Home AMAKURU ACUKUMBUYE Mani Martin na Clarisse Karasira, barashinja RDB mu kutoroherezwa gukoresha ibyiza nyaburanga...

Mani Martin na Clarisse Karasira, barashinja RDB mu kutoroherezwa gukoresha ibyiza nyaburanga by’igihugu

Mani Martin na Clarisse Karasira, bagaragaje akababaro baterwa no kuba bakumirwa mu ikoreshwa ry’ibikorwa remezo ndetse na tumwe mu duce tugize ibyiza nyaburanga by’igihugu, aho bagaruka ku kigo cy’igihugu cy’iterambere (RDB)

Mani martin ndetse na Clarisse Karasira nibamwe mubahanzi bakunzwe nabanyarwanda batari bake ndetse nabanyamahanga, bishingiye kukuba mundirimbo baririmba bakoresha injyana ya gakondo nyafurika, byumwihariko za Kinyarwanda. Bagaragaje ko bakumirwa mu bikorwa remezo. Ni kuri uyu wa gatanu tariki 16 ukwakira 2020, ubwo Clarisse Karasira na Mani Martin basuraga television yigihugu mukiganiro the versus

Ubwo bavugaga kubibazo bahura nabyo bagaragaje ko bigoye gufata amashusho y’indirimbo mu Rwanda kuburyo ushobora no gufungwa kubera gufata amashusho kuko harinabahitamo kujya mu bihugu by’abaturanyi kandi basize ibindi mu Rwanda. Mani martin ati” Mu Rwanda muri rusange ahantu hose gufata ishusho birakomeye”

ubwo Clarisse karasira nawe yunze murye  atanga urugero rw’umwe mu nshuti ze ukora amashusho( video producer) wari urimo ukora filime mu minsi ishize wafataga amashusho mu muhanda ariko umuyobozi w’umudugudu akamwirukankana amukanga ngo banamufunga.

Babajijwe niba baba baritabaje ikigo cy’Iterambere (RDB) itabafasha, aba bahanzi bombi bagaragaje kutagirira icyizere uru rwego kuko ruri mu babatereranye ubwo babaganaga babasaba ubufasha. Clarisse yatanze urugero rw’indirimbo Sangwa Rwanda yakoze ariko ikaba itarabashije kubona amashusho yose yarakenewe kuko yashakaga gushyiramo ibintu byose umuntu yakwishimira kureba kugira ngo asange u Rwanda ariko RDB ntiyamwemerera kubikoresha.

Mani Martin yavuze ko kugirango iki kibazo gikemuke ari uko abantu babishinzwe babona agaciro kibyo abahanzi bakora. Yakomeje agira ati” Ishusho y’igihugu cyacu ni ubuzima bw’abanyarwanda n’uburyo abanyarwanda tubayeho. Uburyo bwonyine kandi bworoshye bwo kubitangiza isi, ni muri ayo mashusho y’indirimbo, muri izo sinema kandi izo mpano zirahari zo kubikora, rero nugusaba ababishinzwe ko bumva agaciro bifite”

Mani martin nawe yatanze urugero avugako hari indirimbo atakoze yitwa Rwagasabo yashakaga gushyiramo bimwe mubyiza by’igihugu nk’inyoni zo muri Nyungwe, akandikira RDB muri 2013 ariko akaba kugeza ubu atarasubizwa ndetse akavugako igikorwa nkicyo gica intege.

Mani Martin na Clarisse Karasira mu ndirimbo yabo nshya Urukerereza( Photo internet)

Ubwo yabazwaga mu mwaka wa 2017 mu kiganiro n’abanyamakuru umuyobozi ushinzwe ubukerarugendo mu kigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB), Kaliza Belise icyo bisaba kugira ngo umuhanzi runaka abe yakwemererwa gufatira amashusho muri pariki cyangwa ahantu nyaburanga, yasubije ko bitagoye ahubwo ngo icyo uwo muhanzi asabwa ni ukwandikira RDB, abamenyesha umunsi yifuza gufata ayo mashusho. Ubundi bakareba niba uwo munsi ntabindi bikorwa bihari bakamusubiza bamuha umunsi yazafatiraho amashusho ye.

Mutabazi Parfait

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here