Home AMAKURU ACUKUMBUYE Kwibuka 26: Ubutumwa uwacitse ku icumu yageneye ababyeyi be bazize Jenoside...

Kwibuka 26: Ubutumwa uwacitse ku icumu yageneye ababyeyi be bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Imanishimwe Hesron uvuka i Nyamirambo ahitwa ku Ryanyuma akaba ari naho biciye ababyeyi be ndetse na bashiki be, kubw’amahirwe ya Nyagasani we ararokoka,  yageneye  ababyeyi be ubutumwa bukomeye

Ku nshuro ya 26 hibukwa Jenoside yakorewe Abatutsi yafashe umwanya agenera ababyeyi be n’abavandimwe ubutumwa bukomeye, ndetse anabizeza kuzusa ikivi batangiye.

Imanishimwe ubu usigaye ubarizwa i Nairobi mu gihugu cya Kenya, mu butumwa Ubumwe.com bufitiye kopi yagize ati:

“Igihe nk’iki twibuka munfashe twibuke ba  nyakwigendera my biological parents ababyeyi banjye narabakundaga nubwo mwansize ndi muto. Ubungubu ndi umugabo nanjye nitwa papa,ntago nabaye ikigwari. Papa August wakundaga kubwiriza mu Rusengero na Bibiliya,nanjye ndabwiriza na bibiliya. Mama joyce wari ufite Restaurant nziza hariya ku isoko Nyamirambo nanjye nzubaka hotel nkubahishe. Aka kanya ndabibutse mwansize ntazi amatariki nari muto kubw’ibyo sinzi itariki mwagendeyeho neza, ariko byari muri ibi bihe bya Genocide ya Korewe abatutsi. Ubu ndi umugabo. Za Nkotanyi wakundaga kutubwira ngo  zizaturokora tuzitegereje murugo i Nyamirambo, nizo zatumye mba umugabo warambwiraga ngo nzige, za Nkotanyi zaranfashije zinyishyurira ishuri , ubungubu English na kishwahili ndabivuga neza, kandi za Nkotanyi  wambwiraga ko zizaza kutugirira neza zarabikoze ;ubu ngubu  Kigali wari uzi yarahindutse yabaye nka za Dubai.  Niba mureba ifoto ngiye gushyira aha  narakuze. Ariko babyeyi ndabibutse mwiruhukire neza mum and Daddy with my sister ndigutegura igihe kimwe nzakora ibirori byo kubibuka. Abari kunfasha bari babazi b’iwanyu nabo barashize ariko nzatumira Abanyarwanda nubwo batabazi. Data:Sebukayire August  Mama: Mukanyonga joyce na  bashiki banjye.”

” Niba mureba ,murebe kuri iyo foto uko nsigaye ngana”

Ubumwe.com bukomeje gufata mu mugongo abanyarwanda aho bari hose ku Isi babuze  ababo muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. “Twibuke twiyubaka”

 

Ubumwe.com

 

 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here