Home AMAKURU ADASANZWE. Mariam Sankara ntiyemera ko Blaise Compaoré yasabye imbabazi abikuye ku mutima

Mariam Sankara ntiyemera ko Blaise Compaoré yasabye imbabazi abikuye ku mutima

Nyuma y’umunsi umwe uwahoze ari prezida wa Burkina Faso Blaise Compaoré asabiye imbabazi ibyaha yakoze ari ku butegetsi, umupfakazi wa Thomas Sankara ari we Mariam Sankara aratangara ko atemera ko ibi yabikuye ku mutima.

Blaise Compaoré wakatiwe igihano cyo gufungwa burundu kubera guhamwa n’icyaha cyo kwica uwahoze ari prezida w’iki gihugu Thomas Sankara, yafunzwe muri Mata uyu mwaka.

Nk’uko byatangajwe na Jeune Afrique, mu ibaruwa aherutse kwandika, Blaise Compaoré yasabye imbabazi umuryango wa Thomas Sankara ndetse n’abaturage ba Burkina Faso muri rusange, ku bw’imibabaro yabateye mu gihe kingana n’imyaka 27 yayoboye iki gihugu.

Blaise Compaoré wayoboye Burkina Faso mu gihe kingana n’imyaka 27 yasabye imbabazi abaturage b’iki gihugu, ndetse n’umuryango wa Thomas Sankara yahiritse ku butegetsi mu 1987.

Iyi baruwa igaragaza ko yanditswe ku itariki ya 8 Nyakanga 2022, ariko kuri 26 Nyakanga 2022 ni bwo yasomewe itangazamakuru, bikozwe n’umuvugizi wa Leta, Lionel Bilgo.

Uyu muhango wo kuyisomera abanyamakuru kandi wari witabiriwe na Ally Coulibaly, umunyamabanga wihariye wa prezida wa Burkina Faso ari we Alassane Ouattara na Djamila Compaoré, umukobwa wa Blaise Compaoré.

Nyuma y’aho ibiri muri iyi baruwa bitangajwe, Mariam Sankara yahise atangaza ko atemera ko imbabazi Blaise Comparé yasabye, yabikoze abikiye ku mutima.

Olive Uwera

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here