Home AMAKURU ACUKUMBUYE KU MUNSI WA MBERE PEREZIDA WA KENYA ATANGIYE AVUGURUZA UWO YASIMBUYE

KU MUNSI WA MBERE PEREZIDA WA KENYA ATANGIYE AVUGURUZA UWO YASIMBUYE

Perezida wa Kenya William RUTO watowe n’abaturage agatsinda uwo bari bahanganye Odinga wari unashyikiwe na Perezida ucyuye igihe Kenyatta, ku munsi we mbere mu biro bye yatangiye ashyiraho amategeko avuguruza ayo uwo asimbuye ku ntebe yo kuyobora icyo gihugu ariwe Uhuru Kenyatta yari yarashyizeho.

Muri ayo mategeko harimo, gushyiraho abacamanza batandatu bari baragenwe n’akanama k’imikorere y’urwego rw’ubucamanza (Judicial Service Somission). Abo bacamanza bari bamaze imyaka itatu bashyizweho, ariko Kenyatta yaranze kubemeza ngo bakore imirimo yabo, kuko  yababonagaho icyasha. Abo bacamanza rero, Perezida RUTO yabemeje ndetse bararahira uyu munsi tariki ya 14 Nzeli 2022.

Gukuraho inyunganizi ku biciro by’ibikomoka kuri peteroli ndetse n’ibiribwa. Iyi nyunganizi Ruto yayikuyeho ngo kubera ko ihenda kandi ntacyo imaze kigaragara,ikaba nta n’umusaruro ufatika itanga. Iyi gahunda ya leta yo gutanga inyunganizi ku biciro bya peteroli ndetse n’ibiribwa mu bihugu bitandukanye yatangiye mu gihe cya COVID 19, ndetse no mu ntambara ihuza Ukraine n’u Burusiya yatumye ibiciro ku bikomoka kuri peteroli bizamuka cyane.

Guha uruhushya imizigo y’ibicuruzwa byinjira mu gihugu, gusubizwa ku cyambu cya Mombasa. Iyi gahunda yari yarakuweho na Kenyatta ubwo yakuraga iyo gahunda Mombasa ikajya Naivasha, mu rwego yavugaga ko ari ukugirango habashe kwishyurwa inguzanyo y’u Bushinwa leta yari yarafashe mu kubaka inzira ya Galiyamoshi iva ku cyambu cya Mombasa ikagera ku murwa mukuru Nairobi.

Aya mategeko yose, ubwo Perezida RUTO yiyamamarizaga kuyobora iki gihugu, yari yarasezeranyije abanyakenya ko nibaramuka bamugiriye ikizere bakamutora azayahindura.

Mu bindi Perezida Ruto avuga ko azitaho, ni iterambere mu buhinzi kugirango abashe guhangana n’ibura ry’ibiribwa, kuzahura ubucuruzi hagati ya Kenya na Somalia, Eswatini ndetse n’ibindi bihugu yaba ibyo muri Africa no hanze ya Africa, ndetse no kugira uruhare rushoboka rwose mu kugarura umutekano mu gice cy’ihembe rya Africa.

Titi Leopold

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here