Home AMAKURU ACUKUMBUYE Kwibuka 26: Abacitse ku icumu bavuga ko ibi bihe bya Covid-19 bibibutsa...

Kwibuka 26: Abacitse ku icumu bavuga ko ibi bihe bya Covid-19 bibibutsa cyane igihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Kuri uyu wa 7 Mata 2020, Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda batangiye iminsi 100 yo kwibuka no kuzirikana ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Bwa mbere mu mateka abaturage bazibukira mu ngo zabo bitewe n’icyorezo cya Covid-19 kizwi nka Coronavirus.

Abacitse ku icumu baganiriye na Ubumwe.com bagaragaje ko ibi bihe bya “Guma mu rugo”, bibibutsa cyane mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ndetse banagaragaza ko byabasubije cyane gutekereza uko byari bimeze muri icyo gihe.

Ubumwe.com yaganiriye n’abacitse ku icumu babiri, umwe warokokeye mu Karere ka Gasabo undi arokokera mu karere ka Kicukiro batifuje ko amazina yabo atangazwa; maze badutangariza ibihe bigoye banyuzemo muri Jenoside  n’ibi bihe byo kuguma mu rugo kubera Coronavirus. Ariko n’ubwo bavuze koi bi bihe bibibutsa byinshi, banagaragaje ko bifite itandukaniro rinini aho bagize bati: “Burya ibibi birarutanwa

Mukajabo Emmilienne (Amazina atari aye) yagize ati : «  Iyi confinement turimo ubu ugiye kuyigereranya na cya gihe, biragaragara ko ubu umuntu mu rugo rwe. Umuntu arajya gusohoka akagira ubwoba ngo bari bumfate banyicaze hasi.”

Mukajabo yanakomoje ku ihuriro ry’umuhanda wo muri Mata 94 n’uko uri kugaragara uyu munsi kubera gahunda ya “Guma mu rugo” mu rwego rwo kwirinda Coronavirus aho yagize ati:

Noneho rero wareba uko mu mihanda bimeze, ndibuka ko mu kwa kane muri 94 njyewe ninjiye mu muhanda, kuko haruguru y’urugo hari umuhanda ariko w’igitaka. Nta n’inyoni yatambaga nta n’umwana wajyaga kuvoma kuko ndibuka ko hari aho twavomaga, uku ubibona mu muhanda niko no muri icyo gihe byari bimeze. Birantangaje ahubwo ukuntu bihuye! Hagendaga gusa imodoka z’Interahamwe nta bandi bantu bagendaga, aho naciye icyo gihe nta wundi nabonye uretse imodoka z’interahamwe, n’imodoka z’abasirikare.

Undi nawe twahimbye amazina ya Irakarama Dancille warokokeye mu Karere ka Kicukiro yagize ati: “Iyi lockdown ifite ahantu ihuriye na Mata 1994 uko mbibona, kuko abantu twari turi ku rutonde rw’abagomba gupfa (kwicwa), twari twihishe interahamwe kugira ngo turebe ko bwacya kabiri! Ubu abantu barihishe mu mazu ngo batandura covid-19. Urumva rero turihishe nk’ uko twari twihishe”

Irakarama nawe yakomoje ku buryo imihanda isa uyu munsi n’uko yasaga mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 maze agira ati: “Ukuntu imeze wagira ngo ni muri Juillet 1994, aho abatutsi bari bamaze kwicwa kweli!!! Ikitarimo ubu ni imirambo, imbwa n’ibisiga byabaryaga!”

Uyu ni umwe mu mihanda yo mu mujyi wa Kigali uko wari umuze ku Itariki 07/04/2020

Bagaragaje ko n’ubwo ibi bihe bibibutsa byinshi, riko nibura hari itandukaniro ariryo ribahumuriza muri ibi bihe

Mukajabo yagaragaje ko n’ubwo ibi bihe bifite ibintu byinshi bibibutsa ndetse bikaba binabasubiza mu bihe babayeho muri 1994, ariko hari itandukaniro kandi ryiza rinatanga icyizere cyo kubaho.

Yagize ati : « Tugira amahirwe wenda ubu kuko Leta ivuga ngo umuntu ufite inzara aze tumugaburire, kiriya gihe bahamagaraga abantu ngo muze aho mwihishe nta kibazo amahoro yabonetse, urumva nk’umubyeyi wari ufite abana bamwe bakibagirwa icyo twari duhunze bakibeshya bagasohoka. »

Yakomeje avuga ko icyo gihe bababeshyaga ngo baze babagaburire bakabica, ariko ubu ubuyobozi buhamagara abantu bashonje bakabagaburira.

Yongeye ati : « Njya nibuka ahantu twari twihishe, Interahamwe n’abasirikare baraje baravuga ngo mugaruke mu ngo, twari ahantu ku mashuri hariya haruguru yo kwa Nayinzira muri Gasabo, abantu benshi ba za Kibagabaga harimo ba tante bacu n’abandi benshi, ariko ndakubwira uyu munsi abasubiyeyo ubu hariho mbarwa kandi nabo bikoreye ibikomere. Icyiza cy’uyu munsi naho batandukaniye, ubu baguhamagara baguha ihumure n’ukeneye ubufasha bakabumuha bati, ukeneye ibiryo ahamagare iyi nomero. Nkatwe b’abakristu baratubwira bati: Murebe abatishoboye muri mwebwe murebe uko barya

Mukajabo yashoje agaragaza ko irindi tandukaniro rihari ari uko ibi bihe ari ibihe rusange bitagendeye ku bwoko runaka.

Bagaragaza ko nubwo umuhanda nta n’inyoni itamba, ari kubw’umutekano w’Abanyarwanda bose, ariko niyo hagira ugize impamvu ituma agenda ntawumwica agerayo amahoro, bitandukanye cyane no muri 94 kuko bwo bahitaga bakwica.

Yashoje agira ati : « Irindi tandukaniro ni uko ari ibintu rusange, ntabwo ari iby’ubwoko runaka ni ibireba Abanyarwanda muri rusange. Ikindi kandi n’ubwo turi mu rugo tudasohoka, ariko ntabwo uba wikanga ngo baraza banyice, n’abavuga ngo baricwa n’inzara nibura ntabwo ari umuhoro. Uretse ko nta n’uwo izica mama ! Ntekereza ko kubaho twararokotse, nta wacitse ku icumu uzicwa n’inzara nta n’Umunyarwanda uzicwa n’inzara kuko abo tugenda dufasha bose ntabwo turobanura ubwoko pe. »

Irakarama nawe yagaragaje itandukaniro ry’ibi bihe muri aya magambo ;

« Hanyuma aho bitandukaniye ni uko umuntu yihishaka avuga ati wenda sindi buramuke, wenda baramvumbura… Donc ahigwa… ariko ubu kuguma mu rugo niwo mutekano wacu! Nta muntu uduhiga, ahubwo imihanda irimo abashinzwe umutekano sha, ngo bakomeze kuturinda kwandura no kwanduzanya covid-19, mu gihe imihanda yari yuzuyemo ama barrieres y’Interahamwe n’Abasirikare bategereje Umututsi uyinyuraho ngo bamwice »

Bitewe n’icyorezo cya Coronavirus, kuri iyi nshuro twibuka abaturage barasabwa kwibukira mu ngo zabo babifashijwemo n’ibiganiro bizahita mu itangazamakuru: Radiyo, Televiziyo n’imbuga nkoranyambaga kandi hazakorwa ibishoboka kugira ngo ibikorwa byo kwibuka bigere no mu mahanga hakoreshejwe uburyo bw’iyakure.

 

Mukazayire Youyou

1 COMMENT

  1. Nibyo disi bya bintu ni rusange! Uziko nanjye ibi bintu nabonaga neza birikumera nko muri 94 gusa nari nagize ngo ni njyewe wahungabanye ndifata ngo hatagira ubyumva. None burya nibyo pe. Gusa icyiza kibirimo nk’uko mwabivuze ibi biri rusange…Niyo hagira uwapfa yaba yishwe na Covid-19 ntawaba amutemye! Ikindi uwariwe wese yapfa ntabwo Corona ihiga Umututsi.
    Ariko iratwibukije koko. Twibuke twiyubaka nibwo butwari. Kandi n’ibi bizarangira nta mvura idahita

Leave a Reply to Domithille Cancel reply

Please enter your comment!
Please enter your name here