Home AMAKURU ACUKUMBUYE Kuba “UMUKRISTO” ntibisaba amayeri cyangwa imihango itegetswe n’itorero cyangwa idini. By Pastor...

Kuba “UMUKRISTO” ntibisaba amayeri cyangwa imihango itegetswe n’itorero cyangwa idini. By Pastor Basebya Nicodème

Nongeye kubaramutsa basomyi dukunda, dukomeje kungura inama n’ubwenge mubyo kwemera no kwizera Imana. Sinzi ko abantu benshi bakunda gufata umwanya bakazirikana ko hafi y’abantu bose bo ku isi bafite uburyo bemeramo Imana n’uburyo bwabo bwo kuyiramya bishingiye ku iyobokamana cyangwa idini bakurikiye.

Kuri isi hari amayobokamana atandukanye ariko ay’ingenzi twavugamo ni: Ubukristo (Christianity); Ubuyisilamu (Islam); Idini ya Kiyahudi (Judaism); Ababuda (Buddhism); Abahindu (Hinduism) na Gakondo (Traditional Religion). Muri aya madini ayiganje mu Rwanda ni Ubukristo n’Ubuyisiramu. Ni byiza ko ibyo twemeye kandi tukabyizera tubisobanukirwa ndetse tukamenya neza ko atari twe twenyine twemera Imana ahubwo ko k’uruhande rwacu hariho n’abandi bantu bafite imyemerere n’imyizerere inyuranye n’iyacu bityo tukarushaho kwitwararika kwerekana ubudasa bwacu n’akarusho imyemerere yacu ifite mumibanire yacu n’Imana, imibanire n’abandi; imibanire n’ibidukikije kimwe n’imigenzo n’imigirire ya kimuntu.

Ndahamya ko buri muntu wese avuka ari indakemwa muby’imyemerere (neutral) ariko bitewe naho arererwa, aho akurira naho akorera imirimo inyuranye bigera aho afata icyemezo cy’ukwemera bisunitswe nibyo byose yaciyemo kimwe n’ibyo yigishwa kubijyanye n’imyemerere mu Mana. Uyu munsi ndi umukristo kuko nabaye mu muryango mugari (society) y’abakristo ndetse n’inyigisho za mbere nahawe zerekeye ukwemera zari inyigisho z’Abakristo. Byashoboka ko mbere na mbere iyo mpura n’umuntu w’indi myemerere (religion) akanyigisha ibye aribyo mba naremeye.

Ibi mbivugiye kugira ngo turusheho gutekereza neza twibaze ngo byagenze gute ngo tube abo turibo uyu munsi mukwemera dufite. Ndizera ko buri yobokamana rifite uko umuntu ahinduka kuba umuyoboke waryo wemewe kandi ushyitse by’ukuri. Ndifuza gufata umwanya muto nsobanura uko umuntu ahinduka kuba umukristo bityo bidufashe kumenya no gusuzuma niba twe abavuga ko turi Abakristo twaba twubatswe k’urufatiro rw’ukuri kandi ruhamye.

Abantu batari bake dukunda kwihenda tugasanisha kuba umukristo no kuba mu idini cyangwa itorero ryizera Yesu Kristo.  Akenshi umuntu wese tubonye afatanya n’Abizera Yesu mu materaniro, mumasengesho, n’ibindi bikorwa n’imihango bya gikristo uwo tumwita ko ari “UMUKRISTO.” Ndizera ko twumva neza ko kwitwa umukristo bisobanuye kuba umuntu wa Kristo cyangwa kwemerera Kristo ngo ayobore imitekerereze, imikorere n’imibereho yawe muburyo bwose. Birakwiye ko tuva m’urujijo, tukava mubyo kwibeshya ahubwo tukamenya neza tudashidikanya abo turi bo by’ukuri.

Pastor Basebya Nicodème afite umuhamagaro, uburambe ndetse n’ubumenyi butandukanye mu bijyanye n’iyobokamana n’ubundi bumenyi bushamikiyeho.

Mugusesengura uko umuntu ahinduka umukristo reka twifashije, Abaroma ibice 10: 9-17 “Niwatuza akanwa kawe yuko Yesu ari Umwami ukizera mu mutima wawe yuko Imana yamuzuye uzakizwa, kuko umutima ari wo umuntu yizeza akabarwaho gukiranuka, kandi akanwa akaba ariko yatuza agakizwa …ariko se bamwambaza bate bataramwizera? Kandi bakwizera bate bataramwumva? Kandi bakumva bate ari ntawababwirije? …”

Dukurikije aya magambo, ndabona ko guhinduka kuba Umukristo bisaba ko umuntu yumva Ubutumwa Bwiza bwa Kristo, akabutegera amatwi kandi agaha umwanya ubwo butumwa mu mutima we. M’Ubutumwa Bwiza hakubiyemo gusobanukirwa ko Yesu Umwana w’Imana no gusobanukirwa igikorwa k’ingenzi cyamuzanye ku isi aricyo cyo gupfa mu cyimbo cy’abanyabyaha kandi ko umwizeye wese ahabwa kubabarirwa ibyaha no kuzaragwa ubugingo buhoraho.

Itangiriro ry’inzira nyayo yo guhinduka kuba umukristo ni ukumva Ubutumwa Bwiza bwa Yesu Kristo nk’uko Pawulo ahamya ko ntawakwizera ibyo atumvise kandi ko ntawakumva ntawabwirije.

Nyuma yo kumva Ubutumwa Bwiza ushaka guhinduka kuba umukristo nyakuri agomba kwemera no kwakira ubwo Butumwa Bwiza bwa Yesu mu mutima we. Mugitabo cy’Ibyahishuwe 3:20 Yesu yabwiye Yohana ati “Dore mpagaze k’urugi ndakomanga. Umuntu niyumva ijwi ryanjye agakingura urugi, nzinjira iwe dusangire.” Yesu akomanga k’umutima w’umuntu akoresheje ijambo rye ryigishwa n’abakozi b’Imana cyangwa Umwuka Wera wongorera mu mutima wawe. Kumwakira ntibisaba andi mayeri cyangwa imihango itegetswe n’itorero cyangwa idini. Kwakira Yesu ni ukwemera n’umutima wawe wose n’ubwenge bwawe bwose ko yapfuye azize ibicumuro n’ibyaha byawe kandi ko umwizeye ababarirwa ibyaha bye.

Kwizera Yesu nk’Umwami n’Umukiza bisobanuye iki?

Hari amagambo abiri dukunda gukoresha igihe twizera, nshaka ko twumva neza. Iyo twakiriye Yesu tuvuga ko tumwizeye kutubera Umwami n’Umukiza. Kuba umwami n’Umukiza bisobanuye iki? Kwizera Yesu nk’Umwami, bisobanuye ko wemera kuyoborwa nawe nk’uko ijambo yandikishije muri Bibiliya risaba. Umwami ni umuyobozi w’ikirenga wubahwa kandi akumvirwa muri byose. Niba wemeye Yesu kukubera umwami, bivuze ko wemeye kumwumvira no kumwubaha muri byose. Umwami icyo ategetse ntikivuguruzwa kandi ntikigishwa impaka bityo niba twaremeye Yesu kutubera Umwami, nukuvuga ko tugomba kubaha y’amabwiriza yose aduha mu Ijambo yandikishije n’ibyo adutegekesha Umwuka Wera.

Ijambo rya kabiri ariryo ntambwe ya gatatu yo guhinduka kuba umukristo nyakuri ni kwemera Yesu nk’Umukiza wawe bwite. Umukiza wo gukiza umwizeye umujinya w’Imana uri kubanyabyaha.  Gukizwa ibyaha tukabibabarirwa bisaba kubyicuza no kubyihana. M’urwandiko rwa mbere rwa Yohana 1:9 havuga ngo “Ariko nitwatura ibyaha byacu, niyo yo kwizerwa kandi ikiranukira kutubabarira ibyaha byacu no kutwezaho gukiranirwa kose.”

Ubukristo nyakuri rero bwemera ko Yesu ari umukiza wo kudukiza ibyaha, ariko ntabwo Yesu adukiza kugahato, ahubwo ni ngombwa ko tubanza kwimenyaho ibyo byaha tukababazwa n’uko twababaje Imana nabagenzi bacu kandi ko kuba twemeye ko Yesu yinjira m’umutima wacu adashobora kubangikanywa cyangwa guturana nabyo bityo bikaba ari ngombwa kwihana no kubyatura no kubizinukwa burundu.   Ntabwo twavuga ko turi Abakristo kandi ngo dukomeze kwivuyanga mubyaha no muby’isi bidatunganiye Imana hanyuma ngo dukomeze kuvuga ko Yesu ari Umwami n’Umukiza wacu. Ibyaha bitihanwa ni ikimenyetso cy’uko ubukristo budashyitse. Ariko umutima wo kwihana ibyaha no kubyatura usaba imbabazi n’ikimenyetso ndakuka cy’umukristo nyakuri.

Muncamake rero ndavuga ko guhinduka kuba umukristo bisaba kumva Ubutumwa Bwiza bw’Ijambo rya Kristo, kwemera ubwo Butumwa no kwakira Yesu nk’Umwami n’Umukiza, hanyuma hakabaho kwatura ibyaha kuko Yesu Kristo Imana Yera ntiyaba mumutima wanduye. Nyuma y’uku guhinduka aribyo benshi bita gukizwa, kubyarwa ubwa kabiri cyangwa kuba icyaremwe gishya, hakurikiraho kugenda ukurikiza inyigisho nzima z’Ijambo ry’Imana aribyo abarokore bita “kwera imbuto z’Umwuka.” Burya rero byashoboka ko bamwe mubo tubona munsengero n’amateraniro y’Abakrito siko bose ari Abakristo nubwo bakorewe imihango ya gikristo.

Ndabashimiye gusoma no gusobanukirwa urufatiro rushyitse rw’Ubukristo no kumenya ko icyemezo cyo kuba umukristo umuntu ariwe ucyifatira kugiti cye amaze kumva no gushima Ubutumwa Bwiza yumvise. Umwuka w’Imana adufashe gusuzuma ireme ry’ubukristo bwacu.

Wowe usomye ibi ariko ukaba utarakizwa byaba byiza wemeye kwakira Yesu m’umutima wawe akakubera Umwami n’Umukiza. Fata umwanya ubwire Yesu mu mutima wawe uti “Yesu ndakwizeye kandi ndakwemeye, ngwino mu mutima wanjye ndakwakiriye kandi ndakwihaye.” Nyuma yo kuvuga iri sengesho, uzashake abakozi b’Imana bakwegereye bagufashe gusenga kandi bakugire inama y’ibindi bizakurikira iyi ntambwe uteye.

Pasteri Basebya Nicodème ni umuntu ki?

Basebya Nicodème ni umushumba (umupasitori) wo mu Itorero ry’Ivugabutumwa ry’Inshuti mu Rwanda (Eglise Evangélique des Amis au Rwanda). Ni umugabo wubatse, we n’umuryango we bakorera umurimo w’Imana mu ntara y’amajyaruguru akarere ka Musanze aho akora umurimo wo kwigisha no gutoza abayobozi b’amatorero nk’umwamu mu ishuri rya Bibiliya ryitwa Rwanda Friends Theological College.

Hamwe n’umurimo wo kwigisha, ni umubwirizabutumwa ubimenyereye kandi ufite ubunararibonye kuko yatangiye kuvuga ubutumwa mu mwaka w’1992. Afite impamyabushobozi y’icyiciro cya 2 cya kaminuza mubuyobozi bwa gikristo (Christian Leadership), iy’icyiciro cya 3 cya Kaminuza mukubungabunga iterambere ry’umuryango mugari (Community Care) kandi anafite icyiciro  cya 3 cya kaminuza mubyerekeye kujyana ubutumwa aho butaragera (Missiology).

Ukeneye icyo amubaza cyangwa asobanuza, cyangwa ufite ikindi yifuza ko yazasesenguraho ubutaha,ijambo ry’Imana, iby’Umwuka n’iby’ubuyobozi bw’itorero yamwandikira kuri email ye: basebyanicodeme@gmail.com cyangwa agahamagara kuri telephone igendanwa +250788488139

Ubumwe.com

2 COMMENTS

  1. Attractive section of content. I just stumbled upon your web site aand in accession capital tto assert that
    I acquire actually enjoyed account your blog posts.
    Any way I wijll be subscribing to your aument and even I
    achievement you accesss consistently quickly.

  2. Just want to say your article is as astonishing. The clarity in your post is just great and that i can suppose
    you are an expert on this subject. Well along with your permission allow me to seize
    your feed to stay updated with approaching post.
    Thanks 1,000,000 and please keep up the enjoyable work.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here