Home AMAKURU ACUKUMBUYE Kudatanga amakuru kwa bamwe mu bayobozi ni uko itegeko ridateganya ibihano

Kudatanga amakuru kwa bamwe mu bayobozi ni uko itegeko ridateganya ibihano

Umuryango nyarwanda utegamiye kuri Leta uharanira kubaka igihugu kigendera ku mategeko(Center for Rule of Law Rwanda-CERULAR) ivuga ko kuba itegeko ryo kubona amakuru ritagena ibihano ku wayimanye ari byo bituma hakomeza kumvikana abari mu myanya y’ubuyobozi bakinangira gutanga amakuru.

Ibi ni ibyagarutweho n’uyu muryango kuri uyu wa 5, ubwo wagaragazaga ubushakashatsi wakoze ku itegeko ryo kubona amakuru (Access To Information-ATI law), aho bigaragara ko hakirimo icyuho, dore ko nta bihano biteganywa, mu gihe uyasabwe atayatanze, kuko usanga  nta rwego rushinzwe kuryubahiriza.

Iri  tegeko rishyirwaho mwaka wa 2013, ngo byari bimaze kugaragara ko hari abayobozi bimana amakuru ku bushake byaba ku banyamakuru ndetse n’abaturage muri rusange, ibintu bifatwa nk’imbogamizi kuko bituma habamo kudakorera Abanyarwanda uko babyiyemeje kandi mu mucyo, nk’uko ubu bushakashatsi bwakozwe na CERULAR ku bufatanye na Norvegian People’s Aid(NPA), Swiss Agency for Development and Corporation (SDC), Sweden Sverige ndetse na Norad bubigaragaza.

Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu ari nayo ifite mu nshingano itangazamakuru, nayo yemera ko hari ibyuho bigaragara mu itegeko ryo kubona amakuru kandi ko mu kuvugurura iri tegeko ibyo bibazo byose bizitabwaho.

Iki kibazo ni kenshi kigarukwaho n’abanyamakuru hano mu Rwanda ko bakigorwa no kubona amakuru kandi hari itegeko rihatira abari mu myanya y’ubuyobozi kuyatanga ariko ugasanga ntayahawe mu gihe yari ayakeneye ngo yuzuze inkuru ye ibashe gutambuka.

Mu nama yabaye kuri uyu wa gatanu, CERULAR yagaragaje ubushakashatsi yakoze ku itegeko ryo kubona amakuru (Access To Information-ATI law).

Bamwe mu banyamakuru twaganiriye bakorera ibitangazamakuru bitandukanye bavuga ko bakigorwa no kubona amakuru kandi bakayimwa n’abakayabahaye babifite mu nshingano.

Kamanizi Alicia umunyamakuru wa Izuba Radiyo na Televiziyo avuga  ko hakigaragara imbogamizi mu guhabwa amakuru n’abayobozi.

Yagize ati: “Ukaba uri gutunganya inkuru mu gihe ushaka kuyuzuza wavuganye n’abaturage, wahamagara umuyobozi akakubwira ati ndi mu nama, wakongera kumuhamagara ugasanga numero yayikuyeho, wakohereza n’ubutumwa bugufi ntagusubize”.

Habimana Mbanze Jonathan umuyobozi w’Ikinyamakuru umusarenews.com avuga ko imbogamizi mu kubona amakuru zigihari kuko usanga n’abaturage batinya kuyatanga kuko abayobozi bababujije.

Yagize ati “Ugasanga abayobozi mu nzego z’ibanze barabwira umuturage ngo nihaba hari ibibazo mujye muza mubitubwire, ngo kuki mujya kuregera abanyamakuru ni urukiko? Ibyo mu bice byinshi by’icyaro biracyahari”.

Mudacyikwa John Umuyobozi wa CERULAR avuga ko kuba itegeko ryo kubona amakuru mu Rwanda ritagena ibihano ku wayimanye  biba  imbogamizi zikomeye zituma rya tegeko ritubahirizwa nk’uko bigaragazwa mu ubushakashatsi. Ati: “Tugasaba ko ryavugururwa hakajyamo irindi rigena ibihano”.

Yagize ati “Amavugururwa yabaho n’uko mu itegeko hakongerwamo ibihano ku muntu wimanye amakuru. Twabonye ko hari abantu bagaragaza ko abantu bashinzwe gutanga amakuru hari igihe bayimana, kandi mu by’ukuri nta mpamvu batanze, twabonye ko mu itegeko harimo ingingo ivuga ko umuntu ashobora kwimwa amakuru y’ibanga. Twasanze mu iteka rigena amakuru y’ibanga nabyo byasobanuka neza hakajyamo uburyo bw’ayo makuru ayo ari yo, n’icyashingirwaho ko ayo amakuru adatangwa, kuko rimwe na rimwe hari ababyitwaza ntibatange amakuru”.

Minisiteri y’ubutegetsi bw’Igihugu inafite mu nshingano itangazamakuru nayo yemera ko hari ibyuho bigaragara mu itegeko ryo kubona amakuru ariko ko mu  kurivugurira bizitabwaho nk’uko bivugwa na Peacemaker Mbungiramihigo ushinzwe politike y’itangazamakuru muri Iyi Minisitiri.

Peacemaker Mbungiramihigo ushinzwe politike y’itangazamakuru muri Minisitiri y’ubutegetsi bw’igihugu.

Yagize ati: “Iyo itegeko rihari rikagaragaza inshingano, rikagaragaza icyo buriwese akwiye kuba akora kugirango aryubahirize, iyo hatabayeho ibihano cyangwa ingamba zo gucyaha no gukebura abataryubahirije, icyo gihe habamo inzitizi, icyo ni kimwe mu byagaragaye nk’inzitizi. Itegeko rikwiye kuzitabwaho mu kurivugurura kugira ngo rigendane n’ibihe tugezemo kandi rifashe abantu kubahiriza inshingano zabo kandi rinahe urubuga rwo gufasha abakwiye guhabwa ubwo burenganzira kuba babaza impamvu butubahirijwe. Iyo rero bitagaragaragaye mu itegeko icyo gihe biba inzitizi, ubushakashatsi bwakozwe rero buzafasha  kuvugurura yaba politike igenga itangazamakuru, yaba amategeko yari asanzwe ariho, yaba imikoranire y’inzego, yaba guhora duhugura ndetse tukanakora n’ubukangurambaga kugira ngo abantu bumve itegeko icyo riteganya”.

Itegeko ryo kubona amakuru rya 2013 rivuga ko buri muntu wese afite uburenganzira bwo kubona amakuru afitwe n’urwego rwa Leta na zimwe mu nzego z’abikorera, ariko ko hari amakuru atemerewe gutangazwa, iyo ashobora guhungabanya umutekano w’Igihugu, kubangamira iyubahirizwa ry’amategeko cyangwa ubutabera n’ibindi …

MUKANYANDWI Marie Louise

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here