Home AMAKURU ACUKUMBUYE Kwiyambikira ubusa mu rusengero no kunyara ku gatuti byamukozeho

Kwiyambikira ubusa mu rusengero no kunyara ku gatuti byamukozeho

Umugore w imyaka 39, Moji Aderibigbe, yagaragaye mu rukiko mu murwa mukuru w’ igihugu cya Nigeria, Lagos, ashinjwa kwiyambikira ubusa mu rusengero, akajya imbere ku gatuti akanahanyara.

Uyu mugore uba mu gace ka Pedro ko muri Lagos arashinjwa  gutuka  itorero no kugira imyitwarire idahwitse. Umushinjacyaha wa Polisi, Sgt. Modupe yabwiye urukiko ko ushinjwa yakoze icyaha saa mbili z’umugoroba ku wa 13 Gicurasi.

Modupe Kandi yabwiye urukiko ko Pasiteri w’itorero ryitwa Fireband Power Ministry uwo mugore yambariyemo ubusa, yamufatiye umwana ufite imyaka 15 yangiza imitungo y’urusengero maze akamushyikiriza sitasiyo ya polisi.

Uyu mugore amaze kumenya ko umwana we yajyanywe kuri polisi, yahise akuriramo imyenda mu rusengero asigara uko yavutse, maze ahita ajya imbere ku gatuti atangira kuhanyara.

Nyuma yo gusomerwa ibirego byose ashinjwa, Moji Aderibigbe yavuze ko nta cyaha yakoze ndetse ahamya ko ari umwere.

Gutuka itorero muri Nigeria bihanishwa igifungo cy’imyaka ibiri mu gihe kugaragaza imyitwarire idahwitse bihanishwa igifungo cy’amezi atatu kandi kuri byose hakiyongeraho amande.

Umucamanza uyoboye urukiko ruburanisha Moji yamuhaye uburenganzira bwo kwishyura amafaranga angana n’ibihumbi 50 by’amanayira kandi akandika impapuro zigaragaza igihe azayatangira.

Umucamanza kandi yavuze ko ayo masezerano agomba gukoranwa ubwitonzi, akanagaragaramo ibihamya by’uko uwo mugore azanayishyurira imisoro y’imyaka itatu muri leta ya Lagos.

Urubanza rukazasubukurwa ku wa 22 Gicurasi 2019.

 

Twiringiyimana Valentin

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here