Home AMAKURU ACUKUMBUYE KARONGI: ABAYOBOZI B’INZEGO Z’IBANZE BASANGA GAHUNDA YA SINDOHOKA ARI UMUTI URAMBYE WO...

KARONGI: ABAYOBOZI B’INZEGO Z’IBANZE BASANGA GAHUNDA YA SINDOHOKA ARI UMUTI URAMBYE WO KURWANYA COVID-19

Hagamijwe kurwanya icyorezo cya Koronavirusi mu Karere ka Karongi ko mu Ntara y’Uburengerazuba, kuva mu ntangiriro z’uku kwezi kwa 6 hirya no hino mu Mirenge abayobozi b’inzego z’ibanze barimo gukangurirwa kutadohoka kwirinda iki cyorezo ndetse no kubikangurira abo bayoboye umunsi ku wundi.

Imibare yatangajwe ku rukuta rwa Twiter rwa Ministeri y’ubuzima, igaragaza ko abantu 584 bo mu Karere ka Karongi ari bo banduye COVID-19 mu kwezi gushyize kwa Gicurasi 2021.

Abayobozi bagenewe ubu bukangurambaga, barimo ba Mutwarasibo, abayobozi b’imidugudu, abashinzwe iterambere n’imibereho myiza mu tugali, abanyamabanga nshingwabikorwa b’Utugali, abagize njyanama z’utugali, abashinzwe imibereho myiza mu Mirenge ndetse n’abanyamabanga nshingwabikorwa w’imirenge. Abajyanama b’ubuzima nabo bashyizwe muri iyi gahunda.

Ubutumwa bahabwa bukubiye muri gahunda ya #Sindohoka yatekerejwe n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima RBC. Kugira ngo icyorezo cya Koronavirusi gitsindwe nk’uko babyigishwa, birasaba ubufatanye bw’inzego zose, zaba iz’ubuyobozi, abaturage, abacuruzi, abanyamadini n’izindi nk’uko babyigishijwe.

 

Ubutumwa bukubiye muri #Sindohoka.

“Mu bijyanye no kwirinda COVID-19 hari ingingo nyinshi tutari tuzi. Urugero nk’izi ngingo batubwiye zo kwigisha abaturage ko zikwiriye gushyirwa mu bikorwa na buri wese atari umuntu umwe cyangwa abatuye aha kugira ngo duhashye iki cyorezo. Ubu butumwa bwa Sindohoka nabonye ari umuti urambye wo kurwanya Koronavirusi”. Ibi byavuzwe n’umwe muri ba mutwarasibo bo mu murenge wa Rubengera, Ntashavu Laurent. Ingingo yavugaga bigishijwe ni ubutumwa bwo kwirinda Koronavirusi bukubiye muri gahunda ya #Sindohoka.

Undi mutwarasibo witabiriye ubu bukangurambaga witwa Uwase Clarisse avuga ko ibyo yabwigiyemo ari ingenzi. Ati: “N’ubwo twari dusanzwe gukangurira abantu kurwanya Koronavirusi, ngiye kuba uwa mbere mu kongera imbaraga mu kwigisha uko bayirinda, gukumira ibihuha kuri iki cyorezo, ari nabyo bituma bamwe muri bo bagira urujijo ntibakurikize amabwiriza yo kukirinda uko bikwiriye”. Yongeraho ko agiye gushakisha uko abaturage ayoboye bagira imyumvire imwe mu birebana no kwirinda Koronavirusi, ibi bikabafasha kuyirinda, kuyirinda imiryango yabo ndetse n’igihugu muri rusange.

Bihira Innocent, umwe mu bakozi b’Akarere ka Karongi bahuguriwe gutanga ubutumwa mu gihe cy’ibyorezo, asaba abayobozi mu nzego z’ibanze guhera ku Isibo gushyira imbaraga zihagije mu kurwanya COVID-19 no guhindura imyumvire itariyo kuri iki cyorezo ituma habaho ubwandu bushya bwacyo. Yagize ati: “Buriya iyo umuntu yigishijwe ashobora guhindura imyumvire. Hari igihe umuntu aba yitwara gutyo kubera ko nta makuru nyayo afite. Kwigisha buri wese rero bizatuma abantu bamenya imiterere y’iki cyorezo, uburyo bwo kukirinda, buri wese agafata icyemezo kimuturutseho cyo kwirinda no kurinda abandi, atabikoreye ko ubuyobozi bumureba”.

Abayobozi b’inzego z’ibanze bo mu murenge wa Rwankuba barimo gusobanurirwa gahunda ya #Sindohoka.

Ubu bukangurambaga bumaze gukorwa mu mirenge ya Rubengera, Bwishyura, Rwankuba na Gishyita y’Akarere ka Karongi, kugeza ubu bukaba bumaze kugezwa ku bayobozi b’inzego z’ibanze 668 bo muri aka Karere. Burimo gukorwa n’Akarere ka Karongi, ku bufatanye n’umushinga SCOPE COVID-19 uterwa inkunga n’ikigo cy’Abanyamerika gishinzwe iterambere mpuzamahanga USAID, ugashyirwa mu bikorwa na World Relief Rwanda.

Olive Uwera

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here