Home AMAKURU ACUKUMBUYE Kenya : Bamwe mu batorotse ibigo by’abakestweho Covid-19 bafatiwe mu kabari

Kenya : Bamwe mu batorotse ibigo by’abakestweho Covid-19 bafatiwe mu kabari

Polisi ya Kenya ivuga ko yataye muri yombi abantu babiri bari baratorotse ikigo gishyirwamo abakekwaho coronavirus mu murwa mukuru Nairobi.

Ku munsi w’ejo,abantu babarirwa muri mirongo bafashwe amashusho basimbuka uruzitiro rw’ikigo bari barashyizwemo, ibintu byateye impungenge rubanda.

Aba babiri bafashwe bari kwica inyota mu kabari kari ahitwa Roysambu mu majyaruguru ya Nairobi basubizwa mu kigo bahozemo.

Mu gihe bafatwaga, bavuze ko batorotse icyo kigo kuko bari bahamaze iminsi itatu nta gahunda yo kubapima iki cyorezo babona kandi ngo barabazanye hano ngo babapime.

Bavuga kandi ko gutegekwa kwiyishyurira ibintu byose ari ikindi cyabateye gutoroka kuko badafite amashiringi 2,000 ya Kenya basabwaga buri munsi.

Citizen TV yo muri Kenya yagaragaje amashusho y’aba babiri bavugisha abanyamakuru nyuma yo gufatwa.

Umunyamabanga wa leta ushinzwe ubuzima muri Kenya, yaburiye abaturage bazi kandi bari kumwe n’abatorotse icyo kigo, ko bari mu kaga ko kwandura, abasaba guhamagara polisi ikabafata.

N. Aimee

src: Bbc

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here