Home AMAKURU ACUKUMBUYE Kwisuzumisha ni ingenzi, kuko ibimenyetso by’umutima bigaragara ari uko warembye

Kwisuzumisha ni ingenzi, kuko ibimenyetso by’umutima bigaragara ari uko warembye

Ikigo cy’igihugu cyita ku buzima RBC, bashishikariza abanyarwanda kwisuzumisha indwara zitandura, harimo umutima, kuko gutegereza ko wakwivuza ari uko ubonye ibimenyetso, bishyira ubuzima mu kaga , tutibagiwe n’urupfu.

Umunsi mpuzamahanga wahariwe kurwanya indwara z’umutima uyu mwaka wizihirijwe mu Karere kabugesera mu bukangurambaga bwari bumaze iminsi 5 bapima indwara y’umutima ndetse n’izindi ndwara zitandura. Ni umwaka ufite insanganyamatsiko igira iti” Menya umutima wawe” ari nayo mpamvu nyamukuru y’ubu bukangurambaga .

Ni ubukangurambaga RBC ivuga ko bwatanze umusaruko kuko hari abagendanaga izi ndwara bataziko bazirwaye, kuko ubimenya ari uko wisuzumishije kuko ibimenyetso byazo bigaragara ari uko zatangiye kukurenga no kwica ibice byinshi by’umubiri, ariko iyo wipimishije kare ukivuza kare ubasha kubaho ubuzima busanzwe.

Richard Mitabazi Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera yasabye abaturage gukora siporo birinda indwara y’umutima kuko ari kimwe mubirwanya ibiyitera .

Yagize ati” Indwara y’umutima yica abantu benshi ku isi iyo urebye imibare yatanzwe na RBC Miliyoni makumyabiri ku isi , ni abaturage barenze umubare w’abanyarwanda. Ni ngombwa rero ko tubitekerezaho. ”

Aho yanakomeje agaragaza ko inzira yo kwirinda ari, ugukora imyitozo ngororamubiri kugabanya guhangayika, kumenya indyo turya tukirinda umunyu mwinshi inzoga ,itabi n’ibindi.

Prof Joseph Mucumbitsi uyobora umuryango urwanya indwara z’umutima n’ishyirahamwe ry’imiryango irwanya indwara zitandura mu Rwanda no mu bihugu bigize umuryango w’Afulika y’iburasirazuba avuga ko abantu baretse ibitera izi ndwara nta kabuza zagabanuka.

Yagize ati ” Umunsi mpuzamahanga ku isi ni ukugira ngo utwibutse tumenye umutima, tumenye indwara zitandura, tumenye uko tuzirwanya n’uko tuzirinda, twirinda umunyu mwinshi, itabi tunywa inzoga nkeya ubishoboye akazireka, kuko dufatanyije twagabanya indwara z’umutima zikareka kuba ku isonga mu kwica abantu mu gihugu cyacu no muri Afulika”.

Yakomeje agira ati ” Umuvuduko mwinshi w’amaraso ni rwica ruhoze kuko ubimenya wagize umutwe ukabije, aruko se impyiko yapfuye, kuko si indwara y’abakire cyangwa ababyibushye, ni iyaburi muntu wese. Rero ku muntu urengeje imyaka 35 aba agomba kwipimisha byibuze rimwe mu mwaka yamenya ko arwaye umuvuduko w’amaraso agafara imiti iyo iyiretse biragaruka, ariko iyo ukurikije amabwiriza ya muganga ubaho neza ukisazira unywa ya miti”.

Uwinkindi Francois ukuriye ishami rishinzwe kurwanya indwara zitandura NCDs muri RBC avuga ko imibare yabicwa n’indwara zitandura ari myinshi ariko bishoboka kwirinda izi ndwara.

Yagize ati” Imibare yerekana ko abantu bagera kuri Miliyoni makumyabiri bicwa n’indwara z’umutima buri mwaka, naho ku isi hose 74% bapfa bazize indwara zitandura ariko ikibabaje abanshi bapfa imburagihe batarengeje imyaka 70 bari muri bya bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere ariko byashoboka ko izo mfu twazirinda kukigero cya 80% kuko ibyongera ibyago byo kuzirwara turabizi.”

Muri ubu bukangurambaga abantu batandukanye, baje kwisuzumisha ngo barebe uko bahagaze.

Muri ubu bukangurambaga bwaberaga mu Karere ka Bugesera bwo kwipimisha indwara zitandura harimo n’umutima mu bantu 1750 bafatiwe ibizamini 29% bafite ibiro byinshi ugereranije n’uko bareshya naho 12,5% bafite umuvuduko uri hejuru w’amaraso, naho abagera kuri 40% ntibari bari bazi ko barwaye umuvuduko.

Mukanyandwi Marie Louise

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here