Home IMYIDAGADURO Man U ihanze amaso umutoza uzasimbura Ole Gunnar Solskjaer

Man U ihanze amaso umutoza uzasimbura Ole Gunnar Solskjaer

Manchester United ihanze amaso umutoza w’ikipe yo mu Bufaransa, Paris Saint-Germain nk’umusimbura wa Ole Gunnar Solskjaer, mu gihe azaba atagize aho ageza ikipe.

Uyu mutoza w’Umunyanoruveje w’imyaka 46 yatsinzwe n’ikipe ya West Ham ibitego bibiri ku busa kuri iki cyumweru. Mu yindi mikino yabaye mu minsi ibanza ya shampiyona, 2 yari yayitsinze, anganya indi 2 n’amakipe ya Wolves na Southampton anatsindwa n’ikipe ya Crystal Palace.

Iyi mikorere ituma Man U igira akazi kenshi n’urugendo rwayo rukaguma ari rurerure bikanashyira igitutu ku mutoza wayo Ole, ndetse bamwe bakemeza ko nibikomeza atazayimaramo igihe.

Man U ikaba ihanze amaso umutoza wa Paris Saint-Germain, Thomas Tuchel mu gihe Ole yaba akuwe mu nshingano zo gutoza iyi kipe.

Tuchel w’imyaka 46 yageze muri Paris Saint-Germain mu mwaka wa 2018 hanyuma ahesha ikipe igikombe cya Ligue. Amasezerano afitanye n’iyi kipe azarangira mu mwaka wa 2021 ndetse ntibizwi neza niba azakomezanya na yo cyangwa yayireka akajya muri United.

Man U ifite imikino izahuramo na Arsenal na Liverpool mbere y’uko ukwezi k’Ukwakira kurangira. Uko umutoza wayo azitwara muri iyi mikino bizagira isura bimusigira yaba imwongerera ikizere cyangwa ikakimutakariza

Twiringiyimana Valentin

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here