Home AMAKURU ACUKUMBUYE Kicukiro : Abo amateka agaragaza ko basigaye inyuma, barasaba gutuzwa hamwe n’abandi...

Kicukiro : Abo amateka agaragaza ko basigaye inyuma, barasaba gutuzwa hamwe n’abandi banyarwanda, bakava mu kato

Abo amateka agaragaza ko basigaye inyuma, batuye ahitwa Rusheshe bagaragaje ko barambiwe no kuba ukwabo kwa bonyine, bakeneye kujya kubana n’abandi banyarwanda.

Aba baturage ubwo basurwaga n’umunyamakuru wa Ubumwe.com bamutangarije ko aho bigeze baribakwiye kujyanwa guturwa hamwe n’abandi banyarwanda, aho kugira imidugudu yabo bwite, aho buri wese amenya ko hari ahantu runaka batuye, ibyo bigatuma babona uko babaha akato.

Usabase Française w’imyaka 35 , akaba umubyeyi w’abana 4 yagize ati: “ Njyewe ikintu nagira ngo nsabe, niba biramutse bikunze buri muntu akabona inzu ye bwite yo guturamo, bazatuvange n’abandi baturage aho kugira ngo bajye bahora bavuga ngo uyu ni umudugudu w’Abatwa cyangwa ngo abasigajwe inyuma n’amateka. Batuvangavange abantu bayoberwe abo turibo, bareke no kutunena.”

Ibi kandi byashimangiwe na bagenzi be, aho bavugaga ko baramutse babavanze n’abandi banyarwanda ntawajya apfa kubabona ngo avuge ngo uyu yasigajwe inyuma n’amateka.

Nibatujyane duturane n’abandi banyarwanda, tuziyumvanamo, tuve mukato.

Nizeyimana Yusufu ufite ubukwe ku Itariki 13/07 uvuga ko umukobwa agiye kuzarushingana nawe, atari uwo amateka agaragaza ko yasigaye inyuma nawe abigarukaho:

“ Ubundi ubu nambaye sitile(style) yanjye ipantaro nziza n’urukweto ntabwo twahura munzira ngo undabukwe ngo ndi umutwa. Ariko kubera abantu baba bazi aho utaha, bihita bituma bamenya uwo uriwe. Ariko duturanye n’abandi bantu byagenda neza tugafatwa nk’abandi”

Habimana Sudi nawe ibi yabigarutseho agira ati: “Dushaka kurangwa na nomero kumazu nk’abandi banyarwanda,aho kurangwa n’ubwoko bwacu. Aho kugira ngo nk’ubu umuntu uje hano, ayoboze nomero y’umuhanda n’inzu ajemo. Ahubwo wumva ateze hariya Masaka ati: “ Njyana hahandi mu mudugudu w’abatwa, cyangwa ugerageje ati: Umudugudu w’abasigajwe imyuma n’amateka. Niba bashaka ko tunigira k’ubandi,…bumva twazahurira hehe nabo, kandi tuba mu kato kacu twenyine.”

Mukankubana Sarah umukecuru w’imyaka 66, avuga ko kavukire ye ari mu Mutara Kiramuruzi, aho yaje kuza i Kigali Kanombe azanywe n’umuhungu we, nyuma bakazimurirwa aha Rusheshe yavuze ko abantu bakibafiteho imyumvire mibi, kandi nyamara ubu baramaze guhinduka batakiri b’abatwa bakera.

Nibatujyane duturane n’abandi banyarwanda, tuziyumvanamo, tuve mukato.

“ Umuntu abonye aho aba akabana n’abandi banyarwanda, hanyuma yakwifuza gusura umuvandimwe batari kumwe. Nkanjye ngafata urugendo nkajya gusura nk’abana banjye baturanye n’abandi ibyo byaba byiza cyane. Naho kujya bahora batubeshyera ngo ntabwo twaturana n’abandi baratubeshyera rwose. Ibyo byari ibyakera”

Mukasekuru Fatuma nawe yabigarutseho agira ati: “ Ubuse urabona nateyemo igitenge cyanjye cyiza wambona mu muhanda ukamenya ngo ndi uwasigajywe inyuma n’amateka? Ndakurahiye. Batubwirwa n’imidugudu bagiye badutuzamo ukwacu kwa twenyine, bigatuma bakomeza kuduhimba ko turi abatwa.”

Yakomeje agira ati: “Ntabwo tuzi impamvu abantu bakomeza kudufata nk’abantu badahinduka, Abandi banyarwanda bemera ko bahinduka ariko twebwe badufata nk’uko twari tumeze mu myaka Magana angahe yatambutse, kandi nyamara natwe twarahindutse, kubera kutabana n’abandi banyarwanda, bagumana mu mitwe yabo imyumvire ya kera”

Ngo kubona akandi kazi bakora ntibiborohera kuko abandi batabiyumvamo

Ndayishimiye Francois  w’imyaka 26,nawe yasobanuye ko kutabana n’abandi bibateza ubukene kuko ntawubaha akazi.

Yagize ati; “ Ubuse njyewe ntabwo nize ngo ndabona akazi keza, abo bantu nabo nk’abubakisha amazu wenda ngo umuntu arakora ikiyede barironda bakagaha benewabo, kuko wowe baba bazi ko uri umutwa, ntacyo baguha. Ariko njyewe mbana n’abandi bazagera aho bakatwiyumvamo, bakajya baduha akazi nk’abandi. Ariko ibi byo kudutuza twenyine ntabwo bikwiye rwose. Nibatuvangavange n’abandi banyarwanda.

Aba banyarwanda amateka agaragaza ko basigaye inyuma, ubabonye aho batuye bakubwira ko umurimo nyamukuru ubatunze ari ukubumba n’ubwo n’ibumba ubwaryo bitaboroheye kuribona kuko batangaje ko barikura mu murima w’umuturage mu Bugesera nabwo bariguze.

Ariko batangaza ko ikibateza ubu buzima ahanini bugaragara ko butandukanye n’indi mibereho y’abandi banyarwanda, ari uko n’aho Leta ivuga ko yabafashije ikabatuza, baba bari bonyine, bityo abandi banyarwanda batabiyumvamo ndetse nabo bakabura uko babishyikiraho, kandi barabatandukanyije. Bigatuma bakomeza kubishisha no kubanena.

Aho ni ahitwa Rushehe, mu Karere ka Kicukiro ahari umudugudu w’abo amateka agaragaza ko basigaye inyuma, ariko bavuga ko ibi bikwiye guhinduka ahubwo bagaturana n’abandi banyarwanda.

 

Mukazayire Youyou

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here