Tugiye kuvuga ku kintu gikomeye kandi gifite umwanya munini cyane muri bibilia. Ni ijambo ryitwa urupfu ,ijambo urupfu hamwe n’inshinga gupfa ryavuzwe muri bibilia inshuro 179. Ni kenshi dupfusha cyangwa twumva ubuhamya bw’abantu bapfushije abantu babo, ariko igitekerezo nyamukuru ni umwifato w’umukristu imbere y’urupfu.
Ijambo urupfu, dukunda kuryumva buri cyumweru mu matorero yacu aho duteranira iyo bavuga kuri Yesu n’ubwitange bwe kugirango ducungurwe ndetse n’uburyo yatsinze urupfu. Ariko se ni ibihe byiyumviro tugira ubwacu kubijyanye n’ijambo urupfu ? Mbese duhita dutekereza ku rupfu rwacu ? Ese hari itandukaniro ry’urupfu ku bakijijwe n’abadakijijwe ? Ese ni ngombwa ko tuganira ku rupfu ? Hari ibisubizo bimwe na bimwe kuri ibi bibazo :
Mbere na mbere urupfu ntacyo wakora ngo urubuze kutabaho, ni uko Imana yabishatse ko umuntu atagira ububasha ku rupfu, ahubwo iruha ububasha ku bantu abakuru,abana,abakire,abakene urupfu ijambi ry’Imana rirwita « umwanzi wa nyuma » Rutuma abantu bababara cyane bakiheba, kandi urupfu abantu batinya kuruganiraho.
Ninde muntu watinyuka ngo avuge ko atari yatekereza na rimwe ku rupfu ? Imana yashyize mutwe ibitekerezo bihoraho byo gutekereza ku bugingo buhoraho. Ariko bitewe n’icyaha bituma tugira n’ibitekerezo byo gutekereza ku rupfu » Intumwa Paulo yavuze mu gitabo cy’Abaroma 6 :23 « Igihembo cy’icyaha ni urupfu »
Buri kiremwa muntu kigira ubwoba ku rupfu. Bushobora kuba butandukanye ariko twese tura bugira, ubwoba umwana afite ntaho buhuriye n’ubwo umuntu mukuru afite ndetse n’ubwo umuntu mukuru afite ntaho buhuriye n’ubwo umusaza cyangwa umukecuru afite.
Ese ubwo bwoba bw’urupfu bufite ishingiro ? Yego ku bantu Yesu atari umukiza wabo birumvikana. Kuko abantu bose bazi ko nyuma y’urupfu hazaba urubanza. Nkuko tubisoma mu Heburayo 9:27 : « Kandi nk’uko abantu bagenewe gupfa rimwe hanyuma yaho hakaza urubanza »
Nta muntu udatinya urupfu dufite ingero z’abantu bakomeye hano kw’isi bagaragaje ubwoba budasanzwe mu bihe byabo bya nyuma :
Umwami kazi wo mu Bwongereza ari kuburiri hafi yo gupfa yavugije induru cyane ati « Ndaha kimwe cya kabiri cy’ubwami bwanjye umuntu unyongerera nibura kimwe cya kane(1/4) cy’isaha ku buzima bwanjye » Birumvikana cyane ko muri iyi nteruro hari higanjemo ubwoba no kwiheba.
Nubundi bavuga ko imwe mu imana zo mugihugu cy’Ubwongereza ,wabayeho mu buzima bwe ahakana ko urupfu ndetse n’Imana bitabaho, yaravuze atitira ati « Narinziko Imana ndetse n’ikuzimu bitabaho none kugeza aha menye ko byose bibaho kandi ko nayobye »
Hari abantu benshi bagaragara ko bahakanye urupfu ndetse n’Imana ko bitabaho ariko ku munota wabo wanyuma bakagaragaza ubwoba bwinshi no kwicuza.
Birumvikana kubantu batizera Imana kugira ubwoba kugeza ku munota wabo wo gupfa bufite ishingiro. Kuko nta bwinshingizi baba bafite ,ntibaba bazi aho baturutse ndetse ntibaba banazi aho bajya. Mbese baba bari kure y’Imana.
Ibi rero bitandukanye n’umwifato umuntu w’umukristu agira imbere y’urupfu . Uwamaze kwakira Yesu nk’umwami n’umukiza we.
Ku muntu wavutse ubwakabiri ibi babifata cyane mu buryo bw’umwuka kurusha uburyo bw’umubiri. Kuko mu buryo bw’umubiri biroroshye cyane kubona umuntu waba adatinya urupfu. Ariko muburyo bw’umwuka ahubwo wumva bavuga bati « Birakwiye ko ngenda »
Umukristu nyakuru agomba kubaho mu bihe byose, agomba gukunda kubaho(ubuzima) kuko ari impano y’Imana kandi akamenya ko atabaho kubera we gusa,ahubwo anabaho kubera abavandimwe bose muri Kristo Yesu.
Nibyo,ningombwa guhora witeguye ko wapfa, ariko umukristu ntafata umwanya munini wo gutekereza ku rupfu kuko aba aziko azabaho igihe Imana yamygeneye kirangiye azahabwa ingabire yo gupfa ,maze agasezera ku buzima bwo kw’isi.
Birumvikana ko tugomba kwakira iyo ngabire yo kubaho ndetse n’ingabire yo gukunda no kwishimira ubuzima ,ubu buzima twatijwe n’Imana. Ni ngombwa ko tubukoresha mu guha Imana icyubahiro ku bavandimwe bacu bose ndetse natwe ubwacu. Ningombwa ko ubu buzima twatijwe tubukoresha neza tubifashijwemo n’Umwuka wera. Dukora ibishimwa n’Imana kandi tukaba twiteguye kuzabusubiza nyirabo wabudutije umunsi yabutwatse.
Mbese buri muntu aba ategereje umunsi Imana izamubwira iti ; « Ngwino hafi yanjye »
Tugomba kubaho ubuzima tubunezerewe kkandi tukabubyaza umusaruro ushoboka kubw’icyubahiro cy’Imana. Tukamenya kubunezererwamo kuko nyuma y’ubu buzima bwo kw’isi hazabaho ubundi buzima buhoraho bwo mw’Ijuru. Ntitukamere nk’abapagani bavuga bati « Twirire tuninnywere kuko nyuma yaho tuzapfa » Ahubwo tubeho ubuzima nk’ababufite bwose kuko twabuhawe n’Imana.
Haranira kubaho neza mugihe ugitijwe ubuzima, uharanire kutazasigira abawe agahinda gakabije bibaza aho ukomereje ubuzima bwawe bitewe n’ubwo babonaga wiberamo kuri iyi si.
Mukazayire Immaculee