Home AMAKURU ACUKUMBUYE Ko tumaze igihe kingana gutya tuvuga ko turi gusenga harabura iki ngo...

Ko tumaze igihe kingana gutya tuvuga ko turi gusenga harabura iki ngo Imana isubize gusenga kwacu?

Imana iguhe umugisha wowe ufashe umwanya wo gusoma ibitangazwa mukinyamakuru cyacu. Turabizi ko isi iri kurushaho guhura n’ibigoranye byinshi cyane cyane muri iyi minsi aho ihanganya n’icyorezo cya covid 19 kibangamiye abantu benshi mu buryo bwinshi. Abantu b’ingeri zose barakora iyo bwabaga ngo bakumire ikwirakwira ry’icyorezo nkaba nizeye ko natwe abakristo tuticaye ubusa turebera gusa,ahubwo ndumva iki ari igihe cyo gusenga kurusha ibindi bihe byose twasenze.

Mu kigisho giherutse navuze k’uburyo dukwiye gusenga Imana mu Mwuka ariko Yesu yavuze ko dukwiye no gusengera Imana mu kuri. “Imana ni Umwuka n’abayisenga bakwiye kuyisengera mu Mwuka no mu kuri “(Yohana 4:24). Murabona ko kubw’iki cyorezo cya Covid 19, abantu b’inzego zitandukanye bahagurutse bashakisha uburyo bwose bushoboka bwo kugikumira no gutuma ko kitagira ingaruka nyinshi ku bantu n’ibintu. Leta z’ibihugu, imiryango mpuzamahanga, abahanga muby’ubuvuzi n’abandi banyabwenge banyuranye barakora ijoro n’amanywa ngo bashake igisubizo ariko ay’ubusa umwaka hafi n’igice urashize ntagisubizo gihamye kiragerwaho. Twe abizera Imana natwe ngirango ntidukwiye kwicara twipfumbase gusa natwe dukwiye kujya k’urugamba hamwe n’abandi dushaka umuti w’ikibazo isi ifite. Ubumenyi bwacu n’ikorana buhanga ryacu abizera Imana riri mu gushaka Imana mu masengesho. Twemera ko hejuru y’ubumenyi n’ubuhanga (science &technology) bwose hari Imana! Iteka ryose iyo ibintu bituyobeye ntakindi tuvuga usibye kuvuga ko tugiye kubisengera. Kandi ni iby’ukuri “gusenga” Imana nta kintu cyabisumba kuko mu Mana niho ibisubizo n’imiti y’ibyananiranye bibonekera. Igihe rero abanyabwenge n’abategetsi b’isi bashishikaye bashaka umuti munzira zabo natwe abizera Imana dukwiye gushishikara gushaka mu maso h’Imana mu masengesho.

Mu Mana niho ibisubizo n’imiti y’ibyananiranye bibonekera.

Nibyo amasengesho ni inzira yo kugera kubisubizo n’imiti y’ibyananiranye, ariko se ko tumaze igihe kingana gutya tuvuga ko turi gusenga harabura iki ngo Imana isubize gusenga kwacu? Yesu yaravuze ko Imana ari Umwuka bityo abayisenga bakwiye kuyisengera mu Mwuka ariko kandi bakanayisengera no mu kuri (Yohana 4:24). Twavuga se ko nta bantu dufite basengeye Imana mu Mwuka no mu kuri ko igisubizo kuri Covid 19 gitinze kuboneka?  Ntabwo ndi guca urubanza ahubwo ndagerageza kwibaza kimwe n’uko nawe wakwibaza hanyuma ukagerageza no kwiha ibisubizo. Benshi mubo tuvugana barakubwira bati iki gihe turimo kiragoye ni ugusenga. Ikibazo nuko uko tubivuga bishoboka ko atari ko tubikora. Mfite impungenge ko imvugo ya benshi mu bakijijwe atariyo ngiro. Birakwiye ko tuvuga ngo turasenga hanyuma koko tugafata umwanya wihariye wo gusenga, atari amagambo y’akarimi keza gusa. Ngira ngo ubu ni uburyo bumwe bwo gusenga Imana mu kuri. Niba tuvuze ngo turasenga, ukuri ni uko dukwiye gufata ibihe bihagije kndi byihariye byo gusenga.

Akenshi iyo Abisirayeli babaga bageze mubihe by’amage habaga ubwo basubije umutima impembero maze bakibuka Imana bakayisenga. Muburyo bwo gusenga mukuri ikintu gikomeye bakundaga gukora ni ukubanza kureba uruhare bafite mubyababayeho bityo bagasaba imbabazi Imana bakiyemeza kutazabisubiramo. Mfatiye urugero kuri iki cyorezo kibangamiye isi yose, igihe nsenga nkwiriye no kureba uruhare mfite mu ikumira cyangwa ikwirakwiza ryacyo. Urugero rwo gusenga Imana mu kuri ni igihe nasaba Imana kudukiza icyorezo ariko nkagira uruhare mu kwirinda nubahiriza amabwiriza yose atangwa n’ubuyobozi bwacu bubishinzwe. Tekereza kuba wahaguruka ukajya gusengana n’itsinda ry’abandi bantu yewe bamwe ntanagapfukamunwa bambaye, ndetse muri gahunda ya leta turi muri “Guma mu rugo” ariko wowe ukumva ko uri gusenga Imana kandi ko yadukiza icyorezo. Nibyo Imana iratwumva pe, ariko natwe dukwiye kugira ubwenge, nibyo Yesu yise gusengera Imana mu kuri. Niba nsa nuri guhinyura gahunda zo gukumira icyorezo, nkaba nsa nurwanya ubuyobozi Imana yashyizeho ngo butunganirize abaturage, ubwo navuga ko nkiri gusengera mu kuri? Bibiliya ivuga ko kumvira biruta gutamba ibitambo by’ubupfapfa (1 Samweli 15: 22). Buri wese mubari gusenga akwiye kugira uruhare rufatika mu kwirinda kwandura cyangwa kwanduza abandi Covid 19, bityo isengesho ryacu rizaba rifite ireme.

Yakobo yaranditse ngo “murasaba ntimuhabwe kuko musaba nabi…” (Yakobo 4:3). Gusenga mu kuri ni ugusenga dusaba ibintu bihuye n’ibyo Imana isanzwe ifite kuri gahunda yo gukora cyangwa gutanga. Bisaba gusenga dushaka kumenya ubushake bw’Imana kuri twe akaba aribwo dusengera. Kumenya ibiri ku mutima w’Imana bisaba kwisunga Umwuka Wera cyane akaduhishurira ubushake bw’Imana. Gusenga mu kuri bisaba gusenga usaba ibihuye n’ibyo Imana ishaka mugihe runaka. Dukwiye kumenya umugambi w’Imana mubiri kutubaho, hanyuma kandi tugasengera kumenya uko twakomeza kubaha Imana mubiri kutubaho, tugasaba kwizera no kwihangana igihe dutegereje isaha yayo yo gukora ugushaka kwayo kuri twe. Imana ntikererwa kandi uko ibara ibihe siko twe tubibara. Dushobora kubona itinze ariko yo iri mu nyungu zayo n’imibare yayo kuko ntacyo ikora idafitemo inyungu.

Niba amasengesho yacu ari ayirebaho gusa, Imana yakwitegereza igasanga ntanyungu ifite mukudukorera ibyo tuyisaba izakomeza kutuninira kugeza duhindukije isengesho tugasaba ibyayihesha icyubahiro hanyuma natwe bikatugirira umumaro. Ndagushishikariza gusengera Imana mu Mwuka no mu kuri, uyitegereze wihanganye ukora ibyo usabwa k’uruhande rwawe hanyuma urindire isaha yayo nigera igisubizo byanze bikunze kizanyura umutima wawe kandi kizahesha Iyo wasenze icyubahiro.

Hamwe n’umurimo wo kwigisha, ni umubwirizabutumwa ubimenyereye kandi ufite ubunararibonye kuko yatangiye kuvuga ubutumwa mu mwaka w’1992. Afite impamyabushobozi y’icyiciro cya 2 cya kaminuza mubuyobozi bwa gikristo (Christian Leadership), iy’icyiciro cya 3 cya Kaminuza mukubungabunga iterambere ry’umuryango mugari (Community Care) kandi anafite icyiciro  cya 3 cya kaminuza mubyerekeye kujyana ubutumwa aho butaragera (Missiology).

Ukeneye icyo amubaza cyangwa asobanuza, cyangwa ufite ikindi yifuza ko yazasesenguraho ubutaha,ijambo ry’Imana, iby’Umwuka n’iby’ubuyobozi bw’itorero yamwandikira kuri email ye: basebyanicodeme@gmail.com cyangwa agahamagara kuri telephone igendanwa +250788488139

Ubumwe.com

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here