Home AMAKURU ACUKUMBUYE Kicukiro: Clarisse wakoze impanuka agitangira ishuri, nyuma yo kubona amanota 5 mu...

Kicukiro: Clarisse wakoze impanuka agitangira ishuri, nyuma yo kubona amanota 5 mu kizamini cya Leta ahangayikishijwe n’uko ubukene butazatuma akomeza amashuri

Uwimana Clarise urangije amashuri abanza n’amanota 5 n’ubwo yiganaga inkovu nini cyane ku kuguru nyuma y’uko yakoze impanuka, avuga ko ahangayikishijwe n’amikoro y’iwabo ko bitazamukundira gukomeza amashuri ye.

Uwimana utuye mu Mudugudu wa Karisimbi, Akagali ka Kicukiro urangizanye amashuri abanza imyaka 13, kuko yabanje kumara umwaka mu bitaro ubwo yakoraga impanuka umunsi wa mbere ubwo yatangiraga amashuri abanza, ariko avuga ko n’ubwo yakundaga kugira ububabare n’aho agarukiye mu ishuri, ko yiganye umwete mwinshi kugira ngo azagire amanota meza.

Clarisse ibyago yahuye nabyo ku munsi wa mbere atangira ishuri byagombaga kumutera ihungabana mu ishuri, ariko we byamuteye imbaraga n’umwete

Aganira na Ubumwe.com yagize ati: Niganaga umwete kugira ngo nzagire amanota meza nzaheshe ishema ababyeyi banjye. Hari igihe inkovu yajyaga imbabaza nagenze njya ku ishuri, ariko ntibyancaga intege zo gushyiramo umwete mu masomo yanjye. Mu ishuri bisanzwe najyaga ngira amanota menshi muri za mirongo icyenda na…”

Ntakirutimana Vestine umubyeyi wa Clarisse nawe avuga ko mu rugendo rutoroheye umwana we rw’ishuri, ashimishijwe n’uko umwana we yabonye amanota atanu.

Yagize ati: “Yagiye ku ishuri umunsi wa mbere ubwo hari kuwa mbere Tariki 07/01/2013, bageze ku ishuri barababwira ngo batahe bazagaruke ejo. Ubwo yaratashye ageze hariya kicukiro ngo yambuke murugo, nibwo imodoka yamugonze tuza no kumubura dukeka ko yapfuye ariko kubw’amahirwe twaje kumusanga ku bitaro Kibagabaga yangiritse ukuguru cyane.”

Yakomeje agira ati: “Ubwo uwamugonze twaramubuze cyakora Leta itugenera ubufasha kuko tutari kubona ubushobozi bwo kumuvuza, bamuvurira ku Bitaro by’i Kanombe aho yamaze umwaka mu bitaro, kuko ukuguru kwe kwari kwashizeho inyama, babagaga ku matako n’ahandi hose hari inyama bagatera ku kuguru. Ubu umubiri we wose ni inkovu ariko,ndashima Imana cyane kuba umwana wanjye nyuma y’uko avuye mu Bitaro yafashe imbago asubira ku ishuri   gutangira, kandi akajya abitsinda cyane kuko yabaga uwambere kugeza arangije uwagatandatu”

Clarisse na nyina bishimiye iyi ntsinzi

Uwimana uvuka mu muryango w’abana barindwi akaba ari uwagatandatu, kandi mu muryango wabo bakaba batishoboye kuko nyina ariwe ukora ubucuruzi buciriritse, naho ise akaba atabasha gukora kuko nawe yagize uburwayi bw’ukuguru bumuviramo ubumuga, aravuga ko ikintu cyamunezeza cyane ari uko yabona uko ajya kwiga ku kigo bamwohereje kwigaho, ubundi akazagera ku nzozi ahora ahorana.

Yakomeje agira ati: “Icyifuzo nfite ni uko nabona amahirwe yo kujya kwiga ku kigo banyohererejeho cya Sainte Bernadette Save hanyuma nkazarangiza amashuri yanjye. Ntabwo ubu byoroshye kuko nabonye ibikoresho ari byinshi bikenerwa. Ariko nizeye Imana ko izanfasha. Kuko naba nezerewe mu buzima bwanjye”

Ntakirutimana umubyeyi wa Clarisse nawe yavuze ko acyumva ko umwana we yagize amanota 5 byamushimishije cyane, ariko nabwo ubu akaba yumva afite impagarara ndetse n’agahinda ko umwana we atazabona uko uko umwana we azajya kwiga ku ishuri bamwoherejeho kuko bihenze.

Yagize ati: “Ubu undeba aha n’ubwo Clarisse ariwe watsinze cyane, ariko nfite n’abandi bana babiri bakurikirana nabo batsinze bagomba kujya kwiga. Mu by’ukuri ntabwo binyoroheye nagato, ariko nibaza ubuzima Clarisse yanyuzemo bukomeye, nyamara akabirengaho akabona amanota nk’ayo, nk’umva aramutse atagiye ku ishuri nk’abandi bana ntazakira agahinda. Ariko nizeye Imana ko ishobora byose”

“Nindangiza kwiga nzaba umunyamakuru cyangwa umucamanza….

Uwimana Clarisse wareganyijwe kuko yaragonzwe abura n’uwamugonze akamuta aho akigendera yatangarije Ubumwe.com ko narangiza kwiga azaba umunyamakuru cyangwa umucamanza.

Clarisse yagize ati: “Imana ninfasha nk’iga nk’uko mbyifuza nintaba umunyamakuru nzaba umucamanza. Kubera ko ndamutse mbaye umunyamakuru nazajya mvugira abantu bafite ibibazo, naho ndamutse mbaye umucamanza najya ndenganura abantu bafite ibibazo barenganywe”

 Umuntu wese wagira umutima wo kugira icyo yafasha uyu mwana kugira ngo akomeze amashuri ye, yahamagara nyina kuri izi nomero: 0783087440 Kandi yaba akoreye umugisha.

Mukazayire Youyou

 

1 COMMENT

  1. Uyu mukobwa ni umwana mwiza naramureze, ni umuhanga cyane kandi ni indakemwa mu mico no mu myifatire akwiye ubufasha

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here