Home AMAKURU ACUKUMBUYE Kamonyi: Abagizweho n’ingaruka z’ibiza ntibakishyuzwe 250,000 Frw

Kamonyi: Abagizweho n’ingaruka z’ibiza ntibakishyuzwe 250,000 Frw

Bamwe mu baturage batuye mu Mudugudu w’icyitegererezo wa Nyagasozi mu Murenge wa Gacurabwenge mu Karere ka Kamonyi, barasaba ko amafaranga 250,000 bishyuzwa bayakurirwaho cyangwa akagabanywa.

Umwe mu baturage witwa Fulgence , yagize ati “ikibazo dufite ni uko inzu yanjye yashenywe n’imvura nkaba nsabwa ibihumbi 250 kugira ngo nyisane” ariko Ubuyobozi bw’Akarere bukavuga ko amafaranga yishyurwa n’ugurishije. Naho abagizweho n’ingaruka z’ibiza batuye mu midugudu y’ikitegererezo bo ntibakwiye kwishyuzwa ayo mafaranga kuko hari n’uburyo bafashwamo.

Mu kiganiro n’abanyamakuru, Meya Dr Nahayo yavuze ko abagizweho ingaruka n’ibiza batuye mu midugudu y’ikitegererezo badakwiye kwishyuzwa ayo amafaranga: “Bishobora kuba ari ikibazo cy’ibiza nk’imvura iguye kubera ataziritse igisenge neza, ibyo ngira ngo na byo dufite uko dufasha bene abongabo ku buryo umuturage atagira ikibazo. Abo ntibagombye no kwishyura ariya mafaranga”.

Itsinda ry’abanyamakuru ryasuye ibikorwa byo mu Karere ka Kamonyi.

Ibi Mayor w’Akarere ka Kamonyi yabitangaje nyuma y’uko itsinda ry’abanyamakuru ryasuye bimwe mu bikorwaremezo byo muri aka karere, rigahura na bamwe mu baturage bo mu Mudugudu wa Nyagasozi mu Kagari ka Gihinga bavuga ko babangamirwa n’amafaranga bakwa n’ubuyobozi bushizwe za site mu gihe bakeneye gusana amazu yabo aba yangijwe n’ibiza.

Politiki yo gutura mu Midugudu y’icyitegererezo igamije kwegereza abaturage ibikorwa remezo, ibyo kandi bikajyana n’igishushanyombonera cya buri  Karere.

Ndacyayisenga Bienvenu

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here