Home Uncategorized Kuba umuvugabutumwa ntibivuga kubwiriza mu rusengero gusa: Urubyiruko rwo mu Rwanda n’urwa...

Kuba umuvugabutumwa ntibivuga kubwiriza mu rusengero gusa: Urubyiruko rwo mu Rwanda n’urwa USA.

Umukino w’umupira w’amaguru wabaye kuri uyu wa Gatandatu Tariki 30/07/2016  uhuje ikipe y’Itorero ry’Inshuti EEAR ishami rya Kicukiro ,n’ikipe y’Itorero ry’aba Baptist Gakenke, washojwe  neza , aho nyuma y’umukino abakinnyi n’abafana b’impande zombi bakurikiye ijambo ry’Imana ndetse n’ubuhamya butandukanye binyuze mu rubyiruko narwo rubwiriza binyuze mu mukino w’umupira w’amaguru urubyiruko rwaje ruturutse muri Leta zunze ubumwe za Amerika(USA).
Uyu mukino wabereye muri stade ya Mumena I Nyamirambo,wahuje uru rubyiruko rutandukanye ndetse bimaze kugaragara ko wongera umubano ndetse n’ umubare w’urubyiruko rukizwa, kuko byagaragaye ko urubyiruko rwinshi ruboneka ku kibuga cy’umupira kurusha uko rujya mu nsengero zitandunye. Ni muri urwo rwego mbere na nyuma y’umukino  bagira umwanya wo kwumva no gusobanukirwa ubushake bw’Imana ku buzima bwabo babifashijwemo n’abakozi b’Imana batandukanye.
Kuri ino nshuro hari itsinda ry’urubyiruko rwaturutse muri Leta zunze ubumwe za Amerika(USA) akaba ari naryo ryafashe umwanya risangiza ubuhamya  urubyiruko rwari rwitabiriye umukino. Aho banageneye impano y’imyenda yo gukinisha iyi ikipe ya EEAR Kicukiro.
Umunyamakuru w’Ubumwe.com aganira n’umutoza wa EEAR yadutangarije ko uyu mukino wagenze neza ndetse anavugako ubufatanye bafitanye n’uru rubyiruko rwo muri Leta zunze ubumwe za Amerika bumaze gufata indi ntera nziza kuko bahuza ibitekerezo ndetse bagasangira n’ubuhamya ku mpande zombi ndetse bakanigira hamwe uburyo ubwami bw’Imana bwakwira kw’Isi yose.
Umutoza Nsanzimihigo Thierry ati: “Nibyo rwose uru rubyiruko rwo muri USA twatangiye ubufatanye nabo guhera umwaka ushize,kandi bigenda bitanga umusaruro mwiza kuko baraza bakatuganiriza badusangiza intera bamaze kugeraho. Ikindi badutera inkunga mu myambaro yo gukinisha kuko ari umwaka ushize barayiduhaye ndetse n’ubu baje batuzaniye iyindi.”
Umukino washojwe ikipe yaba Baptiste Gakenke itsinze equipe ya EEAR Kicukiro ibitego 2-0. Kandi impande zombi zatwijeje ko iyi mikino izakomeza kuko itanga umusaruro ugaragara.
Abasifuzi
Abasifuzi biteguye gusifura umukino.
Abaturage
Bari gukurikirana ijambo ry’Imana n’ubwitozi bwinshi.
Arikwakira impano
Umutoza wa EEAR Kicukiro ari kwerekana impano y’imyenda bahawe.
Bamwe mu itsinda rya USA
Bamwe mu bagize itsinda ryaturutse muri USA.

Ekipe ya EEAR Kicukiro igiye gutangira umukino
Ekipe ya EEAR Kicukiro igiye gutangira umukino

Gakenke
Ikipe yo mu Itorero ry’Aba Baptiste Gakenke ni uko yari yambaye.
Umutoza wa EEAR ari kumwe na Pasiteri wo mu ba Baptiste barigukurikirana ijambo ry'Imana.
Umutoza wa EEAR ari kumwe na Pasiteri wo mu ba Baptiste barigukurikirana ijambo ry’Imana.

Abakinnyi n'abafana nyuma y'umukino bari gukurikirana ijambo ry'Imana.
Abakinnyi n’abafana nyuma y’umukino bari gukurikirana ijambo ry’Imana.

Umusore w'umunyamerika ari kumwe n'umusemurira mu Kinyarwanda abwira urubyiruko ruteraniye aho uko ubukristu abufatanya no gukina umupira w'amaguru.
Umusore w’umunyamerika ari kumwe n’umusemurira mu Kinyarwanda abwira urubyiruko ruteraniye aho uko ubukristu abufatanya no gukina umupira w’amaguru.

 
Mukazayire-Immaculee

61 COMMENTS

  1. I have recently started a blog, the info you provide on this web site has helped me greatly. Thank you for all of your time & work. “It is a great thing to know our vices.” by Cicero.

  2. “ItВЎВ¦s really a cool and useful piece of info. IВЎВ¦m happy that you shared this useful info with us. Please keep us up to date like this. Thank you for sharing.”

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here