Home AMAKURU ACUKUMBUYE Kwibuka 29: Abantu benshi bahura n’ihungabana, kandi kubafasha ni inshingano ya buri...

Kwibuka 29: Abantu benshi bahura n’ihungabana, kandi kubafasha ni inshingano ya buri wese.

Minisiteri y’ubuzima mu Rwanda kubufatanye n’ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima RBC batangaje ko muri iki cyumweru cyahariwe kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994, umubare w’abahura n’ihungabana uzamuka.

Mugihe habura amasaha make ngo u Rwanda n’abanyarwanda binjire mu cyumweru cyahariwe kwibuka ku nshuro ya 29 Jenoside yakorewe abatutsi, Minisiteri y’ubuzima mu Rwanda kubufatanye n’ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima RBC bigaragaza ko muri iki cyumweru mu Rwanda aribwo hakunze kugaragara abagira ihungabana ndetse n’umubare wabo ukazamuka mu buryo bugaragara. Abantu barasabwa kumenya ko ahariho hose hari serivise zifasha abagize ikibazo cy’ihungabana kandi ko kubafasha ari inshingano za buri wese.

Inzego zitandukanye zagaragaje ko iki ari igikorwa rusange, aho kuba ikibazo cy’urwego rumwe.

Julie Niyingabira umuvugizi wa Minisiteri y’ubuzima avuga ko abantu bakwiye kwirinda guha akato ufite ikibazo cy’ihungabana.

Yagize ati” Mu biganiro mwahawe mwabwiwe y’uko serivise zijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe ziboneka kugeza ku rwego rw’ikigo nderabuzima, abaturage bose bakamenya ko bashobora gukurikiranwa, bahabwa serivise kugeza ku rwego rwegereye abaturage rw’umurenge ari naho hari ikigo nderabuzima. Ubundi butumwa ni ubwo gushishikariza abantu kwirinda akato gahabwa nufite ikibazo cy’ihungabana kuko bishobora no gukomeza ikibazo afite, ahubwo umuryango nyarwanda wumve ko ufite uruhare mu kumufasha.”

Dr Iyamuremye Jean Damascene Umuyobozi w’ishami rishinzwe ubuzima bwo mu mutwe muri RBC avuga ko kubufatanye n’inzego zitandukanye hiteguwe neza guhangana n’iki kibazo cy’ihungabana gishobora kugaragara mu gihe cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Yagize ati” Muri bino bihe bikomeye ku banyarwanda bagomba kwibuka batekanye, kubera ko hari ibikorwa byateganyijwe bituma bumva ko bari mu mutekano, aribyo abakozi bahagije bazafasha abantu bashobora kugira ibibazo by’ihungabana, ibikoresho byateganyijwe ku buryo buhagije, ahazakorerwa harahari yaba abavuzi n’abandi bafatanyabikorwa barahari, ibitaro n’ibigo nderabuzima biriteguye, imiti ndetse n’imbangukiragutabara zitwara abantu zirahari, icyo dusaba abantu ni ukwirinda imvugo zikomeretsanya, ahubwo bagafata mu mugongo abafite ibibazo”.

Dr Iyamuremye Jean Damascene Umuyobozi w’ishami rishinzwe ubuzima bwo mu mutwe muri RBC avuga ko ku bufatanye n’inzego zitandukanye, biteguye ubufasha bwose.

Ubushakashatsi bwagaragaje ko guhera mu mwaka wa 2010, uretse imyaka yarimo icyorezo cya COVID-19, imibare igaragaza ko abagira ihungabana impuzandengo iri hagati y’ibihumbi 2000, 2500 n’ 3000 muri iki cyumweru cyo kwibuka n’ibindi bikorwa bigishamikiyeho.

MUKANYANDWI Marie Louise

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here