Home AMAKURU ACUKUMBUYE Kenya: Umupasitori yishe umugore we nawe ahita yiyica ubwo bari mu materaniro

Kenya: Umupasitori yishe umugore we nawe ahita yiyica ubwo bari mu materaniro

Umupasitori wo muri Kenya yatangaje abakristu ubwo yateraga umugore we icyuma, nawe agahita yiyica ubwo bari mu materaniro ejo kucyumweru, mu rusengero bafatanyije gushinga.

Abakirisitu bari muri urwo rusengero babwiye abanyamakuru ko Elisha Misiko yari yicaye mu myanya y’imbere igihe umugore we nawe, Ann Mghoi, yari ku gatuti ari gusemura.

Ubwo nibwo umugabo we Misiko yamusanzeyo n’icyuma yari yahishe mu ishati yari yambaye ahita akimutera mu mugongo.

Uyo mugabo n’umugore bapfa ubuyobozi bw’urwo rusengero rwitwa 3 G (Grounds for God’s Gospel).

Umwe mu bakristu basengera muri urwo rusengero yagize ati: “Twebwe twaketse ko cyari ikintu yari agiye kumwongorera, burya yari agiye kumutera icyuma”

Uwundi yagize ati: “Uyu mugabo yari yarubakanye n’uyu mugore asanzwe ayoboye uru rusengero, ariko bari barahukanye. Yari amaze kumutera ubwoba inshuro nyinshi, kandi yari yanavuze ko azokora ibyo yakoze uno munsi”.

Amaze kumutera icyo cyuma nawe yahise acyitera munda, agerageza no kwica ijosi , igihe abakristu bari bagerageje gutabara. Uyu mugabo yahise apfa ako kanya mugihe umugore yapfuye agejejwe ku bitaro.

Uyo mugabo n’umugore bari baratandukanye bapfuye ubuyobozi bw’urusengero, aho umwe wese yashaka kuba ari we uba mukuru, nk’uko bitangazwa n’ikinyamakuru Daily Nation.

Hari haciye iminsi umugore ariwe uruyoboye, ibitarashimishije Pasiteri Misiko.

N. Aimee

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here