Twongeye kubifuriza umunsi mukuru mwiza wa Noheli n’Umwaka mushya. Mu cyumweru gishize twarebeye hamwe uko twakwitegurira kwizihiza umunsi mukuru wa Noheli. Ikintu twakwibukiranya nuko twarushaho kuzirikana ko uyu munsi mukuru ari uwo kwizihiza ivuka rya Yesu (cyangwa Yezu) Kristo. Si umunsi mukuru wacu twebwe abantu ahubwo ni uwa Yesu, tuwizihiza tugerageza gukora ibishoboka kugira ngo tumunezeze kuruta kwinezeza ubwacu.
Akenshi mu mpera z’umwaka abantu benshi (cyane abo mubihugu birimo ubukristo) batangira kubwirana amagambo ngo “Noheli Nziza, Nkwifurije Noheli Nziza, Muzagire Noheli Nziza” nandi asa n’aya ariko yose yerekeza ku kwifuriza mugenzi wawe Noheli Nziza.
Nkuko nari nabisezeranye mu cyumweru gishize nifuzako ko twatekereza kurushaho tukazirikana amagambo benshi tubwirana nicyo yaba asobanuye kubayabwirwa. Ese ahari abantu bose tubwira bakira kimwe cyangwa bumva kimwe icyi cyifuzo cyiza cyo kugira Noheli Nziza? Njya ntangara rimwe na rimwe iyo mbonye umuntu yifuriza undi Noheli nziza kandi uwo ayifurije ashobora kuba afite n’indi myemerere yenda ihakana Yesu cyangwa idasobanura Yesu nk’uko wowe uyimwifurije ubisobanura.
Hari n’abifurizanya Noheli Nziza ariko uramutse ukurikiye neza icyo bashaka kuvuga ubwabo ukaba wasanga badasobanukiwe na Noheli icyo yaba yibutsa abayizihiza. Gusa kuko yumva abantu baharaye kuvuga “Nkwifurije Noheli Nziza” nawe akajyaho akabivuga nk’ijambo riharawe (term) ariko adasobanukiwe neza icyo ashaka kuvuga by’ukuri cyangwa se iyo Noheli icyo isobanuye kubantu cyane cyane Abizera Kristo.
Ndatanga urugero rwibyo nkunda kumva m’urubyiruko (ndisegura urubyiruko ntirunyumve nabi ndashaka kumvikanisha uko ibyo tuvuga twajya tugerageza kubanza kumva neza ubusobanuro bwabyo) ruvuga ruti “bite se man (man bisobanuye ‘umugabo’)!” Ikintangaza iri jambo ribwirwa n’abakobwa n’abagore ndetse abakobwa bagendana nibigezweho nabo ntibatinya kubwira bagenzi babo ngo “bite se man, reka man, yego man!” Nawe tekereza umukobwa arabwira mugenzi we ngo “bite mugabo!” Noheli nayo byaba byiza idahinduwe nk’ijambo gusa rigezweho (term) ariko twe abarikoresha tutazirikana icyo neza neza dushatse kubwira uwo turibwiye.
Igihe rero twifurije umuntu Noheli nziza, reka tugenzure neza uko we aza kubyakira. Aha cyane cyane nashatse kwibanda kuruhande rw’uko Noheli ari umunsi w’ibyishimo aho abantu banezeranwa, bagasangira, bagatembereranira, bagahanahana impano n’ibindi. Reka dufatire urugero kuri Yesu wigomwe umunezero wo mu ijuru, agaca bugufi akaza mu isi yiyambuye icyubahiro cye n’ubwiza buhebuje agira ngo acungure abantu adukize ibyaha byacu.
M’Ubutumwa Bwiza bwanditswe na Matayo 1:21 havuga ngo “azabyara umuhungu uzamwite YESU kuko ariwe uzakiza abantu be ibyaha byabo.” Pawulo intumwa yandikiye Abafilipi ati “Mugire wamutima wari muri Kristo Yesu. Uwo nubwo yabanje kugira akamero k’Imana, ntiyatekereje yuko guhwana n’Imana ari ikintu cyo kugundirwa, ahubwo yisiga ubusa ajyana akamero k’umugaragu w’imbata, agira ishusho y’umuntu, kandi amaze kuboneka afite ishusho y’umuntu yicisha bugufi araganduka ntiyanga no gupfa ndetse urupfu rwo ku musaraba” (Ababafilipi 2:5-8).
Igihe twifuzizanya Noheli nziza reka tuzirikane ubutumwa turi gutanga kubo turi kubibwira. Ndatekereza ibintu bibiri twaba turi kuvuga. Ubwa mbere, reka twibaze ngo, mbese uyu mbwira Noheli arayisobanukiwe? Azi akamaro Noheli yatuzaniye twe abizera Yesu? Rero niba ukeka ko atabisobanukiwe (ndashaka kuvuga ibyo kwizera Yesu no gukizwa) waba umwanya mwiza wo kumufasha kumva ibya Yesu n’inkuru y’agakiza yazaniye isi bityo hamwe n’ubuhamya bwawe bwite, ugafasha uwo muntu kwakira impano y’ubuntu y’agakiza, kuva ubwo nawe Noheli ikamubera nziza niba yemeye kwakira Yesu mu mutima we.
Noheli nziza ntikwiye kugarukira mucyifuzo gusa, ikwiye kuba ihame mubuzima bw’abo tuyifuriza. Ariko se bayisobanukirwa gute tutabasobanuriye? Abaroma 10:14 handitswe ngo “ariko se bamwambaza bate bataramwizera? Kandi bamwizera bate bataramwumva? Kandi bamwumva bate ari ntawababwirije?” Nibyiza kwifuriza bagenzi bacu Noheli nziza, ariko nibyiza kurushaho tubasobanuriye icyo twibuka kandi twizihiza muri iyo Noheli maze nabo Imana ibagiriye ubuntu Noheli ya 2020 bakazaba bari kuyisangiza abandi iri mumutima yabo. Amena.
Ubwa kabiri, igihe twifuriza mugenzi wacu Noheli nziza reka twibaze ngo, ese Noheli yarushaho kumubera nziza gute? Mbese jye ko nambaye, we arambaye? Ese ko nza kubona agatobe, cyangwa ka cyayi ko kunywa aho we arabona n’amazi? Ese ko nza gufungura ndetse nabyiteguye cyane ubwo we ari bufungure? Ese ko abana banjye nabateguriye impano ubwo uyu abana be barabona na bombo? Niba umuntu afite ibibazo bitandukanye bijyanye n’ubuzima n’imibereho, nkamwifuriza Noheli nziza, mbese aho arayakira nka Noheli nziza? Nubwo umuntu atakemura ibibazo abantu bose bafite, ariko aho gukoresha amagambo gusa, twagerageza gufasha abantu bake dushoboye bijyanye n’ubushobozi bwacu maze nabo bakishimira Noheli.
Birashoboka ko tutakemura ikibazo burundu ariko hari ubwo icyo ukoreye mugenzi wawe cyagabanya umusonga yari afite. Reka Noheli idufashe kuzirikanana no gusaranganya. Birababaje ko twarya tugahaga, tukanywa tukarengwa igihe iruhande rwacu hari abari kwicira isazi mujisho nyamara twabatambukaho tukabifuriza Noheli Nziza. Yakobo yahuguye abizera kutavuga amagambo gusa atagira ibikorwa avuga ati“Cyangwa se, hagira mwene data w’umugabo cyangwa w’umugore wambaye ubusa, kandi akaba abuze ibyo kurya by’iminsi yose, maze umwe muri mwe akamubwira ati: ‘genda amahoro ususuruke uhage,’ ariko ntimumuhe ibyo umubiri ukennye byavura iki?”
Najye ndababwiye ngo byaba bimaze iki kubwira umuntu ushonje kandi akaba atizeye kuza kugira icyo ashyira ku munwa maze ukamubwira ngo “Nkwifurije Noheli Nziza!” Noheli Nziza ni ugutabara abagowe n’abari mukaga, guhumuriza abatakaje ibyiringiro no gufasha abatishoboye kunezererwa ubuntu bwa Yesu, maze iyi Noheli ya 2019 bakazajya bayibuka bavuga ko nabo BUMVISE UKO YESU AGIRA NEZA. Iki cyumweru cya Noheli ntikirangire udakozemo igikorwa cy’urukundo, imbaraga z’Imana zibigufashemo.
Pasteri Basebya Nicodème ni umuntu ki?
Basebya Nicodème ni umushumba (umupasitori) wo mu Itorero ry’Ivugabutumwa ry’Inshuti mu Rwanda (Eglise Evangélique des Amis au Rwanda). Ni umugabo wubatse, we n’umuryango we bakorera umurimo w’Imana mu ntara y’amajyaruguru akarere ka Musanze aho akora umurimo wo kwigisha no gutoza abayobozi b’amatorero nk’umwamu mu ishuri rya Bibiliya ryitwa Rwanda Friends Theological College.
Hamwe n’umurimo wo kwigisha, ni umubwirizabutumwa ubimenyereye kandi ufite ubunararibonye kuko yatangiye kuvuga ubutumwa mu mwaka w’1992. Afite impamyabushobozi y’icyiciro cya 2 cya kaminuza mubuyobozi bwa gikristo (Christian Leadership), iy’icyiciro cya 3 cya Kaminuza mukubungabunga iterambere ry’umuryango mugari (Community Care) kandi ari gusoza icyiciro cya 3 cya kaminuza mubyerekeye kujyana ubutumwa aho butaragera (Missiology).
Ukeneye icyo amubaza cyangwa asobanuza, cyangwa ufite ikindi yifuza ko yazasesenguraho ubutaha,ijambo ry’Imana, iby’Umwuka n’iby’ubuyobozi bw’itorero yamwandikira kuri email ye: basebyanicodeme@gmail.com cyangwa agahamagara kuri telephone igendanwa +250788488139
Whawoh whawoh… Mbega inkuru yandikanye ubuhanga. Ubu uyu munsi ntababeshya bafashe gahunda yo kwizihiza Noheli muburyo butandukanye n’ubwo narimaze inyaka 36 nfite nyizihizamo. uyu mu Pasteur musabiye umugisha mwinsi… birumvikana ko afite impano yo gusobanura neza. Ndifuza kuzaba mu iteraniro waba urimo ubwiriza live.
Iki kinyamakuru nacyo cyarakoze kuba umuyoboro… Kuko akenshi usanga aho twicaye tuba twumva cyangwa dusoma ibyigisho by’abavugabutumwa bwo hanze nkaho mu Rwanda tudafite abafite impano. Nyamara ni uko n’abahari tutaba twabamenye.
Ndongeye ndabashimiye mwese kandi mukomereze aho Umwami mukorera azabahemba.
Imana iguhe umugisha.