Home AMAKURU ACUKUMBUYE IYO UMWANA ARI IMPANO (Agace ka 12)

IYO UMWANA ARI IMPANO (Agace ka 12)

-Singuhatira ngo unkunde, ariko igihe uzumva witeguye ko ngukunda uzambwire. Ndakunda kandi nzi gukunda. Nuramuka wemeye ko ngukunda, nkwemereye ko utazigera ubyicuza na rimwe. Nzakwigisha urukundo icyo ari cyo. Nzi icyo utekereza ku rukundo kuko iyo umuntu akurebye mu maso ashobora kubimenya. Nzi ko ukunda abatunze byinshi, ariko urukundo rwanjye ni urukene kuko nta mafaranga mfite. Unyemerere ungerageze igihe gito, hanyuma uzafata umwanzuro niba urukundo rugombera ubutunzi cyangwa se niba rwihagije.

Manzi yiruhutsa akanya gato, mbere yo gukomeza. Yageze aha ubwoba bwashize atumbira Sabrina mu maso nta guhumbya.

-Unyemerere ube uretse iyo si y’abakire, unyarukire mu yanjye ya gikene, maze nyuma y’igihe gito uzagereranye izo zombi. Nuramuka usubiye mu yo wahozemo uzangaye.

Muri ako kanya urusaku rwose rwari rwahagaze, wagira ngo isi ibazengurutse nayo iteze amatwi Ganza. Uretse umuyaga mucye wahuhaga naho ubundi abanyeshuri basaga nk’abakanzwe n’ikintu ntawe uvuga hafi yabo.

-Sab ?

-Karame.

-Uramuke.

Manzi amuhereza ikiganza Sab abibona ko gititira. Gisa n’ikinyereye mu cye ahita ahaguruka. Sab yagiye kubura amaso Ganza ageze kure. Muri ako kanya ni bwo Sabrina yumvise ko amarira amuzenga mu maso, ndetse ahumbije gato ahita ashoka agera ku matama. Nawe arahaguruka, ajya mu ishuri. Isaha zo kujya kuryama zaburaga iminota nk’itatu. Atangira kugendagenda buhoro agana aho baryamaga abanyeshuri bakundaga kwita doro bashaka guhina dortoire (Uburyamo).

Ageze mu cyumba yaryamagamo, yumva ibyamubayeho ntiyabyihererana. Uko babanaga ari abakobwa 6, ntacyo bajyaga bahishanya. Kandi bose babikiranaga ibanga, nta cyasohokaga hanze yabo.

-Ngo iki ? Nizere ko urimo kudukinisha ? Igihe Manzi amaze kuri iki kigo sindumva yabwiye umukobwa ko amukunda. (Ari Nadine ubivuga).

-Oya da! Ni ukuri simbabeshya.

Ubwo Chantal ahaguruka ku gitanda cye yihuta, aza kwicara ku cya Sabrina. Yakundaga inkuru cyane. Nuko araterura:

-Ubu se ni bwo wibutse kubitubwira ? Mu kigo hose ntawe uyobewe ko mukundana. N’ubundi byakantangaje umukobwa Manzi yitaho bene kariya kageni.

-Si ukubabeshya kugeza uyu mugoroba sinari narigeze menya ko ankunda urukundo rwihariye. (Sabrina abivuga azunguza umutwe).

-None se uzakora iki ?

Claudine buri gihe yabazaga ikibazo cya nyacyo. Uko yari ateye, ntiyatindaga mu nkuru ahubwo yabaga ashaka kumenya umwanzuro. Sabrina yumvise uko amubajije yiruhutsa umutima ubundi aramusubiza.

-Ubu muri iri joro nta gitekerezo cy’igisubizo mfite nzamuha.

Claudine yumva aratunguwe.

-Ntumbwire ko uzamuhakanira kuko nahita nkwanga.

-Mfite ubwoba ko ari ko bizagenda kuko ari ho umunzani uhengamira. Icya mbere ni umwana, yiga inyuma yanjye ho umwaka 1, icya kabiri sinjya nkundana n’abanyeshuri.

Solange wagiraga amahane muri bose aba arahagurutse avuga yifashe mu mayunguyungu.

-Ngo iki ? Ngo Manzi ni umwana ? Uzabe umwana umureke. Kuba yaragukunze yiga inyuma yawe si we wabishatse kuko uwo urukundo rushatse ruramusanga. Na Mavenge Sudi yarabiririmbye uzamubaze. Sab niba Manzi yatinyutse akakubwira ko agukunda, ubyemere ubwo yabikubwiye bimuri ku mutima. Kuko uko mubona, si ba bahungu bakina n’amarangamutima y’abakobwa. Mbwira, wari wakunda umuntu akakwanga ngo wumve uko bimera ?

-Oya.

Sabrina yarabeshyaga. Yari yarakunze Frédéric, kandi nawe mu bigaragara ashobora kuba yaramukundaga ahubwo bananiwe kubibwirana. Sabrina rero yabonye atabivuze nawe arabiceceka kuko atari kwiteretera umuhungu.

-Ndakwifuriza ko bitakubaho. Sab, ndakwinginze mbere yo kumuhakanira uzabanze ubyigeho n’umutima wawe. Muri wowe imbere nzi ko umukunda ariko wanga kubyemerera umutima wawe. Ntabwo ushobora kujya umarana n’umuhungu igihe kingana kuriya hatari urukundo muri wowe n’ubwo rwaba ari ruke.

Sabrina yubika umutwe ku bw’amagambo Solange yari amubwiye kuko yaje ahinguranya umutima we bimwemeza ko ibyo avuga harimo ukuri. Solange abonye ntacyo Sab avuze arakomeza, ariko noneho mu ijwi rituje atamutonganya nka mbere.

-Nzi abakobwa benshi bifuje ko Manzi abegera ndetse akababwira amagambo nk’ayo amatwi yawe abitse muri iri joro ariko barabibura. Nawe ntiyagusabye ngo umukunde nk’uko wabitubwiye. Byibura uzihe ukwezi 1 ukumuharire agukunde niwumva utabishimye uzamusezerere ubwo nawe azaba atsinzwe. Ndakwinginze ngo ibyo nkubwiye uzabitekerezeho.

Ubwo baganiraga ibyo Sabrina we yamaze kwambara imyenda yo kurarana yicaye ku buriri bwe bugishashe. Aho gusubiza Solange, arahaguruka abeyura amashuka n’ikiringiti yinjira mu buriri. Mbere yo kwiyorosa arabasezera.

-Muramucye iby’ejo bibara ab’ejo.

Ba bakobwa baraturika baraseka babonye ukuntu mu isegonda 1 ahinduye ikiganiro kandi bo bari bamaze kuryoherwa. Na bo bakora nka we bararyama. Muri bo habaga umukobwa w’umurokore witwa Chantal, buri gihe ntiyararaga atabasengeye. Bamusiga asenga bo binjira mu buriri.

N’ubwo Sabrina yageze mu buriri mbere, ni we wasinziriye nyuma. Yaraye yibaza ibibazo byinshi. Uko urubavu rurambiwe kuryama agahindura urundi, ubundi akubika inda cyangwa akareba igisenge. Ese yari kubishobora gukundana n’umwana wiga mu wa 3 we yiga mu wa 4? N’ubwo bitari bikabije cyane ariko Sabrina ntiyari kwirengagiza ko yasibiye mu wa 4. Ubwo yaribwiraga ati bishoboke ko murusha imyaka 2. Hanyuma se iyo Sandrine yari kuzabimenya yari kuzamukizwa n’iki ko yasaga nk’aho amutegeka?

Yumvaga bimukomereye, ariko ku rundi ruhande akumva atababaza Manzi n’ukuntu yamwibagije umubabaro yari atangiranye kuri icyo kigo. Ku bw’amahirwe nko mu ma saa munani y’ijoro agatotsi karamwiba ntiyongera kwicura kugeza mu gitondo.

BIRACYAZA….

Olive Uwera

 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here