Home AMAKURU ACUKUMBUYE KENYA: LAILA ODINGA YAHAKANYE KO YATSINZWE

KENYA: LAILA ODINGA YAHAKANYE KO YATSINZWE

Laila Odinga, umukandida wiyamamarizaga umwanya wa Perezida wa Repubulika ya Kenya, aho yiyamamazaga ku nshuro ya 5, yavuze ko atemera ibyavuye mu matora. Ni nyuma y’aho yongeye kwerekwa igihandure na William RUTO ubwo yamutsindiraga ku majwi 50.49% mu gihe Laila Odinga we yagize amajwi 48,85% nk’uko byatangajwe na komisiyo y’amatora yo muri iki gihugu.

Muri izo nshuro 5 Odinga yiyamamaje, harimo iy’uyu mwaka, izindi ni muri 2017; 2013; 2007 ndetse na 1997 hose akagenda ahaburira intsinzi. Komisiyo y’amatora ubwo yatangazaga intsinzi ya William Ruto nka Perezida watsinze amatora, Ruto yatangarije itangazamakuru ko yiteguye kubaka igihugu kandi ko intsinzi ari iy’abanyakenya bose, ko kandi yiteguye kuzafatanya na Odinga bakubaka igihugu ndetse ko bazafata akanya bakicara ahantu bagasangira agacyayi. Yagize ati “ Nahamagaye uwo duhanganye Odinga, hanyuma twemeranya yuko icyo amatora azagena tuzacyakira, kandi tukaganira. Ubwo yamaraga kwiyamamaza i Kasarani, mwibuke ko yavuze ko tuzahana ikiganza nyuma y’amatora, ndetse tugasangira agacyayi, kuko hari ibyo dushobora kumvikana mu guteza imbere igihugu”. Ibyo byose rero Odinga yabihinduye ahubwo avuga ko azaca mu nzira zisabwa izo arizo zose kugirango ibyavuye mu matora bibe imfabusa. Ibi yabitangaje imbere y’itangazamakuru kuri iyi tariki ya 16 Kanama 2022.

Tubibutse ko ubwo komisiyo ishinzwe amatora yatangazaga ibi, bane muri barindwi bagize itsinda rishinzwe amatora bari batangaje ko badashobora gutangaza ibyavuye mu matora, kubera ko nta mucyo wabaye mu bihe bya nyuma byo kubara amajwi. Binavugwa ndetse ko umwe mu bari muri komisiyo y’amatora wari waraburiwe irengero, yaje kuboneka yapfuye.

Gusa n’ubwo bimeze bityo, ibihugu by’ibihangange nka Leta zunze ubumwe za Amerika byari byamaze gushimira Ruto ku nsinzi yatahukanye, ndetse Amerika inashimira uburyo abanya Kenya bitwaye mu matora. Si Amerika gusa, kuko n’ibihugu byinshi bya Afrika nabyo byari byashimiye Ruto ku nsinzi yatahukanye.

Tubibutse kandi ko uyu William Ruto  wari visi perezida ubugira kabiri ku buyobozi bwa Uhuru Kenyatta, yatahukanye insinzi bwari ubwa mbere yiyamamaza mu gihe Odinga we twababwiye ko ari inshuro ya 5 atsinzwe amatora.

Titi Léopold

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here