Home AMAKURU ACUKUMBUYE Kumenyana na Milanova, biguha ubwishingizi bwo guhorana umunezero mu muryango wawe

Kumenyana na Milanova, biguha ubwishingizi bwo guhorana umunezero mu muryango wawe

Milanova bafite icyicaro mu Karere ka Kicukiro, biyemeje ko amafunguro yose bagomba kuyakorera hamwe kugira ngo hatagira uhura n’imbogamizi zo kugira icyo abuze mugihe abagannye cyane ko baherereye ku muhanda munini ugana Kicukiro centre, ndetse bakanakora ku muhanda wundi wo hasi.

Ubusanzwe icyifuzo cyo kurya no kunywa , ni icyifuzo kiza ku mwanya wa mbere, iminsi yose kandi kuri buri muntu. Yaba umwana cyangwase mukuru nubwo abantu badakunda ibintu bimwe. Ni kenshi rero abantu bahurira ahantu bakagira ibyo babura, bitewe n’uko aho hantu baba bategura ubwoko runaka bw’amafunguro.

Milanova, yafashe umwanzuro wo gukora amafunguro yose, ibyo kurya n’ibyo kunywa byaba ibisembuye n’ibidasembuye, kugira ngo umuntu wese ubasanga atagira imbogamizi yo kuba hari ibyo atabonye.

Milanova ikorera Kicukiro, ku muhanda munini wa Kaburimbo , Ku cyapa cya Kabiri cya Taxi uturutse Sonatube ugana Kicukiro Centre. Bafite Coffee Shop (Ikawa y’ubwoko bwose), Bakary (Aho bakorera ibijyanye n’imigati), Restaurant, ndetse n’Akabari.

Milanova bategura amafunguro(Buffet) aho guhera 10h-15h buri muntu uhageze ahasanga amafunguro y’ubwoko bwose ateguye neza cyane kandi akarura mu bwisanzure. Bagira imigati y’ubwoko bwose, imigufi, imiremire, imitoya n’iminini, amandazi, sambusa, Biscuits, …

Milanova Umuryango ubagannye utahana akanyamuneza….

Amafunguro y’ubwoko bwose yaba ku bagore, abagabo, abana yose Milanova urayahasanga, kuburyo ntamuntu utaha atanezerewe, yaba abafata agasembuye cyangwa ufata akadasembuye. Ntibirirwa kandi bajya gushakira abana hirya no hino ibyo babaha, kuko byose birahari, byaba amafunguro ubwayo,yaba ibyo kunywa, yaba za Icecream za biscuits…umuryango wose bataha banezerewe kuko buri wese aba yanyuzwe.

Ibi ni bimwe mu bishimisha abakuru n’abana.
N’ibyo utarafungura ufitiye amatsiko, Milanova barayakumara.
Amafunguro yose uko uyatekereza uyagezwaho.

Milanova kandi uretse ababasanga bakirwanwa ubwuzu bagataha basusurutse, n’abandi batabonye uko babageraho cyangwa bahisemo gufatira amafunguro aho bari(Ubukwe, mu kazi, mu nama, mu rugo….) Nabo ntibabirengagije nabo babashyira ibyo bakeneye, ku Isaha bumvikanye kandi bimeze neza cyane.

Cake z’ibirori yaba ubukwe, umunsi w’amavuko cyangwa ibindi birori ibyo aribyo byose bakeneye Cake isobanutse Milanova yaragikemuye. Cake ntoya n’inini zose zifite uburyohe bw’agahebuzo zirahari. Waba watanze gahunda mberse, ndetse ntibinabuza abagize gahunda zitunguranye ko baza bakayihasanga, kuko Milanova bahora biteguye ababagana. Aha guhera ku 8000 ubona cake kandi nziza.

Milanova ikora amasaha 24/24 iminsi 7/7

Ku kijyanye na gahunda ya Leta yo gukora amasaha 24/24, unakurikije ahantu Milanova ikorera, aho hanyura abantu bose bakora akazi gatandukanye cyangwa bagize gahunda zitandukanye. Ibyo gukora amasaha yose y’umunsi bagifashe nk’ingamba. Isaha iyo ariyo yose umuntu agannye Milanova, ahita abona ikimuramira, nta mbogamizi y’amasaha ihaba.

Amasaha yose uhageze haba hakinguye kandi bakwakirana ubwuzu

Milanova hari WIFI ituma ukomeza akazi kawe….

Hari abantu batinya  kujya ku mafunguro ya kumanywa cyangwa ya nimugoroba kuko baba bazi ko bahagarika akazi kabo, Milanova ibi babitegerejeho kugira ngo hatagira uzagira imbogamizi iyo ariyo yose cyangwa ngo bimubangamire. Hari WIFI ituma umuntu akomeza akazi ke ndetse anagubwa neza.

Ikindi iyo hari itsinda runaka ryakeneye gukorera ibirori hano kuri Milanova , cyane cyane ibyo gutungurana( Surprise), baraborohereza kuburyo babaha aho bakorera heza kandi hisanzuye.

Ku cyokezo Milanova irayoboye…

Ku bijyanye n’amafunguro yokeje, yaba ifi cyangwa inyama Milanova igutunganyiriza icyo wasabye, kuburyo utaha wumva koko wubatse umubiri wawe. Icyo kurisha nacyo byose birahari, biterwa n’amahitamo yawe.

Mu bwisanzure bw’Akabare ka Milanova umukiriya ni Umwami, icyo asabye cyose kimugeraho neza kandi vuba

Abafata amafunguro bategestwe kubera uburwayi, nabo Milanova turabarwaza ntakibazo…

Hari abantu benshi bagira amafunguro bategekwa n’abaganga kubera uburwayi rubaka, abo nabo iyo bageze Milanova nta mpungenge ziba zihari, kuko upfa kubabwira amafunguro wategestwe na muganga nayo bakayakugezaho mu kanya nkako guhumbya.

Ubwoko bwose bw’imitobe y’umwimerere uyisanga muri Milanova.

Yaba isupu, amafunguro adafite umunyu cyangwa amavuta, yaba ibidahiyeneza, amoko y’imitobe nayo arahari ku bwinshi.

Ku bindi bisobanuro, cyangwa ukeneye guhamagara ugatanga commande nomero ziri kuri iki cyapa. Cyangwa ukahigerera imbona nk’ubone:

 

Ubumwe.com

4 COMMENTS

  1. Cyakora abanyamakuru muri abantu beza kweli.Ahahahahah uwambwira umunyamakuru utondeka iyi nkuru amasaha bimutwara. Ahahhaha ubanza mwebwe mukora amasaha 28/24. Uyu muntu aguhe amafaranga menshi kuko wayakoreye pe.

    Uziko hano hantu nahoraga mpanyura ariko ntarinjiramo. Wknd nzaza ndebe tuuuu ngo kucyokezo murebaho. Cyakora ninsanga ari amakabyankuru y’abanyamakuru tuzaserera ntabanga.

  2. Iriya juice y’icyatsu kibisi ni danger. Biriya bintu mbiheruka baburya mi isosi cyangwa salade sinarinziko bivamo n’umutobe da!!! Ariko ubanza ari iyaba diabétique !! Nzaza mumbonjeho numve da!

  3. Ahahaha uti kumenyana nabo ni assurance rwose. Cyakora urabakoreye bazakugaye ikindi. Najyaga nca hariya singire courrage yokuhakatira. None nzahinyuza ndebe da

Leave a Reply to salama Cancel reply

Please enter your comment!
Please enter your name here