Home AMAKURU ACUKUMBUYE Iyumvire ibyo abaturiye Pariki y’Ibirunga bagezeho babikesha umugoroba w’ababyeyi:

Iyumvire ibyo abaturiye Pariki y’Ibirunga bagezeho babikesha umugoroba w’ababyeyi:

Abaturage batuye mu karere ka Musanze cyane cyane mu byegereye pariki y’Igihugu y’Ibirunga baratangazako binyuze mu mugoroba w’ababyeyi batanze igitekerezo cyo gusana urukuta rukumira inyamaswa zavaga mu Birunga zikaza kubonera imyaka ndetse n’indi muhigo myinshi.

Ibi bavuga ko babigezeho babikesha umugoroba w’ababyeyi. Iyi ikaba ari gahunda ihuriza abaturage hamwe, bagatanga ibitekerezo ku bibazo bibangamiye iterambere ryabo, n’iry’aho batuye.

Abo baturage bavuga ko hari igihe imbogo zasohokaga muri pariki zikaza kona imyaka y’abaturage, ari nayo mpamvu mu bitekerezo batanze mu mugoroba w’ababyeyi, bahisemo ku cyo gusana urwo rukuta.

Buyoboke Cyprian, umuturage w’imyaka 43 utuye mu Kagari ka Kaguhu mu Mudugudu wa Myasi, Umurenge wa Kinigi, aganira na Ubumwe.com yagize ati” Twafashe gahunda yo kujya gusana urwo rukuta imbogo zasenye, ntabwo urwo rukuta turarusoza kuko hari igihe tugaruka tugasanga ibyo twubatse zongeye kubisenya tukongera tukubaka. Ntabwo ducika intege”.

Buyoboke Cyprian avuga ko umugoroba w’ababyeyi ubagejeje kuri byinshi

Uretse gusana uru rukuta, aba baturage banavuga ko mu mugoroba w’ababyeyi banahatangira ibindi bitekerezo birimo ibigamije gukusanya ubushobozi kugira ngo bafashe bagenzi babo muri gahunda zimwe na zimwe badashoboye.

Buyoboke akomeza agira ati” Ikindi nk’iyo tugiye mu mugoroba w’ababyeyi niho tumenyera gahunda za Leta zose, ndetse nk’udafite Mituweli cyangwa abafite ibibazo tugafatanya kubikemura. Hari nk’igihe dusanga umuntu runaka adafite ubushobozi bwo kwishyurira abo mu muryango we wose Mituweli ubwo tukamufasha umwe wese akagenda atanga bitewe n’ubushobozi  bwe tukamwunganira akayishyura”.

Mukashema Vestine, umuyobozi w’umugoroba w’ababyeyi wo mu Kagari ka Cyabagarura, Umurenge wa Musanze, na we avuga ko umugoroba w’ababyeyi bawukora inshuro ebyiri mu cyumweru, bakigishanya indangagaciro na kirazira, gahunda ya ndi Umunyarwanda no kwirwanaho.

Avuga kandi ko bahigira kugira isuku, gushishikariza abana kujya mu ishuri, by’umwihariko abagore bakibukiranya kubaha abagabo babo.

Yagize ati “Mu byo twashoboye kwigezaho bivuye muri uyu mugoroba w’ababyeyi, twashinze ikigega cy’igiceri cy’ijana dutanga buri wa kabiri, kuri ubu dufite miliyoni ebyiri. Ayo mafaranga akenshi tuyifashisha mu kwishyura za mutuweli twarangiza tukareba tuti asigaye azakora iki? Ubu dufite gahunda yo kugura imodoka cyangwa icyuma cyo kubeta(gusya) akawunga. Cya giceri cy’ijana ntanga njyewe ubwanjye ntabwo nacyibikaho ngo kigwire, ariko ndagitanga kikagurizwa abandi nyuma kikunguka”.

Mukashema Vestine avuga mo bahura 2 mu cyumweru

Sylvanie Gasoromanteja, Umukozi w’Akarere ka Musanze ushinzwe Uburinganire n’Iterambere ry’umuryango, avugako umugoroba w’ababyeyi ufite akamaro gakomeye kandi wagize impinduka mu gihe gito, ariko hakaba n’izifata umwanya.

Ati “Iyi gahunda umugoroba w’ababyeyi yagize akamaro kanini mu baturage; tuvuge baganiriye ku bana bafite imirire mibi hari uburyo ikiganiro gisemburwa bakaba bakwishakamo ibisubizo. Dufite ingero nyinshi za hano mu Murenge wa Muhoza, ni raporo dufite aho babonye hari icyo kibazo cy’imirire mibi, bafata umwanzuro wo guteranya amagi ibyumweru bibiri kugeza kuri bitatu baravuga bati ‘aya magi turayagabanya za ngo zifite ibibazo by’imirrire mibi’.

Sylvanie Gasoromanteja, Umukozi w’Akarere ka Musanze ushinzwe Uburinganire n’Iterambere ry’umuryango

Urwo ni urugero rumwe hari n’ikibazo kijyanye no kwizigamira cyangwa gukorera mu ma koperative cyangwa amashyirahamwe bagamije kwiteza imbere, kandi gutera imbere kwabo ni ugutera imbere kw’igihugu”.

Umugoroba w’ababyeyi ni igitekerezo cyavutse mu mwaka wa 2010. Watangiye ari akagoroba k’abagore gusa, kabashaga gukemura ibibazo bahura nabyo mu buzima bwabo bwa buri minsi. Inama y’Igihugu y’Abagore (CNF) ikaba yaratangije mu mwaka wa 2013 gahunda yo guhura kw’ababyeyi bombi, abagore n’abagabo bawita ‘Umugoroba w’ababyeyi’.

 

Irène Nyambo

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here