Nyuma y’ uko hagaragara ikibazo cy’abana batabashaga gusoma ururimi rw’ikinyarwanda hatangijwe umushinga w’imyaka itanu kugira ngo hashyirwemo imbaraga.
Mu gikorwa cyo gusuzuma umwanzuro wa gahunda yo guhugura abarimu bigisha abana gusoma ururimi rw’ikinyarwanda,Umushinga wa USAID w’ imyaka 5 ariko kuri ubu ukaba umaze imyaka 3 utangijwe nyuma y’ uko hagaragara ikibazo cy’abana batabashaga gusoma ururimi rw’ikinyarwanda mu mashuri y’inshuke, ikiciro cya mbere cy’amashuri abanza, n’amashuri nderabarezi intego ikaba ari ukunoza imyigire n’imyigishirize mu kinyarwanda.
Kankesha Annonciata umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho y’abaturage mu karere ka Huye avuga ko bazakomeza gushyigikira intambwe iterwa binyuze mu kongera ubushobozi mu mashuri.
Ati” Hari uburyo umwarimu asubira inyuma agatanga ubumenyi nzahurabumenyi kuri wa mwana uri hasi kugira ngo abashe kuzamukana nawa mwana wundi, hari amasaha atatu mu cyumweru uwo mwana agenerwa kugira ngo nawe akurikiranwe, ku rwego rw’ inzego z’ibanze tugira n’ umuganda wo gusoma, ese wamwana azabasha kumenyera gusoma gute natabyigira kubo baturanye?
Ubu buryo bwo gufasha abana kurushaho kumenya ururimi rw’ ikinyarwanda bukorwa mu mashuri y’inshuke n’ikiciro cyambere cy’amashuri abanza bigakorwa binyuze mu guhugura abarimu bigisha uru rurimi no gutanga inyigisho zitandukanye zifasha abana kumenya ikinyarwanda
Umuyobozi Mukuru w’ Urwego rushinzwe uburezi bw’ibanze (REB) Dr Nelson Mbarushimana avuga ko ubu buryo bumaze gutanga umusaruro.
Ati” Iyo urebye usanga haba abarimu ubushobozi bwo kwigisha ikinyarwanda bwariyongereye, ibitabo birahari biratangwa, kandi n’abarimu byabongereye uburyo bigisha ururimi rw’ikinyarwanda kandi biratanga umusaruro kuko usanga abana batsinda neza”.
Umuyobozi mukuru w’umushinga USAID Tunoze Gusoma Protogene Ndahayo avuga ko bazamuye imibare y’abanyeshuri bamenye gusoma ,kwandika neza ikinyarwanda ndetse no kubara.
Ati” Twatangiye gutsinda gusoma neza no kwandika biri kuri 32% gusoma no kwandika tuvuga ni kuba umwana asoma ibijyanye n’ikigero cye navuga ko twatangiye hari aho mu mashuri bikiri kuri 32% twifuza ko byazazamuka bikagera nibura kuri 70%. Ubushakashatsi tuzi bukorwa na NESA buherutse gusohoka mu minsi ishize, bwerekana ko abana bagera hafi 80% babasha gusoma neza no kumva umwandiko”.
Umushinga Tunoze gusoma ukorera mu bigo by’amashuri ya Leta n’afashwa na Leta ukaba usigaje imyaka 2 ngo usoze bagasaba ko imbaraga zishyirwa mu gusoma no kwandika ikinyarwanda zazakomeza,
Mukanyandwi Marie Louise