Home AMAKURU ADASANZWE. KU MYAKA 24 ATSINDIYE KUBA DEPITE

KU MYAKA 24 ATSINDIYE KUBA DEPITE

Umukobwa w’imyaka 24 witwa Liner Chepkorir ukomoka muri Kenya mu cyaro cya Chemomul mu karere ka Bomet kari mu burengerazuba bw’iki gihugu cya Afurika y’iburasirazuba, yemejwe ko yatsinze amatora y’abadepite bazahagararira abagore mu nteko ishinga amategeko ya Kenya.

Inkuru dukesha ikinyamakuru cy’Abongereza BBC, ivuga ko uyu mukobwa ariwe uzaba ari muto mu nteko ishinga amategeko ya Kenya. Ni mu gihe muri iki gihugu hari kubera amatora y’umukuru w’igihugu uzasimbura uwari uriho Uhuru Kenyata kuko we manda ze 2 yemererwa n’amategeko yazirangije, yahuriranye n’amatora y’abadepite ari naho uyu mwari  Linet Chepkorir yatahukaniye insinzi ky’amajwi 242.775 ahigitse abandi bakandida 8 bahatanaga nawe, ndetse bari biganjemo abanyapolitike bakomeye banafite ubunararibonye. Aka ngo niko kazi abonye bwa mbere kuva yavuka. Uyu mudepite avuka mu muryango w’amikoro aciriritse, akaba ubuheture (umwana wa 3) iwabo, ku babyeyi be Richard ndetse na Betty Langat.

Chepkorir avuga ko bitamworoheye gutahukana intsinzi, kuko yahatanaga n’abakandida bakomeye kandi bafite amafaranga menshi, ariko nawe kwiyamamaza kwe yashoyemo akayabo k’amashiringi ya Kenya agera ku bihumbi 100 (ni nka 816.000 mu manyarwanda), yisakasatse ndetse akanaterwa inkunga n’inshuti n’abagiraneza.

Mu ngorane zikomeye yahuye nazo yiyamamaza, avuga ko ikomeye cyane ari ukwemeza abantu b’aho atuye n’abatora muri rusange, uburyo ashoboye kuba yababera umudepite mwiza. Kuko ngo bibazaga ako azashobora gukora akazi atarashaka umugabo, kandi akaba nta kandi kazi yigeze akora ngo abe yagira ubunararibonye, ndetse yewe nta n’amafaranga menshi afite ngo agende atanga mu baturage ngo bazamutore nk’uko abandi biyamamaza babigenza.

Ubutumwa yahaye abakobwa bagenzi be bose ni ubu: “NTUGATAKAZE IKIZERE HABE NA RIMWE”.

Titi Léopold

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here