Home AMAKURU ACUKUMBUYE Ivanka Trump arimo kugirira urugendo rw’akazi muri Afurika

Ivanka Trump arimo kugirira urugendo rw’akazi muri Afurika

Umukobwa w’imfura wa Perezida Zunze Ubumwe za Amerika ari mu rugendo rw’akazi muri Afurika aho agomba kumara iminsi ibiri muri buri gihugu agomba gusura.

Uru rugendo Ivanka Trump azagirira mu bihugu bibiri rugamije gushimangira gahunda ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yo kuzamura abagore bagera kuri miliyoni 50  baba mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere, kuva muri uyu mwaka kugera mu wa 2025 nk’uko guverinoma ya Amerika ibitangaza.

Ivanka Trump umukobwa wa Donald J. Trump  akaba n’umujyanama we azasura abagore bakora mu ruganda rw’ikawa anasure n’uruganda rw’imyenda ruyoborwa n’abagore muri Etiyopiya. Uyu mugore azanitabira ihuriro rya Banki y’Isi muri iki gihugu giherereye muri Afurika y’Iburasirazuba.

Ivanka Trump muri Ethiopia

Nyuma yo kuva muri Etiyopiya, Ivanka azakomereza urugendo rwe muri Côte d’Ivoire aho azasura umugore uhinga igihingwa cya cacao anitabire inama yibanda ku mahirwe abagore bo muri Afurika y’Iburengerazuba bafite mu birebana n’ubukungu.

Mu mpera z’ukwezi kwa kabiri, umushinga “Women’s Global Development and Prosperity” (W-GDP)” wiyemeje gushyira hamwe abagore bose bo ku Isi no kubafasha kubona imirimo myiza, nk uko guverinoma ya Amerika yabyiyemeje.

Nk’uko urubuga rwa W-GDP rubivuga, kuba  abagore batagira uruhare mu by’ubukungu bibangamira izamuka ry’ubukungu bikanadindiza igabanyuka ry’ubukene mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere.

 

Twiringiyimana Valentin

 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here