Home AMAKURU ACUKUMBUYE Kuba udukingirizo dusabwa abajyanama b’ubuzima byongera ubwandu bwa SIDA

Kuba udukingirizo dusabwa abajyanama b’ubuzima byongera ubwandu bwa SIDA

Bamwe mu rubyiruko bo mu Murenge wa Kisaro mu Karere ka Rulindo bavuga ko kuba basaba udukingirizo abajyanama b’ubuzima byongera ubwandu bwa SIDA ndetse n’inda zidateganyijwe.

 Abajyanama b’ubuzima  ni abafashamyumvire mu by’ubuzima batanga ubufasha bw’ibanze  ku mudugudu, aha twavuga nko kuba yavura indwara zitararengerana nka za Malariya ikindi kandi nuko ashobora no kugira uruhare runini mu kwigisha umuryango nyarwanda andi masomo abafasha kwirinda, urugero nk’amasomo ajyanye n’uburyo buboneye bwo kuboneza urubyaro ni muri urwo rwego  banahabwa udukingirizo kugira ngo ugakeneye abagane bakamuhe ku buntu. Ariko bigaragara ko urubyiruko rwinshi rutitabira kubagana kubera isoni.

 Mu kiganiro twagiranye n’urubyiruko rwo mu Murenge wa Kisaro  tariki 20 Gicurasi 2022 bagaragaje ko kujya gusaba umujyanama w’ubuzima agakingirizo ari ibintu bigoye cyane, bagahitamo kuba babyihorera noneho bagakora imibonano mpuzabitsina idakingiye cyane ko bavuga ko kukigurira biba bihenze kuburyo batabona amafaranga yo kukagura.

Nteziyaremye simon wo mu Kagari ka Mubuga yagize ati “Nta na rimwe ndajya gusaba agakingirizo ku mujyanama w’ubuzima kuko ni inshuti ya mama yahita abimubwira. Kubera gukorera aho ubu maze gutera inda abakobwa babiri batandukanye naho Sida sindajya kwipimisha, kuko nagize ubwoba muri abo bakobwa hari uwo numva ngo ararwaye.”

Nteziyaremye agakomeza agaragaza ko icyaba cyiza udukingirizo bareba ahandi hantu badushyira buri wese akajya agashyikira uko agakeneye, ngo naho ubundi biba bibaye nko gutanga itangazo ko ugiye gukora imibonano mpuzabitsina.

Abajyanama b’ubuzima ntibabika ibanga…

Mu mwaka wa 2019 Umuryango Faith Victory Association (FVA) n’indi miryango 15 bakorana mu guharanira uburenganzira bw’umwana n’umugore, yatangaje  ko ubushakashatsi bwakozwe bwagaragaje ko hari abajyanama b’ubuzima batabikira ibanga abaturage babagana, bigatuma hari ababishisha ntibajye kubasaba serivisi ku kuboneza urubyaro.

 Ubu bushakashatsi bwagaragaje ko cyane cyane nk’urubyiruko, rwo rwagaragaje ko rimwe na rimwe rutitabira izi serivisi, bitewe n’uko iyo bagiye ku bajyanama b’ubuzima batababikira ibanga. Ugasanga baravuga bati ntabwo twajya kwishyira hanze. Niba umujyanama w’ubuzima ari we utanga udukingirizo, ugasanga banze kujya kudufata bagahitamo kwikorera imibonano udakingiye.

Gahunda y’Abajyanama b’ubuzima yatangiye mu mwaka wa  1995 ari ibihumbi 12, ariko ubu bakaba bariyongereye cyane, aho mu mwaka wa 2018 Ministeri y’Ubuzima yatangaje ko ku busabe bw’Umukuru w’Igihugu, biyongera bava 45,000 bakagera ku 58,286.

Nyiraminani Annociata avuga ko nta mukobwa wajya ku mujyanama w’ubuzima ngo aje gusaba agakingirizo, nawe akavuga ko icyaba cyiza ari uko babushyira ahantu runaka habugenewe umuntu akajya ajya kukifatira ntawumureba.

“ Njyewe nibwo bwambere nanumvise ko abajyanama b’ubuzima batanga udukingirizo. Ariko n’iyo mbimenya ntaho nari kujya, kuko simpamya ko hari n’umukobwa wajyayo ngo ni mumpe agakingirizo. Nibarebe ahantu babushyira noneho buri wese ajye ajya kugafata uko abishatse.”

Dusabimana Patricie, umujyanama w’ubuzima mu Kagari ka Murama mu Mudugudu wa Rwarubuguza, yagaragaje ko koko hari urubyiruko rugira isoni rwo kujya gusaba udukingirizo, bigatuma bishora mu mibonano mpuzabitsina idakingiye Nyamara agaragagaza ko hari abandi baza kumureba ku isiri baziranyeho atari ngombwa ko umuntu wese amenya ko ari agakingirizo aje gufata.

Yagize ati “ Nibyo hari urubyiruko umubare utari muto batinya kuza gusaba agakingirizo, cyane ko aba ari muri karitiye yumva abantu bamubona. Nyamara hari urundi rufite imvugo rukoresha. Aho aza akakubwira ati”Ndashaka kwisayidira mpa mituelle ngahita menya ko ashaka agakingirizo naba ngafite nkakamuha.”

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kisaro, Kabayiza Arcade, yemeranya n’urubyiruko ruvuga ko kujya gusaba agakingirizo ku mujyanama w’ubuzima bibatera isoni bagahitamo gukora imibonano mpuzabitsina idakingiye, ibintu ahamya ko byongera ubwandu bwa Sida ndetse n’inda mu bangavu.

Yagize ati “ Nibyo cyane, hari urubyiruko  rugira isoni zo kujya gusaba abajyanama b’ubuzima udukingirizo.Turimo gutekereza uburyo rero mu matsinda y’urubyiruko mu makomite y’urubyiruko twashyiramo abantu bameze nk’abajyanama b’ubuzima b’urubyiruko ariko nanone tukabatoza n’ibindi biganiro bazajya babwira urubyiruko hagamijwe ko izi nda zitifuzwa zigabanuka ndetse n’agakoko gatera SIDA.”

Ikifuzo cy’urubyiruko rwo mu Murenge wa Kisaro nuko Minisiteri y’Ubuzima yashyiraho ahantu habugenewe ‘Kiosque’ by’umwihariko ahahurira abantu benshi hagashyirwa udukingirizo ku buryo ugashaka akabona.

Ibi kandi bigarukwaho n’uru rubyiruko rwo hanze ya Kigali mu gihe hari utuzu tw’udukingirizo  tugera ku munani hirya no hino muri Kigali. (Ni utuzu tutabamo umuntu , ushaka agakingirizo yinjiramo akagafata gusa akagenda). Aho bamwe mu rubyiruko bemeza ko byafashije, by’umwihariko abagiraga isoni zo kujya kutugura mu maduka cyangwa kudusaba umuntu runaka.

Agakingirizo gafasha mu kurinda gusama igihe bitateguwe. Karinda kandi indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina. Nta bundi buryo bwizewe cyane kurusha agakingirizo mu kurinda virus itera sida n’indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.  Ubushobozi bw’agakingirizo mukurinda indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina ndetse na Virusi  itera SIDA (HIV/SIDA) bwagiye bushimangirwa n’ibizamini byinshi byagiye bikorerwa mu ma laboratwari ndetse n’ubushakashatsi bwakorewe ku bantu. Ubu bushakashatsi bwerekanye ko gukoresha agakingirizo bigira urahare runini cyane mu kugabanya ibyago byo kwandura virus itera n’izindi ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.

Ubushakashatsi bwerekanye ko 84% gusa by’Abanyarwanda ari bo bipimishije ku buryo bazi uko bahagaze, kandi u Rwanda rwarihaye intego y’uko abazi uko bahagaze baba bageze kuri 95% mu myaka 10 iri imbere kuko  rwifuza ko nta bwandu bushya bwa Virus itera SIDA buzaba buriho nyuma ya 2030.

Ubushakashatsi buheruka bwerekanye ko ubwandu bwa HIV mu Rwanda buri kuri 3%. Gusa imibare igenda itandukana bitewe n’imyaka cyangwa igitsina. Iryo janisha ni iry’abari hagati y’imyaka 15 na 64.

Reba video hano y’urubyiruko rusaba ko udukingirizo twashyirwa aho umuntu akifatira:

 

Mukazayire Youyou

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here