Home AMAKURU ACUKUMBUYE IYO UMWANA ARI IMPANO (Agace ka 11)

IYO UMWANA ARI IMPANO (Agace ka 11)

Sabrina na Manzi ntibigeze kongera kugira aho bahurira uretse muri refe, aho bafunguriraga. Aha ho bajyaga bahuza amaso kuko bicaraga mu bihande biteganye. Sabrina ariko akirinda kumwitegereza, kubera kugira ubwoba ko ibyo Jeannette yamubwiye byaba ukuri.

Umunsi umwe hashize ibyumweru bibiri, Jeannette aza kumureba mu kiruhuko cya saa yine.

-Sab, Manzi yakuntumyeho ngo nkubwire ko arwaye kandi ngo nubona umwanya umusure.

Jeannette amaze kugenda, Sab asigara mu bibazo byinshi. Kuki se yari yamutumyeho? None se ni we wamubwirizaga kumusura? Ibi bibazo yabyibazanyaga uburakari. Ariko nyuma aza kwibwira ati yaransuye ubushize nanjye ni ngombwa ngo musure.

Amasomo 2 ya nyuma ya saa yine yayize atayize. Bageze muri refe afungura vuba, ahita ashyira nzira ajya gusura Manzi aho yari ari mu bitaro. Bamaze kumwereka icyumba arimo arakomanga arinjira.

-Mwiriwe ?

-Wiriwe neza ?

Yari yikirijwe n’abasore 2 bari bagemuriye Manzi. Aratambuka yicara ku gitanda abandi bari bicayeho giteganye n’icy’umurwayi. Amaze nk’iminota 5 aje, ba banyeshuri barasezera asigarana na Manzi wenyine. Baraganira, amenya ko nawe arwaye Malaria. Hashize akanya Sab nawe arasezera kuko atashakaga kuza gukererwa amasomo y’ikigoroba. Kuko Manzi atabishakaga ariko amwemerera kuza kugaruka nyuma y’amasomo.

Nyuma yo kwiga amasomo 3 y’ikigoroba, Sab asubira gusura Manzi ariko ntiyahatinda kuko icyo gihe yari afite abashyitsi benshi bamumara irungu, ariko nawe yashakaga kwiga kuko bucyeye bwaho yari afite interrogation (isuzumabumenyi).

Akomeza kujya aza gusura  Manzi mu cyumweru cyose yahamaze. Ibi bibaviramo kuba inshuti magara ndetse bagakunda kugendana. Umwanya yamaranaga na Jeannette, awusimbuza Manzi. Ngaho mu kiruhuko cya saa yine, ngabo saa sita bajya gufungura, ngabo ku mugoroba nyuma y’amasomo! Abantu benshi bakekaga ko bakundana bakabahakanira.

▲▲▲

Igihembwe cya mbere kirarangira, Sabrina asanga yagize amanota meza ndetse ab’iwabo birabashimisha. Ibiruhuko byarangiye Sabrina akibishaka kuko buri wese mu muryango we yari amwitayeho. Bitandukanye n’ibiruhuko bishize.

Ageze ku ishuri akomeza kurushaho kuba inshuti magara na Manzi. Abantu bose bari barabamenyereye nk’abakundana ariko Sabrina akumva si ko abifata.

Rimwe ari ku wa 5 nk’uko bari barabigize umugenzo, bahurira mu ishuri bakundaga kuganiriramo.

-Sab, hari ibintu maze iminsi nshaka kukubwira ariko nkifata.

Sabrina yari yabibonye kare kuko uwo munsi Manzi yari atuje kurusha uko yari asanzwe. Yabonaga ko hari ikintu yatinye kumubwira.

-Ubwo se iminsi yose tumaranye uracyantinya ?

-Oya da! Ariko rimwe na rimwe hari amagambo aniga umuntu akaba yayareka kabone n’ubwo yaba ayibwira ubwe.

-Ibyo byose uzabyivanemo ntukagire ijambo rikuniga imbere yanjye.

Bwari butangiye kwira. Manzi arahaguruka afata Sabrina ikiganza, abona kuvuga:

-Tuve muri iri shuri tujye hanze.

-Hanze se ko hari umuyaga ?

-Ndabigusabye.

Sab ahita ahaguruka atagombye kongera kwingingwa. Arasohoka, Manzi aramukurikira. Sab yari azi ahantu Manzi akunda kwicara mu byatsi. Akihagera ahita yicara arambya hasi, Manzi na we abigenza atyo.

-Dore icyo nashakaga kukubwira rero…

Sabrina amurebye mu maso, undi ntiyakomeza. Sab amubwira asa n’umuhumuriza.

-Komeza ndakumva.

-Euh, abantu benshi iyo babonye turi kumwe batwibazaho byinshi ibyo urabizi.

-Yego ndabizi.

Sab yari afite amatsiko y’aho ashaka kugusha.

-Kubera ibyo rero, abahungu benshi iyo bambajije niba dukundana, mbabwira ko ari ubushuti busanzwe. Iyo babyumvise bansaba ko nabahuza mugakundana. Ariko ibyo birambabaza cyane.

-Kuki bikubabaza se ?

Manzi asa n’uwirengagiza ikibazo cya Sabrina maze arakomeza.

-Abamaze kubimbwira ngira ngo ni 8. Ariko ntacyo nicuza kuko iyo batabimbwira ntari kuzagira ubutwari bwo kukubwira ibyo ngiye kukubwira ubu. (Ariruhutsa, arakomeza) Nagira ngo nkubwire ko muri abo bose nta wantanze kugukunda kuva ukinjira muri iki kigo.

-Manzi, ntakubeshye. N’iyo wabintera mu rushinge sinabyemera.

Sabrina yavugaga ibi ahinda umushyitsi umubiri wose kuko yibazaga ko Manzi ari bumwake igisubizo ku byo amubwiye.

-Kuba bigutunguye ntibitangaje kuko nakoraga uko nshoboye kose ngo mbiguhishe. Ariko aho bigeze sinabishobora kuko mfite ubwoba ko bakuntwara.

Manzi aceceka akanya gato, hanyuma.

-Sabri,

-Karame.

-Singuhatira ngo unkunde, ariko igihe uzumva witeguye ko ngukunda uzambwire. Ndakunda kandi nzi gukunda. Nuramuka wemeye ko ngukunda, nkwemereye ko utazigera ubyicuza na rimwe. Nzakwigisha urukundo icyo ari cyo. Nzi icyo utekereza ku rukundo kuko iyo umuntu akurebye mu maso ashobora kubimenya. Nzi ko ukunda abatunze byinshi, ariko urukundo rwanjye ni urukene kuko nta mafaranga mfite. Unyemerere ungerageze igihe gito, hanyuma uzafata umwanzuro niba urukundo rugombera ubutunzi cyangwa se niba rwihagije.

BIRACYAZA…

Olive Uwera

 

 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here