Home AMAKURU ACUKUMBUYE Jose Mourinho usanzwe uziho kwishongora, yahanuriye arteta nyuma yo kumutsinda.

Jose Mourinho usanzwe uziho kwishongora, yahanuriye arteta nyuma yo kumutsinda.

Umunyaespanye utoza ikipe ya Arsenal Mikel Arteta, Kuri ubu we na Arsenal abereye umutoza bayoboye urutonde rwa shampiona barusha ikipe ibakurikiye ya Manchester city amanota 8.

Arsenal yabashije gutsinda ikipe ya Tottenham Hotspur muri London derby, byatumye hajyamo iki kinyuranyo cy’amanota 8. Gusa ntago ariko byari bimeze muri 2020 ubwo ikipe ya Tottenham yatozwaga na Jose Mourinho.

Jose Mourinho na  Tottenham yatsinze ikipe ya Arsenal ibitego 2 -0, gusa mu kiganiro n’itangaza makuru Jose Mourinho yatangaje ko Mikel Arteta ari umutoza ufite ubuhanga atijyeze abonana abandi batangira uyu mwuga w’ubutoza.

Arsenal iyoboye urutonde nyuma yakazi ka Arteta

Mu magambo ye Jose Mourinho yagize ati” Reka mbanze nshimire Mikel. Bari kujyenda baba beza ku mayeri y’umukino(tactically).”

“Maze igihe kinini muri football bityo nshobora kubona ibintu bitaraba, Arteta ari gukora akazi gakomeye.ikizere kidasanzwe mubana, ubuyobozi budasanzwe bwa abantu (abakinnyi)”.

Yongeye ho Ati” ndabizi ubu abantu barabyumva baseke kuku iri (Arsenal) kumwanya wa 14, ariko bazumirwa umunsi ibyo apanga bizajya mubikorwa, Kandi nabimubwiye. Ibi ndabibwira abafana ba arsenal, bari kumwe nawe arsenal izongera Ibe arsenal”.

Mikel Arteta wimyaka 40, yahawe akazi ko gutoza arsenal mu ukuboza kwa 2019.

Hashize imyaka 3, Jose Mourinho avuze ayo magambo, ubu arsenal ni iya mbere ndetse ihabwa  amahirwe kurusha Indi kipe iyo ariyo yose muri shampiona y’ubwongereza.

Arsenal imaze gutsinda imikino 16 muri 18, aho yanganyije umwe na Newcastle, igatsindwa na Manchester united.

Mourinho atoza Tottenham 2020.

 

NSENGIYUMVA Jean Marie Vianney

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here