Home AMAKURU ACUKUMBUYE Manchester United yihimuye kuri FC Barcelona yari yarayifatiye

Manchester United yihimuye kuri FC Barcelona yari yarayifatiye

Igishyika cyari cyose ku bafana ba Manchester united, ubwo ikipe ya Manchester united yatomboraga ikipe ya FC Barcelona zigomba kwisobanura hakamenyekana ikomeza muri1/8 cya Europa league.

Ikipe ya Manchester united yari yarakomeje gutsindwa na FC Barcelon, aho benshi bibukaga Barcelona itsinda 2- 0 muri 2009 ndetse na 3-1 muri 2011 ku mikino ya nyuma ya champions league.

Mu mikino 9 yaherukaga guhuza Manchester united na FC Barcelon, Manchester united yari yatsinze umukino umwe. Igihe cyaje kugera amakipe yombi aracakirana, mu mukino ubanza I comp Nou warangiye amakipe yombi aguye miswi 2-2.

Kuri uyu wa kane aya amakipe yagombaga kwishakamo ikipe ikomeza mu cyiciro gukurikira. FC Barcelona yatangiye yiha ikaze mu rugo rwa Manchester united ifungura amazamu, igitego cyatsinzwe na rutahizamu wayo Robert Lewandowski kuri penaliti.

Antony Santos niwe watsinze igitego cyatsinzwe

Igice cya mbere cyarangiye FC Barcelona iyoboye umukino, igice cya kabiri cyahinduye isura ikipe ya Manchester united yishyura igitego ndetse itsinda igitego cy’intsinzi.

Abanya Brazil Fred ku munota wa 47′ na Antony ku munota wa 73′ nibyo batsindiye ikipe ya Manchester, imikino yose irangira Manchester united ikomeje ku giteranyo cy’ibitego 4-3.

NSENGIYUMVA Jean Marie Vianney

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here