Ruhago ni kimwe mu byatwaye imitima ya benshi haba ku bayikina ndetse no ku bayireba, yaba ku baba bari ku kibuga ndetse n’abawukurikira bari hanze y’ikibuga.
Nyamara n’ubwo bimeze bityo,hari ibyo batamenya kandi bitangaje.
Ubumwe.com twabakusanyirije ibintu 6 muri ibyo:
1 . Ubwitabire bw’afana bukabije bwagaragaye ku kibuga cya Manchester united mu mateka ntago ari Manchester united yari yahakiniye.
Uruvunganzoka rw’abafana 76,962, nibo bitabirye umukino waciye agahigo ko kugira ubwitabire bwinshi mu mateka ya old Trafford.
Nubwo iki kibuga ari icya Manchester united, ntago ariyo yari yakinnye ahubwo hari muri 1/2 cya FA Cup mu mukino wahuje Wolverhampton Wanderers na Grimsby Town kuwa 25 Werurwe 1939.
2 . Bwanyuma amakipe yegukanye ibikombe byo mugabane w’Iburayi byakinwe nta munyamahanga ubanzamo
hari mu 1967Amakipe yatwaye ibikombe icyizwi nka European cup ubu cyahindutse European league hamwe na champions league mu 1967, ni Celtic na inter Milan nizo zegukanye Ibi bikombe zikinisha abakinnyi babanza mu kibuga ba banyagihugu, ari nabwo bwa nyuma biheruka kubaho.
3 .Gukaâramira abakinnyi bagenzi be, Umunyezamu yakebanye Urwasaya.
Mu 1975, Umunyezamu wa Manchester united, Alex Stepney yakebanye Urwasaya ubwo yakaâramiraga ba myugariro be.
4 .Umugore yagurishije umugabo we
Karren Brady ubwo yari umuyobozi muri Birmingham city, Karren Brady yagurishije umugabo we Paul Peschisolido muri stoke ku bihumbi 400 by’amapawundi (Birumvikana babanje kubiganira.)
5. Chelsea niyo yatwaye ibikombe byombi byo ku mugabane w’iburayi ntayindi irabikoraho.
Chelsea yatwaye igikombe cyayo cya mbere cya champions league muri 2012 umwaka ukurikiyeho itwara Europa league Ibifashijwemo na Rafa Benitez ku itariki ya 15 Gicurasi, mu gihe umukino wa nyuma wa champions league wari uteganyijwe kuri 25 Gicurasi. Mu gihe kingana n’iminsi 10 ibika ibi bikombe byombi mugihe kimwe ntayindi kipe irakoraho. Iba ikipe imwe ibikoze.
6 .Nemanja Vidic Yatwaye igikombe cya shampiona yo mu bwo gereza, izina rye rikozwe n’imibare y’ikiromani.
V ni 5, I ni 1, D ni 500 mugihe C 100.
Kanda hano ubone izindi nkuru zacu mu mashusho
Nsengiyumva Jean Marie Vianney