriye ya mirimo yo mu rugo nawe agira amahoro kandi mu rugo hakabaho ubuzima bwiza.  Rero hari inyungu nyinshi dufite nk’Igihugu murwego rwo kugira ngo buri wese yitabire iriya mirimo itishyurwa.”

RWAMREC   basanga kugira ngo hazagerwe kuri ibyo byifuzwa inzego za leta zikwiye gukorana bya hafi n’iyi miryango, ndetse hakabaho n’ubukangurambaga bwo kunoza imibereho myiza muri iyi miryango kandi ku buryo burambye.

 

MUKANYANDWI Marie Louise

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here