Home AMAKURU ACUKUMBUYE Matsiko yaganiriye n’ibiti. Burya ngo ibiti bitabayeho no gupfa twapfa!

Matsiko yaganiriye n’ibiti. Burya ngo ibiti bitabayeho no gupfa twapfa!

Umunsi umwe umwana Matsiko Intwari y’abana yatembereye ari kunanura amaguru ari kumwe na Papa we,nuko  bazamuka umuhanda bakora siporo buhoro buhoro,

Umwana Matsiko nawe rero agire atya akorane siporo na Papa we,bazamuke umuhanda maze baze kugera ahantu mu gashyamba abantu bakunda gukorera siporo. Kubera kunanirwa rero kuko Matsiko ari umwana, Papa we yaramubwiye ati “mwana wange sigara aha ube wumva akayaga k’ibiti,maze nanjye mbanze nirukanke gato ngere hariya hirya ndaje”.

Matsiko rero muramuzi n’amatsiko ye,nuko yicara munsi y’igiti yumva akayaga gahuhaaaaaa,ariko akibaza aho ako kayaga kaba gaturuka akahabura. Araranganya amaso hirya no hino areba hasi areba hejuru,ariko abura aho ako kayaga gaturuka pe!Nuko uko yagakomeje kwitegereza,areba hejuru abona amashami n’ibibabi by’ibiti biri kunyeganyega,ati ahaaaaa reka mbaze ibi biti aho aka kayaga kava.

Matsiko : Ese mwa biti mwe ko ndeba amababi yanyu yizunguza muri mu biki? Uziko wagirango muri kubyina kandi nta radiyo cyangwa televiziyo numva bivuga!!!

Ibiti: Oya wa mwana we ubu turimo kuyungurura umwuka ngo ubone uko uhumeka umwuka mwiza utanduye!

Matsiko: Ndumiwe koko. Ubwose guhumeka kwanjye guhuriye he n’iryo byina ryanyu?? Yewe nkabona muba mu misozi koko cyangwa mwanaba mu rugo mukarara hanze!! Ni gute mwifata mukabyina nta ndirimbo muri kumva??

Ibiti: Uracyari umwana wowe nturamenya akamaro kacu ku buzima bwanyu, ku mwuka muhumeka n’ibindi byinshi tubafasha.

Matsiko: Oya akamaro kanyu ndakazi muvamo amakara abantu batekesha, ndetse baranabubakisha njya mbona inzu zubakishije ibiti, ndetse Papa yanambwiye banababazamo intebe twicaraho,ameza turiraho,utubati n’ibindi byinshi, ariko iby’umwuka ntimumbeshye , sinshobora no kubyemera rwose ndabyanze.

Ibiti: Urashaka ko tugusobanurira neza uburyo tuyungurura cyangwa se dutunganya umwuka muhumeka? Ese buriya uziko ari natwe dutuma imvura igwa?

Matsiko yasetse: Hahahahahahahaha hahahahahahahahaaaa ariko noneho namwe mwa biti mwe mwabonye ko ndi umwana mushaka kumbeshya ibyo mwishakiye!!!! Nimurekere aho kumbeshya nzi ubwenge no mu ishuri mama meterese yampembye bombo kubera ko ndi umuhanga,none murashaka kumbeshya??? Ndabona Papa atinze ahubwo ngo aze dutahe mve iruhande rwanyu mureke gukomeza kumbeshya.

Ibiti : Umva wa kana we ntago tubeshya turi inshuti z’abantu tubafitiye akamaro kanini,ahubwo tega amatwi tukubwire akamaro kacu nawe ukamenye.

Matsiko atuje(yitonze): Ahaaaa ngaho reka ntege amatwi mumbwire wasanga ibyo mumbwira aribyo. Ariko ninsanga mumbeshya nzabanga kuko sinkunda abambeshya, mumenye ko nzabaza Papa niba koko ibyo mwambwiye aribyo.

Ibiti: Ngaho tega amatwi tugusobanurire uracyari muto, ariko nukura uzabyiga neza mu mashuri ari imbere uziga. Ubundi uretse kariya kamaro kacu wavuze cyangwa se ako watubwiye Papa wawe yakubwiye, dufite akamaro kanini cyane ku mwuka muhumeka. Uko wabonye tubyina nk’uko wabyise,buriya ni umuyaga uba uhuha amashami n’ibibabi byacu. Uwo muyaga rero uba urimo imyanda myinshi yatewe n’ibintu bitandukanye nk’imyotsi y’imodoka ziba zigenda, (Matsiko ahita yibuka ibimodoka bigenda bihinda cyane bigasiga ibintu bisa nabi mu muhanda ariko bigahita bibura ) za moto, ndetse n’inganda zikora ibintu buriya nazo zohereza ibintu bibi mu kirere bimeze nk’imyotsi. Hamwe n’ibindi bintu byinshi rero biba byanduje uwo mwuka muhumeka, uko umuyaga uhuha uzana ibyo bintu byawanduje maze byagera muri twe nk’ibiti tukayungurura. Kuyungurura ni ukuvangura, uwo mwanda tukawugumana tukarekura umwuka mwiza ukagenda mukabasha guhumeka neza ya myanda twayikuyemo. Hari ibintu byinshi byangiza umwuka muhumeka, ariko kuko ukiri umwana tubikubwiye ntiwapfa kubyumva,ariko uzagenda ubyiga nk’uko twabikubwiye mbere.

Matsiko atangara: Woooooooooo mbega ukuntu numvise mbakunze weeeeee, sha muri abana beza pe Imana ijye ibaha umugisha rwose. Ariko uziko Papa n’abandi bantu njya mbona bakunda kuza gukorera siporo hano. Baba bashaka kumva no gufata ako kuka keza muba mwayunguruye. Yoooo mpise numva nakwigumira hano pe! None se imvura mwavuze yo bigenda gute?

Ibiti : Buriya rero imvura ibyarwa n’ibicu biriya ubona mu kirere,nabyo uzabyiga neza numara kuba mukuru ubu ntiwahita ubyumva kuko ukiri umwana. Hanyuma rero twebwe nk’ibiti, iyo umuyaga uhushye amashami yacu n’ibibabi birikaraga bigatuma umuyaga uba mwinshi, noneho ukajya mu kirere bigatuma duhuha ibicu bikiyegeranya bikabyara imvura. Niyo mpamvu ahantu hari ibiti byinshi (ibiti byinshi byitwa ishyamba), hakunda guhora hagwa imvura, maze aho ibiti bitari imvura ikahagwa gacyeya, cyangwa se ntinahagwe.  Ntujya wumva bavuga ubutayu ? Ubutayu ni ahantu hahora hava izuba, kuko nta biti bihari ngo bihuhe umuyaga uzamuke ukusanye ibicu bibyare imvura.

Bimwe mu biti by’ubusitani bitunganywa muri Kigali ( Photo: Kigali Today)

Matsiko : Mbega ukuntu mufite akamaro kanini weeeeeeee, mpise mbakunda kurushaho, nzabibwira n’abana bagenzi banjye ko mufite akamaro kanini ku buzima bwacu maze nabo bakamenye.

Ibiti : Maze rero ubwo umenye akamaro kacu ugomba no kumenya ibitubangamira kugirango n’ababikora uzababuze. Icya mbere ni ukutwangiza, ukabona abantu baratema uduti dutoya tutarakura, ishyamba bakaritema rigashiraho batarateye irindi, ibyo bishobora gutuma imvura ibura ahantu twari turi hagahinduka ubutayu. Abantu benshi kandi iyo bacanye amakara cyangwa ibiti byumye, bituma bakenera ibiti byinshi bakadutema tugashiraho mukabura imvura ndetse na wa muyaga mwiza twakubwiraga. Uziko n’iyo iyo mvura iguye,amazi tuyafata bigatuma adatwara ibintu nk’uko ujya wumva ngo imvura yatwaye amazu hirya no hino !!

Matsiko : Yewe nimurekere aho ahubwo nimwe mutunze ubuzima bwacu. Icyampa abantu bose bakumva akamaro mudufitiye disi bakajya babafata neza pe ! Ngiye kubabwira bajye batekesha gazi, batere ibiti byinshi, kandi bajye babyitaho cyane kuko mudufitiye akamaro kanini cyane. Papa nawe ndabona amaze gukora siporo dore araje ngo dutahe, murakoze kumara amatsiko ku kamaro kanyu, nzajya mbibwira abandi bana ndetse n’abantu bakuru bumve ko mudufitiye akamaro.

Matsiko yatashye yishimye ndetse agenda aganiriza Papa we uko yaganiriye n’ibiti bikamubwira akamaro kabyo ku buzima bw’abantu, maze amusaba kuzamufasha kubimenyesha abantu bose bakumva akamaro k’ibiti maze bakabifata neza, kugirango ahari heza hatazahinduka ubutayu.

 

Titi Leopold

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here