Home AMAKURU ADASANZWE. IYO UMWANA ARI IMPANO (Agace ka 3)

IYO UMWANA ARI IMPANO (Agace ka 3)

Baraganiriye ntibabona ko amasaha arimo kugenda. Bashidutse saa moya n’igice z’ijoro zigeze. Sabrina wari waraye ijoro yananiwe gusinzira kuko bari baraye bari butahe ibitotsi bitangira kumuganza. Arasezera ajya mu buriri n’ubwo hari hakiri kare.

▲▲▲

Sabrina yamaze iminsi yumva nta muntu wo mu muryango wabo ashaka kuvugisha ndetse muri ibyo biruhuko nta n’umwe yigeze asura. Ariko uko iminsi yahitaga ni ko umujinya wagabanukaga. Umuntu umwe yumvaga arakariye cyane ni Franco. Ubwo Franco yazaga mu rugo iwabo, Sabrina yaramwumvise ashaka aho yihisha arahabura. Ni ko kwigira inama yo kwinjira mu gitanda arisinziriza. Franco yafunguye urugi rw’icyumba rwa Sabrina amuhamagara ariko undi ntiyamwitaba.

-Sabrina ? (Amukomanga).

Ariko ntiyamwitaba.

-Ndabizi ko unyumva nushaka wisinzirize uzageze ejo ndemera ndare ariko sinshobora kugenda tutaganiriye.

Sabrina yumvise yafashwe yigira nk’umuntu ukanguwe uvuye mu bitotsi byinshi.

-Harya ngo urashaka iki ? (Sabrina abivuga yibyiringira mu maso).

-Ese koko wari usinziriye? Nagize ngo wisinzirije ngo tutaganira. Cyakora nari ngukumbuye kandi ntabwo nari gusubira ku kazi tutavuganye.

-Njye rero sinari ngukumbuye ndetse sinifuzaga kukubona.

-Sabri, ndakeka icyo kibazo twarakiganiriyeho bihagije. Kuko wankunda utankunda umuryango warakumpaye. Kandi wowe ntacyo ushobora kubihinduraho.

Amaso atangira kubunga mu maso ya Sabrina. Na none ibyo yashakaga kwibagirwa ngo asubire ku ishuri yimereye neza Franco yari atangiye kubimwibutsa. Yari asigaye ari nk’umwanzi we kandi muri babyara be bose ari we buzuraga kurusha abandi. Ese yabikoraga ashaka kumubabaza cyangwa yari azi ko arimo gukora neza. Hari hasigaye kumenya igituma akora ibyo ubundi akamushyira ku rutonde rw’abanzi be nasanga abikora kugira ngo amubabaze.

Ibyo bari bamaze kuvuga byose bari babivuze Franco ahagaze, Sabrina aryamye ku buriri arambuyeho amaguru. Ubwo Franco nawe yicara ku gitanda, afata ikiganza cya Sabrina cy’ibumoso atangira kugikanda buhoro asa n’umuhoza.

-Sabri, wenda hashobora kuba harimo kwikunda ku ruhande rwanjye, ariko ndagukunda kuva cyera ukiri akana. Byanteraga isoni kubona nkunda umwana ndusha imyaka 10, ikindi ari mubyara wanjye. Nakomeje kubihisha kuko wari ukiri muto. Ejobundi ni bwo nabivuze kuko nabonaga noneho bifite ubuhengekero.

Ariruhutsa, yumvise Sabrina ntacyo abivuzeho arakomeza.

-Nshaka kukwereka yuko ngukunda nkabona ari bwo wowe urushaho kunyanga. Ariko ntacyo bitwaye. Kenshi mu rukundo ni ko bigenda. Hari ubanza gukunda undi, agatera intambwe undi nawe bikazamuzamo.

Uko yakavuze ayo magambo, yari yaryamishije Sabrina mu gituza cye, amukorakora mu misatsi byo kumuhoza.

-Iyo mbona ubababaye kandi bitewe n’urukundo ngukunda, numva bindemereye ndetse rimwe na rimwe ngashaka kubyikuramo ariko byarananiye. N’iyo nkugeze iruhande nkabitekereza ndarwara. Ni ukuri ubyemere iyo ubabaye nanjye mba mbabaye.

Avuze ibyo, Sabrina ni bwo yamenye ko yamuryamye mu gituza. Mu mutima we aribaza ati nkaryama mu gituza cy’uwo nitaga umwanzi ? Ibyo ari byo byose uyu muhungu yari afite rukuruzi. Ntiyari yamenye uko byagenze. Yumva isoni, ni ko kumwishikuza.

-Mvaho nta mpuhwe zawe nkeneye.

Franco amureba nk’utangaye kuko yari ahindutse nk’ikirere. Mu kanya gato yari yizeye ko Sabrina yumvise urukundo amukunda ariko byahindutse isegonda rimwe.

-Nsohokera mu cyumba.

Franco aramwumvira maze arasohoka, asiga Sabrina mu bitekerezo byinshi. Ese Franco yaramukundaga by’ukuri nk’uko yabivugaga ? None se we ko atamukundaga yari guhatiriza ? Hoya nta guhatiriza urukundo.

BIRACYAZA…

Olive Uwera

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here