Home AMAKURU ACUKUMBUYE Kicukiro: Bibukijwe ko batagomba kujenjekera Covid-19 Kuko nayo itajenjetse.

Kicukiro: Bibukijwe ko batagomba kujenjekera Covid-19 Kuko nayo itajenjetse.

Abayobozi b’umudugudu w’Umurimo uherereye mu Karere ka Kicukiro,umurenge wa Kigarama akagari ka Karugira basanze abaturage aho bakorera babibutsa kwita ku ngamba zo kurwanya no gukumira icyorezo cya Covid-19 Kuko nayo itajenjetse.

Uyu mudugudu uhurirwamo n’abantu benshi kubera ibikorwa by’ubucuruzi bitandukanye bihakorerwa ndetse n’isoko ricururizwamo ibintu byinshi bitandukanye harimo ibiribwa ndetse n’ibyambarwa n’ibindi bikoresho nkenerwa bya minsi yose, nyamara ubona Bari baradohotse ku ngamba zo gukumira Covid-19.

Kubera urwo rujya n’uruza rw’abantu, abayobozi bo mu nzego z’ibanze z’uwo mudugudu ndetse bafatanyije n’inzego z’akagari, bafashe gahunda yo kuzenguruka muri abo bose bakora ubucuruzi butandukanye, ngo bongere kubashishikariza kwirinda icyorezo cya Covid-19, ndetse no kongera kubibutsa ko ingamba zitagomba guhagarara ahubwo zishyirwamo imbaraga kurushaho, kuko icyorezo kiri kugenda gikaza umurego.

Muri uyu mudugudu ugasanga urujya n’uruza rw’abantu mu mirimo y’ubucuruzi.

Mu byibanzweho muri ubwo bukangurambaga harimo: Gukangurira abacuruza n’abaguzi kwinjira aho bagiye kugurira bakarabye ku rukarabiro rwabugenewe kandi rwujuje ibisabwa,guhana intera hagati yabo(social distancing) ,Kwambara agapfukamunwa igihe cyose ugiye hanze kandi ukakambara neza

Ubwo aba bayobozi bagendereraga aba bacuruzi, ku kijyanye no gukaraba ku baguzi, wabonaga basaga n’ababitwara gahoro, ndetse hamwe na hamwe ugasanga nta rukarabiro bafite, cyangwa abarufite hatarimo amazi, cyangwa hari urukarabiro ariko rudakora.

Mu bukangurambaga bwakozwe, hashishikarijwe kongera kubishyiramo ingufu, ahatari urukarabiro rugashakwa kandi rugahoramo amazi n’isabune.

Nk’uko byagarustweho n’umuyobozi w’umudugudu w’Umurimo MUSAFIRI Innocent yabwiye umunyamakuru wa ubumwe.com ko impamvu bakoze ubu bukangurambaga, aruko basanze muri iyi minsi abantu basa n’abadohotse mu kurwanya icyi cyorezo, biba ngombwa ngo nk’inzego zikorera abaturage bashaka icyo bakora kugirango hongere kwibutswa ko icyorezo kigihari,bityo kukirwanya bitagomba guhagara ahubwo bigomba gushyirwamo ingufu kurushaho.

Mu magambo ye yagize ati “Ubu turi kuzenguruka amasibo yose tubashishikariza kwirinda no kutaba nyirabayazana mu gukwirakwiza iki cyorezo, ndetse tunasaba buri wese kuba ambasaderi mu kurwanya iki cyorezo.”
Muri uwo mudugudu w’Umurimo, harimo Isibo yo Gukunda igihugu, yafashe umugambi wo kuzajya basimburana mu bugenzuzi bw’Isibo yabo,maze bakazajya bareba abadakurikiza amabwiriza yo kwirinda, cyangwa se abakora ibindi bikorwa bihabanye n’indangagaciro nyarwanda,maze bakajya babakebura kugirango babashe kugendera ku murongo nyawo abanyarwanda bose basabwa kugenderamo.

Umunyamabanga nshingabikorwa w’Akagari ka Karugira nawe wari uri muri ubwo bukangurambaga, yishimiye icyo gikorwa ndetse anasaba ko byaba akabarore no kubandi bose aho yagize ati: ” Imidugudu n’amasibo yose, duhagurukira hamwe mu kurwanya iki cyorezo, ndetse ntibibe umwihariko wa Karugira gusa, ahubwo bibe byagera mu murenge wose,Akarere kose ndetse bikwire igihugu cyose.”

Umunyambanga nshingwabikorwa w’akagari ka Karugira (ibumoso) n’umuyobozi w’Umudugudu w’Umurimo bari mu bukangurambaga

Abaturage nabo bishimiye ubu bukangurambaga ndetse banashimira ubuyobozi buba bwafashe umwanya mwiza wo kubatekerezaho bukaza kongera kubacyebura aho babona baba basa n’abacitse intege mu kurwanya iki cyorezo, ndetse nabo bemera ko bagiye kongera imbaraga mu guhangana no gukumira iki cyorezo, bubahiriza ingamba zashyizweho n’ubuyobozi ndetse banashishikariza abatazikurikiza kureka iyo myumvire bagafatanya n’abandi mu rugamba rwo guhashya Covid-19.

Ibi bibaye mu gihe muri uyu murenge wa Kigarama hari imidugudu imwe n’imwe yashyizwe muri gahunda ya guma mu rugo kubera iki cyorezo, uyu mudugudu rero ukaba wafashe iyi gahunda y’ubukangurambaga ngo iyo guma mu rugo nabo itazaba yabageraho.
Kugeza ubu mu Rwanda abamaze gupimwa bagera kuri 266,773 abarwayi bose ni 2,050 abakize ni 1,127, abamaze guhitanwa n’iki cyorezo ni 5 naho abakirwaye ni 911.

Titi Leopold.

 

 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here