Home AMAKURU ACUKUMBUYE IYO UMWANA ARI IMPANO (Agace ka 8)

IYO UMWANA ARI IMPANO (Agace ka 8)

Sando yanga kuva ku izima.

-Reka basi nzaguhuze n’umwe numukunda uzambwira.

-Ibyo ntacyo. Ariko nintamukunda ntuzamumpatira.

-Aho rwose turajyana.

▲▲▲

Franco yahoraga yibaza igitera Sabrina kumubabaza. Nyuma y’igihe Sabrina yamubwiriye ko akundana na Eric, yafashe icyemezo cyo kutazongera kumusura ku ishuri kuko byari ukwibabariza ubusa. Cyakora mu biruhuko ntibyamukundiye kutaza kumureba kuko yari amukumbuye byo gupfa.

Sabrina yari asanzwe azi, si we yasanze mu rugo. Mbere hari uburyo yamutinyaga birimo kumwubaha, ariko ubu byari byarashize. Mu kuganira, Sabrina amwibwirira inkuru ze na Eric Sabana, Franco arambiwe arasezera arataha. Franco yatashye umutima we wakomeretse. Yibazaga ati ni gute ushobora kwereka umuntu ko umukunda ntacyo umuhishe, ariko we akakwitura urwango? Mu mutima we afata icyemezo cyo kutazongera guhatiriza urukundo kuri Sabrina. Kumukunda yumvaga atazabireka kuko yagambiriye mu mutima we ko nta wundi mukobwa ashobora gukunda, ariko yari kujya abimuhisha. Icyari gisigaye ni ukumenya niba yari kubishobora.

●●●

Nyuma y’igihe gito Sando avuye kumusura, yagerageje kumuhuza n’abasore babiri ariko Sabrina biramunanira. Aramwerurira amubwira ko rwose ibyo atari ibye. Sando agera aho aramwumva.

Ibiruhuko bijya kurangira, batangaza ibigo by’amashuri bimuriweho ndetse n’amashami bari kwigamo. Umutoni Sabrina asanga bamushyize mu Rwunge rw’Amashuri rwa Rilima, mu ishami ry’ Imibare n’Ubugenge (Math-Phyisique). Yumvaga atari byo ashaka kwiga. We yari yasabye kwiga Ibinyabuzima n’ubutabiire (Bio-Chimie).

Sabrina akigera i Rilima, yahuye n’ikipe y’abakobwa bafatwaga nk’abanyamugi kuri icyo kigo, bamwakirana ubwuzu kuko bamwibonagamo. Baramurebaga bakabona ari umusirimu, ikindi bakabona ari umukobwa mwiza. Aba bakobwa barirondaga bavuga ko ari bo beza ku kigo. Nta bindi babagamo uretse agakungu n’abahungu bagaragara mu kigo. Ibyo gukunda amasomo ntibabikozwaga, bacunganaga no kwimuka. Sabrina yabagezemo atabishaka ariko buhoro buhoro agenda asa nabo.

Maze si ugutsindwa karahava. Yagize kuba yaragiye kwiga mu ishami adashaka, agira kuba mu rugomo n’aba bakobwa maze aratsindwa. Igihembwe cya mbere kirangiye asanga yatsinzwe amasomo 6. Mu cya 2 agize ngo ariga atsindwa 5. Umwaka urangiye asanga mu manota y’umwaka n’ubundi yatsinzwe amasomo 4 n’ubwo yari yarakoze iyo bwabaga. Biba ngombwa ko asibira kuko yari yatsinzwe amasomo 2 y’ingenzi (imibare n’ubugenge), n’andi 2 asanzwe. Iyo watsindwaga 3 wahitaga usibira.

Sabrina yibazaga ukuntu iyo nkuru azayijyana iwabo akumva biramushobeye. Kuko mu buzima bwe bwo kwiga yari asanzwe agira amanota menshi. Ubundi yabonaga amanota amuhesha hagati y’umwanya wa 1 n’uwa 5. Yumvaga ari inzozi kuko we atigeze abitekereza ko yatsindwa kugeza aho. Ariko ku rundi ruhande akumva n’aho ari igitangaza kuba bataramwirukanye kuko icyo gihe byabagaho.

Sabrina ageze mu rugo, abanza guhisha indangamanota. Uko igihembwe cyarangiraga, ntiyaburaga impamvu atanga ngo indangamanota ye ntiraboneka. Yari afite bakuru be babiri Joselyne na Roselyne na musaza we umwe Claude. Joselyne yari yarashatse, Roselyne na Claude bari bakiba iwabo. Joselyne ni we yatinyaga kuko urebye ni nka we wafataga icyemezo cya nyuma mu rugo.

Mama we akomeza kumwaka indangamanota Sabrina akamurerega, ariko amurembeje arayimuha ariko ahinda umushyitsi. Mama wa Sabrina amaze kubona indangamanota biramurenga azunguza umutwe. Hashize akanya aratobora aravuga.

-Ariko se Sabrina ibi ni ibiki unzaniye koko ? Iyi ndangamanota bayibagiyeho inkoko ?

Sabrina abura icyo asubiza. Aho yari ahagaze imbere ya Mama we mu ruganiriro, yaratitiraga. Akibwira ngo uwandenza irya none sinazongera kurangara. Nyina abonye ko Sab ntacyo ashubije arongera avuga arakaye.

-Ibi bigomba gusubirwamo. Iki kibazo sinakihererana. Kigomba gukemurwa n’inama y’umuryango.

BIRACYAZA…

Olive Uwera

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here