Home Uncategorized Maze kubona ko Imana itandemeye kwubaka urugo: Umugabo umaze gutandukana n’abagore bane.

Maze kubona ko Imana itandemeye kwubaka urugo: Umugabo umaze gutandukana n’abagore bane.

Umugabo w’imyaka mirongo itanu n’umwe w’umukristo mu itorero (tutifuje ko rijya ku mugaragaro ) ufite abana batanu(abahungu bane n’umukobwa umwe) bavuka ku bagore bane. Uyu mugabo utarifuje ko amazinaye ashyirwa ku mugaragaro asobanura ko abona ibyo gutunga abagore atari impano ye nyuma y’aho amaze gutandukana n’abagore bane bose ,batatu bariho umwe y’itabye Imana.
Uyu mugabo utuye mu Karere ka Kicukiro aganira n’umunyamakuru w’Ubumwe.com yamutangarije ko umugore wa mbere ari nawe babyaranye abana babiri b’abahungu babanye igihe kingana n’imyaka itanu hanyuma barananiranwa umugore arigendera. Mu magambo ye ati:” Uwo mugore twabanye anduta mu myaka kuko nari mfite imyaka makumya biri n’itandatu we afite mirongo itatu n’ibiri, ikindi yari afite amafaranga kundusha kuko we yari umukozi njyewe nkiri umunyeshuri. Twarabanye njye nka keka ko dukundana burya we afite izindi nyungu ze yirebera. Mbese muri make yifuzaga kwitwa ko nawe ari umugore afite umugabo n’abana.”
Uyu mugabo akomeza avuga ko nyuma y’igihe gitoya babanye umugore yatangiye kumwereka uwo ariwe ndetse atangira kujya amutukira mu ruhame amubwira ko ari imitungo ye yaje akurikiye. Maze umugore bidatinze ngo yahise afata umwanzuro wo kujya kwibana we n’abahungu be babiri maze ngo agenda avuga ngo “ ntashoboye kubana n’umugabo arera nk’uko arera abana”.
Nyuma yo gutandukana uwo mugabo ngo yaje kumara imyaka ibiri hanyuma aza gukundana n’undi mukobwa maze amutekerereza uko byamugendekeye byose maze umukobwa yemera kubana nawe kandi akazamuhoza amarira yose yarize .
Ntibyatinze barasezeranye kuko uwo wa mbere bari baratandukanye mu buryo bwemewe n’amategeko hanyuma bamaze gusezerana barabana maze igihe kigeze bibaruka umwana w’umukobwa . Ubuzima bukomeza kugenda neza bombi bashakisha ubuzima kuko aribwo bari barangije kwiga bombi.
Akomeza avuga uko umubano wabo bombi warangiye ndetse ko yatinze kubona ko kwubaka atari byo Imana ya mugeneye.
Mumagambo ye ati “ Mu buzima niba hari ikintu cyambabaje ni ugutandukana na …( ya muvuze mu izina ubwo yaganiraga n’umunyamakuru ariko ntiyifuje ko amazina ye yashyirwa ku mugaragaro) Kuko twari tubanye urukundo ntabona uko ndusobanura. Twarahuzaga akankunda nka mukunda kugeza aho nari maze kwibagirwa agahinda nari naratewe nawa mugore wa mbere”
Umunsi ntazibagirwa mu mateka nagiye kumva numva police irampamagaye ngo niba arinjyewe … ngo ni nitabe vuba kuri CHUK ngeze yo nsanga yashizemo umwuka ngo imodoka yamugongeye i kanombe. Ni uko aba anciye mu myanya y’intoki gutyo ansigira umwana w’umukobwa.”

Umunsi ntazibagirwa mu buzima bwanjye.
Umunsi ntazibagirwa mu buzima bwanjye.

Nyuma naje kurera uwo mwana uko nshoboye kose ariko kuko yari akiri muto afite imyaka ine ntibyanyoroheye no gufatanya kurera umwana n’akazi birananira ariko umwana ndagerageza uko narinshoboye kose kubw’ibyago nta mama nagiraga kuko nari kumumushyira akamunderera.
Nyuma y’imyaka ibiri n’igice naje gukundana n’umukobwa mukuru wari inshuti ya nyakwigendera akajya aza kenshi akitaho umwana ibikenewe byose akabimukemurira atari nangombwa ko mbimenya amwitaho bihagije bituma antera kumubaza ko yakwemera ko namubera umugabo noneho akaza kumfasha n’ubundi tukarerana uwo mwana w’inshuti ye. Yaje kubyemera nyuma y’igihe gito nawe tuba tugiye mu rukiko tubishyira ku mugaragaro dusezerana kubana akaramata.”
Twarabanye nkabona afata umwana neza amukunda biranshimisha nkumva ntakibazo mfite bikanantera kwumva ko tuzabana akaramata tugatunga tugatunganirwa.
Ntibyatinze nawe twaje kubyarana undi mwana w’umuhungu umwana agize hafi imyaka ibiri arampinduka yari umurundi kazi ambwira ko agomba gusubira iwabo Ibujumbura ngo nawe yahasize abana babiri b’abakobwa yabyaye none ngo abonye uw’umuhungu ngo kandi iwabo ku babyeyi ntacyo babuze ngo yisubiriye iwabo kwirerera abana be, ngo kandi n’uwo twabyaranye nawe azagenda amutwaye!
Byabaye ngombwa ko musaba ko yansigira umwana wanjye niba yumva atifuza ko tubana akigendera ariko akansigira umwana wanjye, byaje kuba impaka nyinshi ariko ibyo yantegetse byose naje kubyubahiriza hanyuma ansigira umwana wanjye arigendera i Bujumbura.
Ubwo nagumye aho n’abana banjye babiri haciye igihe mbana nabo mbarera uko nshoboye kuko narimfite akazi kampembaga amafaranga atari make, abana ntacyo bari babaye. Nguma ho mbana n’abakozi babiri bita kuri abo bana banjye . Nyuma gato wo mwana bansigiye amaze kugira imyaka itanu natekereje amaherezo nkumva arananiye noneho ngisha inama inshutu zanjye n’abavandimwe banjye ba bugufi bangira inama yo gushaka umugore mukuru ukuze niyo yaba ari umupfakazi kugira ngo dufashanye mu rugo kuko wabonaga urugo rutuzuye neza. Urugo rw’umugabo abana b’impinja babiri n’abakozi babiri!
Naje gushaka umugore nawe ufite abana be batatu, mbona akuze kuburyo tuzarerana abo bana dufite hanyuma ubuzima bugakomeza. Nyuma y’amezi abiri gusa tubanye umugore yaje gusama maze igihe cyo kubyara kigeze ambyarira nawe umwana w’umuhungu ni uko mba ngize abahungu bane n’umukobwa umwe ku bagore bane!
Igitangaje uwo mugore nawe twabanye abana be babiri bari baragiye hanze muri Canada mu Rwanda hari hasigaye umwe muto wendaga kungana nawa mukobwa wanjye. Bidatinze baje kuza kumubwira ko ntakindi bamwitura kitari ku mukiza imiruho akagenda akiruhukira mu gihe asigaje muri Canada. Ni uko umubyeyi abyigaho neza ni uko afata umwanzuro wo kunsezera arigendera ngo ninsigare ndera izo mpinja zanjye.
Ubu ndi njyenyine hamwe n’uwo mukobwa wanjye kuko ariwe impfubyi abandi bose ba nyina barabatwaye. Ikibazo nsigaranye ni kimwe ubu umukobwa wanjye arasoza Kaminuza muri uyu mwaka kandi ajya ambwira ko azahita ashaka umugabo. Nibaza uburyo nzabaho nagenda kuko ubundi yamenyeraga byose agihari.
Icyonzi cyo nasoza mvuga ni uko burya kwubaka urugo atari ibya buri muntu. Hari abo mbona byagenewe naho abandi tuba dushaka kwigana banyirabyo maze bikatwangira kuko umugisha burya uravukannywa.”
 
Mukazayire Immaculee

30 COMMENTS

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here