Home IYOBOKAMANA Ijambo ry'Imana Kuki ubuzima ari icumbi ry’igihe gito

Kuki ubuzima ari icumbi ry’igihe gito

Kugira ngo ukoreshe neza ubuzima bwawe hari amahame ya ngombwa abiri utagomba kwibagirwa: irya mbere, rigereranywa n’ubuzima bw’iteka ni uvuga ngo ubuzima hano ku isi ni bugufi cyane. Irya kabiri, isi ni ubuturo bwacu bw’igihe gito.

Si ngombwa kwihambira mu isi y’igihe gito. Saba Imana igufashe kubona imibereho y’uuzima bwawe nk’uko nayo ibubona. Dawidi yarasenze ati: “wami umfashe kwibuka ko igihe cyanjye hano ku isi ari kigufi cyane. Umfashe kumenya ko nshigaje igihe gito hano ku isi”.

Kugira ngo twe kujya twihambira ku by’isi, Imana itwemerera guhura n’ibitubangamira hamwe n’ibitubabaza mu buzima bityo muri twe hakabamo kwifuza kutazigera dushyira igihe kinini ku by’isi. Ntidushobora kunezerwa hano ku isi kuko bitari mu mugambi wayo. Isi ntabwo ariyo buturo bwacu twaremewe indi si nziza cyane.

Mu maso y’Imana inararibonye mu byo kwizera ntabwo ari abatunzi, abanyacyubahiro, ibihangange byo muri ubu buzima ahubwo ni abafata ubuzima nk’ubuturo bw’igihe gito ari indahemuka bategereje impano yabo y’iteka yasezeranijwe yo mu ijuru. Igihe uzamara hano ku isi ntabwo ari inkuru yuzuye y’ubuzima bwawe.

Uragomba gutegereza igihe cyo kujya mu ijuru byerekana ibice bitari byandikwa ku buzima bwawe. Bisaba kwizera ngo ube mu isi nk’umwimukira.

Ubuzima nibugukomerera, niwumva ushidikanya bikurenze, cyangwa ugatangira kwibaza niba kubaho ku bwa Kristo hari icyo bimaze, ujye wibuka ko utari wagera imuhira. Umunsi wapfuye, ntabwo bazagutwara bakuvana iwanyu, ni bwo uzaba ugiye iwanyu.

Ndacyayisenga Bienvenu

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here