Home AMAKURU ACUKUMBUYE Jali: Itorero ADEPR Gihogwe ryifatanyije n’inzego za Leta n’abaturage bubakira...

Jali: Itorero ADEPR Gihogwe ryifatanyije n’inzego za Leta n’abaturage bubakira uwagizweho ingaruka n”ibiza

Kuri uyu wa gatandatu taliki 29 Nyakanga 2023 ubwo hakorwaga umuganda usoza ukwezi  mu Murenge wa Jali habaye Umuganda wo kubakira umuturage wakuwe ahashobora gushyira ubuzima bwe mu kaga.

Uyu muganda wahurijwemo n’inzego za Leta zitandukanye, kubufatanye n’Itorero rya ADEPR Paruwasi ya Gihogwe, wabaye  mu cyumweru  cy’igiterane ngaruka mwaka kimara icyumweru cyose  kitwa ” Rangurura week” gitegurwa hagamijwe gukora ivugabutumwa ku baturage by’umwihariko rifasha guhindura ubuzima mu baturage, ari nayo mpamvu uyu mwaka hatekerejwe kwifatanya n’abaturage mu muganda hakagira n’icyakorwa.

Muri iki gikorwa cy’Umuganda cyatangiye kubaka iy’inzu, izaba igizwe n’ibyumba bitatu n’uruganiriro, igikoni, ubwogero  ndetse n’ubwiherero ikazuzura itwaye amafaranga y’ u Rwanda angana na Miliyoni 8.

Karake Straton ni umuturage wubabakiwe akuwe ahashyiraga ubuzima bwe mu kaga, akaba yashimiye abagize uruhare muri iki gikorwa.

Yagize ati”  Iki ni igikorwa nashimiye Imana nkashimira abaturage baje kumfasha nkashimira na Leta y’ubumwe  itibagirwa abaturage bayo, nkanashimira ADEPR yitanze ngo bafashe umuntu wahuye n’ikibazo”.

Kwizera Simeon Umuyobozi wa Korari Rangurura ikorera umurimo w’Imana mu Itorero rya  ADEPR Gihogwe avuga ko iki giterane gitegurwa hagamijwe gukora ivugabutumwa rigera ku baturage.

Yagize ati” Ni igikorwa gitegurwa hagamijwe gukora ivugabutumwa rigera ku baturage by’umwihariko rifasha guhindura ubuzima mu baturage hatangwa umusanzu muto ku bibazo biba bihari, ariyo mpamvu uyu mwaka hatekerejwe kwifatanya n’abaturage mu muganda hakagira n’icyakorwa.”

Abantu batandukanye bahuriye muri iki gikorwa.

Yakomeje agaragaza ko  ivugabutumwa rikenewe ari irikora impinduka zuzuye, aho yagaragaje ko utajya kubwiriza umuntu ushonje cy’angwa umwana wabuze amafaranga y’ishuri bamwirukanye, ngo umubwirize ubutumwa bwiza bwa Yesu Kristu gusa. Ibintu we yagaragaje ko byaba ari ugushinyagura.

Ndayisenga Emmanuel ni umuyobozi wa Korari Gosheni ituruka mu Karere ka Musanze nayo yari yaje kwifatanya na Korari Rangurura mu gikorwa kiswe “Rangurura week” avuga ko byabaye byiza guhuza iki giterane no kubakira abagizweho ingaruka n’ibiza

Yagize ati” Ubwo twatumirwaga twakiriye neza iki gikorwa dutera iyambere tubasaba ko badushakira ahantu twazakora ibikorwa byo gushyigikira bagenzi bacu haba umuganda wa Leta, haba gushyigikira abatishoboye, haba kubakira abantu, tukibibabwira dusanga nabo nibyo bapanze twumva ari amata abyaye amavuta hanyuma dukora iki gikorwa”.

Ev Augistin Mbonabucya  Umuyobozi wungirije wa ADEPR Gihogwe wari uhagarariye Umushumba yavuze ko iki gikorwa cyakozwe kiri mu ntego za ADEPR zo kuzamura abaturage.

Yagize ati” Iki gikorwa Rangurura ikora, kiri mu ntego  ADEPR igira  zo gufatanya  n’inzego z’ubuyobozi  kuzamura abaturage, hari intego y’ivugabitumwa ari nayo nkuru muri Korari, ariko ntitwibagirwe no gufatanya n’inzego za Leta kwita ku buzima bw’umuturage no kumufasha nabyo biri mu ntego z’itorero ryacu dufatanya n’ubuyobozi uko bukeye n’uko bwije”.

Olive Ingabire Umunyamabanga nshingwabikorwa w’agateganyo mu Murenge wa Jali  avuga ko nk’ubuyobozi bwishimiye igikorwa Itorero ADEPR ryakoze.

Yagize ati” Kuba twifatanyije mu gikorwa cy’umuganda na ADEPR  ni igikorwa twishimiye by’umwihariko nk’abaturage bacu ba Jali, kuko kuba twubakiye umuturage wacu tumukuye ahashyira ubuzima bwe mu kaga akaba abonye aho kurambika umusaya ni igikorwa twishimiye”

Yakumeje avuga ko atari abintu bimenyerewe mu madini anasaba n’andi matorero kukireberaho.

Buriwese yakoreshaga imbaraga afite.

Korari  Rangurura ikaba ari Korari isanzwe igira amateka meza igira igikorwa ngarukamwaka, mu bikorwa byabo bafatanya n’inzego za Leta mu buryo bwo gutanga umusanzu ku baturage, aho mu myaka ibiri ishize hari aho bafashije, Intwaza n’ubundi muri Jali undi mwaka wakurikiye  bubakira uwacitse ku icumu, ubu bakaba bari kubakira uwakuwe aho ubuzima bwe bwari mukaga mu gihe cy’ibiza.

M. Nyandwi Marie Louise

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here