Home AMAKURU ACUKUMBUYE Kicukiro: Umukobwa yabenze umusore bakundanaga kubera guhora avuga” Mamayi”

Kicukiro: Umukobwa yabenze umusore bakundanaga kubera guhora avuga” Mamayi”

Umukobwa n’umuhungu batuye mu mujyi wa Kigali bari bamaze igihe kinini bakundana, ndetse banateguraga ubukwe muri Gicurasi uyu mwaka, ubu batangaje ko urukundo rwabo bamaze kurushyiraho akadomo.

Aba bombi, batifuje ko amazina yabo bombi atangazwa ndetse n’amafoto yabo, ubwo twari tumaze kumenya aya makuru tuyabwiwe n’umwe mu nshuti z’umukobwa, Ubumwe.com begereye aba bombi, batubwira uko urukundo rwabo rwashojwe ndetse n’icyo bapfuye.

Umukobwa utuye mu murenge wa Gatenga akagali ka Nyanza yagize ati: “ Njyewe twakundanye na ….( avuga amazina y’umusore)imyaka ibiri yarirangiye kubera akazi, turanashimana kuko nabonaga afite ibintu byinshi yujuje byatuma ambera umugabo. Ariko rero ikintu twapfuye n’ubwo bamwe babyita ko ari amafuti, njyewe byananiye kubyihanganira, kuko igihe cyose njyewe numvaga guhoza mama we mukanwa byarambangamiraga, ndetse nkanabimubwira.

Nta munsi w’ubusa twatandukanaga atavuze mama we nibura inshuro nk’enye cyangwa 5,twanagira ibyo dutegura rimwe narimwe akavuga ngo: Mamayi wanjye ibyo bintu abyanga kubi,…Ibyo bintu rero nakomeje kujya mubaza niba ubwo mama we ( we yitaga Mamayi) atariwe uzaza kuba umuyobozi murugo rwacu, akambwira ko yumva akunda mamayi we cyane, ndetse aba yumva n’icyo akoze cyose yabanza kumubaza, ariko anyizeza ko  bizarangira nitumara kubana.

Ariko naje gufata umwanzuro kuko nabonaga uko tugenda twegereza igihe cyo gukora ubukwe nasangaga ahubwo bigenda byiyongera kuko hari imyanzuro twabaga twafashe akagaruka ambwira ibitandukanye twakomeza kuganira akazakwivamo ko ari Mamawe( Mamayi) wabimubwiye.”

Uyu mukobwa yavuzeko kuriwe, yakoze icyo yita kwirengera,

“ Nkurikije uko nabonaga ibintu, nabonaga urugo rwanjye rwazaba urwa mabukwe, kandi ntabwo nari kubishobora pe. Kumbeshya ngo azabireka twaramaze kubana, ntabwo nabihaga amahirwe namake. Ahubwo nabonaga nshobora kwita muruzi ndwita ikizima. Nibwo nahise mwandikira message kuri whatsap ngo : Urukundo rwacu rurangirire aho Imana izamuhe undi mugore uzabasha gutegekwa na nyina. Ni uko twabishoje rwose.

Umusore mu magambo ye yagize ati: “ Nibyo koko ibyo mwumvise nibyo ….( avuga amazina y’umukobwa)Twarakundanye igihe cyarageze turi gutegura kuzabana mukwa 5, mugitondo mbyutse mbona message ye, kuri whatsap ambwira ko urukundo rwacu ruhagarara ngo kuko adashoboye kuzayoborwa na Mamayi.

Twari twaramaze igihe kinini twajyaga tubivuganaho, ariko ntabwo narinziko abiha uburemere bungana kuriya kuko wenda nari nogushyiramo imbaraga, kuko njyewe nari naramenyereye kwibanira na Mamayi.”

Ntakundi ariko urukundo ni urwababiri, umwe yamaze kuruvamo ntabwo undi yakomeza. Kandi n’ubwo nababaye kuko….namukundaga, ariko nyuma yabyose ubuzima burakomeza tu.

Uyu mukobwa n’umusore bose batuye mu Karere ka Kicukiro, basengera muri rimwe mu matorero yitwa y’abarokore. Umusore afite imyaka 33 y’amavuko naho umukobwa afite 31.

 

Ubumwe.com

5 COMMENTS

    • Kbsa, nanjye ndamukunze cyane. Mamayi niwe uzaba ari chef w’urugo. Ahubwo mukobwa mwiza ureba kure. Komera rwose hatazagira ukwicira umunezero wo murugo.

  1. Urugo rubi nicyo kintu kibi nabonye kibaho, rurutwa no kutarugira. Mfite mukuru wanjye yabanaga na nyirabukwe, ariko baje kunaninwa kuko wagira ngo basangiye umugabo. Sister yaje kwirukana nyirabukwe nabi cyane, umugabo arumirwa abura aho ahagarara, nyina amuregeye ko umugore we yamwirukanye, umugabo ati uragira ngo mbigire nte ko uru rugo nawe ari urwe. Ariko ubwo umukecuru yari yaratangiye kuroga ngo urugo arusenye maze ashyingire umuhungu we umugore bumvikana.

  2. Wafashe umwanzuro nyawo kk benshi bibeshya ko ingeso ishira mumaze kubana ark nukwibeshya kdi wagezeyo ntacyo warenzaho usibye guhora ubabaye bikakuvuramo no gusenya so gufata icyemezo kare ninyamibwa

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here