Ivuga butumwa rinyuze mu mupira w’amaguru ni bumwe mu buryo bumaze kumenyerwa mu Itorero ry’ivugabutumwa ry’inshuti mu Rwanda (EEAR). Aho ubu buryo bwo kuvuga ubutumwa binyujijwe mu mupira w’amaguru bumaze kugaragaza umusaruro ushimishije kuva bwatangizwa mu mwaka wa 2014.
Umunyamakuru w’Ubumwe.com aganira n’umutoza w’ikipe y’Itorero ry’inshuti agashami ka Kicukiro Nsanzimihigo Thierry akaba ari naho iyi mikino yatangiriye,yadutangarije ko bahisemo kuvuga ubutumwa babunyujije mu mupira w’amaguru kuko basanze ari bumwe mu buryo bwiza bwo kubwiriza urubyiruko rwinshi.
Mumagambo ye Nsanzimihigo yagize ati: “Twahisemo kuvuga ubutumwa dukoresheshe kwidagadura kuko urubyiruko rukunda kwidagadura,ushobora gusanga urubyiruko rwinshi ku kibuga cy’umupira kurusha urwo wasanga mu nsengero. Nimuri ubwo buryo rero twatekereje ko twatera intambwe tugasanga urubyiruko aho ruri kandi mubyo rukunda tukaboneraho kubabwiriza inkuru nziza y’agakiza.”
Umutoza Nsanzimihigo yakomeje adusobanurira uko umupira baribafitanye n’ikipe yo mu gihugu cya Uganda yaje iturutse mu Itorero ryitwa Full Gospel Church (Ntungamo). Ati “ twari dusangannywe ubushuti n’iryo torero hanyuma dutegura uwo mukino waduhuje kugira ngo tubonereho gusabana no kwidagadura hamwe n’urubyiruko rwinshi ndetse ruturutse mu bice bitandukanye kugira ngo tubonereho no kubabwiriza ubutumwa bwiza. Uyu mukino waduhuje washojwe tubatsinze ibitego bibiri kuri kimwe (2-1)”
Abajijwe uburyo gukina umupira byabwiriza ubutumwa, yadusobanuriye ko mbere y’uko batangira umukino bafata umwanya muto bakaganira ku ijambo ry’Imana ndetse na nyuma yo gukina bongera bakaganira ku butumwa bwiza. Anatubwira ko haboneka abantu benshi bihana bakanakizwa.
Nsanzimihigo yakomeje atubwira ko atari abakristo bo mu Itorero ry’Inshuti gusa bakinisha ahubwo ko aho waba usengera hose ubasanga bagakina. Ikindi ko aba babwirije atari ngombwa ko baza bagasengera mu Itorero ry’Inshuti , ahubwo ko icyangombwa ari ugukizwa aho baba basengera hose.
Tubibutse ko uyu mukino wabaye ku munsi w’ejo ku cyumweru Tariki ya 17/07/2016 Kicukiro ku kibuga cy’Ikigo cy’ishuri ryisumbuye rya Kagarama.( Kagarama secondary school).Irangira Urwanda rutsinze Uganda ibitego bibiri kuri kimwe.
Mukazayire Immaculee