Home AMAKURU ACUKUMBUYE KUTIKOZA UMWANA WIBYARIYE UBU NABYO TUVEHO TUBYITE UBUSIRIMU KOKO?

KUTIKOZA UMWANA WIBYARIYE UBU NABYO TUVEHO TUBYITE UBUSIRIMU KOKO?

Kera mu Rwanda umubyeyi yaberwaga no guheka umwana we,cyangwa umwana yabamaze kugera mu kigero cyo kumenya kugenda ukabona umubyeyi amufashe akaboko baragendana  kandi nawe wanamureba koko ugasanga araberewe pe.

Ariko ubu hari ibintu ababyeyi cyane cyane abo mumujyi badukanye byo kutikoza abana babo. Ibi ububona kenshi umubyeyi afite nk’ahantu agiye ukabona yiyambariye nk’inkumi rwose, noneho agafata umukozi akamuhekesha umwana nawe akamushorera ntakintu atwaye.

Kandi akenshi ukabona uwo mwana utwaye mugenzi we nawe ari muto pe, kuburyo ubona nawe atamushoboye nyina w’umwana amushoreye rwose ntan’ikimwaro bimuteye ahubwo ubona agenda abacyimbagira inyuma rwose ntacyo yikanga.

Mubyukuri ubundi njye mbona uko umubyeyi wese aheshwa ishema no kubyara ari nako yakagombye guheshwa ishema no kwitwarira umwana we. Ubundi uretse n’umwana n’ikindi kintu cyose cy’agaciro umuntu abayumva yagitwara hafi ye kuburyo aba afite icyizere ko gifite umutekano usesuye, kanswe rero guha umwana wawe undi muntu ngo amugutwarire.

Ubwo icyizere uba ufite nk’umubyeyi n’ikihe kuburyo uha undi muntu ngo abe ariwe ugutwaza umwana wawe koko? Ukabona rwose umukozi nguwo ari kwambuka imihanda nyirabuja nawe amuri inyuma n’igikapu! Niyo bageze kandi iyo bagiye nikwakundi umwana aguma ari uwumukozi ariwe umenya ibyo umwana akeneye byose.  Nyina ari iyo rwose atamwikoza ukagira ngo si uwe.

Ikintangaza kandi hari ubwo umubyeyi wumva yuka inabi umukozi ngo ntiyitayeho umwana nkuko bigomba, kandi we yari yiyicariye, aha bikantera kwibaza niba koko umukozi ariwe ugomba kugirira umwana impuhwe kurusha nyina wamwibyariye!

Sindasobanukirwa niba ibi nabyo ari ubusirimu pe. Ariko icyo nzi cyo nuko maze kubigenzura kenshi kandi henshi. Sinirengagije rwose ko umubyeyi ashobora kuba afite intege nke z’umubiri,noneho agashaka umutwaza umwana . Ariko se mugihe ufite imbaraga nta kibazo ufite wakwitwariye umwana wawe ko ntacyo bigutwaye ko bitanasusuguritse!

Uyu umaze kuba umuco rwose aho hari ubwo muba mwari mufitanye gahunda n’umubyeyi runaka, wajya kumva akakubwira ngo ntakije kuko ntamukozi afite umutwaza umwana. Ukibaza niba afite ubumuga bikakuyobera!  Mubyukuri ubusirimu si bubi kandi n’iterambere naryo siribi pe. Ariko nibura tujye tureba ibifite akamaro cyangwa ibifite ubusobanuro.

Kuko njye mbona uhuye n’umubyeyi ushoreye umukozi umuhekeye umwana, ukagerageza kumubaza ubusobanuro bwabyo, atabona icyo agusobanurira. Hari nababikora gusa kuko yabonye mugenzi we abikora, nawe akabikorera icyo.

Mureke rwose tujye tureba umuco wacu nibura ibyiza biwurimo tubikomeze.  Ibyo twabonye ahandi nabyo ibyatugirira akamaro kandi bikaduteza imbere, bitadutesheje agaciro tubyigane. Uretse no kuba umwana aba akeneye cyane urukundo rw’ababyeyi ariko njye mbona umubyeyi uhetse umwana cyangwa ari kumwitaho aba aberewe pe. Naho ubu busirimu tudafitiye ubusobanuro tubureke.

Mukazayire Youyou

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here