Home AMAKURU ACUKUMBUYE Mbese koko Koronavirusi ni ikimenyetso cy’imperuka? Igisubizo hamwe na Pastor...

Mbese koko Koronavirusi ni ikimenyetso cy’imperuka? Igisubizo hamwe na Pastor Basebya Nicodème

Muri iyi minsi hari kumvikana inkuru zitandukanye hirya no hino zifatiye ku cyorezo cya Koronavirus bityo abantu batandukanye bakagira ibyo bavuga bimwe ari ukuri ibindi bigasa n’ibihuha ndetse bitera abantu kugira ubwoba no guhagarika umutima.

IgiheYesu yabazwaga ibizaranga ko imperuka y’isi yegereje, yasubije ati: “Ariko nimwumva intambara n’imidugararo ntimuzahagarike imitima, kuko ibyo bikwiriye kubanza kubaho, ariko imperuka ntizaherako isohora uwo mwanya, arongera arababwira ati ‘Ishyanga rizatera irindi shyanga, n’ubwami butere ubundi bwami. Kandi mu isi hamwe na hamwe hazaba ibishyitsi bikomeye, kandi hazabaho inzara n’ibyorezo by’indwara, hazabaho n’ibiteye ubwoba n’ibimenyetso bikomeye biva mu ijuru’” (Luka 21:9-11).

Yesu ubwe yagaragaje ibizaranga ko imperuka iri hafi ariko yasabye ko ibyo igihe birikuba bidakwiriye kuduhagarika imitima kuko bikwiye kubanza kuba ariko siyo mperuka ahubwo ni ibiteguriza imperuka. Kuba rero hagaragara ibidasanzwe rimwe na rimwe biteye ubwoba si umwanya wo guhagarika umutima no kuvuga ibyo tuzi nibyo tutazi nko kuri iki cyorezo kiri gufata ibihugu byinshi ku isi ahubwo Abakristo bahumure, bakomeze ukwemera kwabo, bafate ibihe byo gusenga kandi bigishe ndetse bahumurize abandi.

Dukomeze imirimo yacu dukurikiza amabwiriza yo kwirinda kuba twakwandura kimwe no kuba twakwanduza abandi. Twamenya ko Koronavirusi atari yo cyago cya mbere cyangwa cyanyuma ku isi dukurikije Bibiliya mbere y’uko imperuka iba hazabaho nibindi byinshi biteye ubwoba ndetse bimwe bizajya biva mu ijuru. Aho bitangarijwe ko no mu Rwanda icyorezo cyahageze, abantu benshi ntayindi nkuru barikuvuga, abantu baribaza uko bakwiye kwifata ndetse n’amaherezo y’icyi cyago kibasiye ibihugu byinshi byo ku isi. Maze kubona uburyo abantu benshi batandukanye basa naho bacitse ururondogoro, nibajije nti:

Umukristo yifata ate mugihe cy’impagarara, ubwoba, amakuru y’impamo n’ impuha?

Kubakristo bemera ko Bibiliya ari ukuri kw’ijambo ry’Imana igihe cyose habayeho ibidasobanutse bafite uburyo bwinshi bwogutanga ibisubizo bikomeza abandi nk’uko ijambo ry’Imana ridusaba guhumuriza abahagaritse imitima. Ijambo ry’Imana murwandiko rwa mbere Pawulo yandikiye Abakorinto 1:3-5 rigira riti“Hashimwe Imana y’Umwami wacuYesu Kristo ariyo na Se, arinayo Data wa twese w’imbabazi n’Imana nyir’ihumure ryose, iduhumuriza mu makuba yacu yose kugirango natwe tubone uko duhumuriza abari mu makuba yose tubahumurisha ihumure twahawe n’Imana, kuko nk’uko ibyo Kristo yababajwe byadusesekayeho cyane, niko no guhumurizwa kwatugwijijwemo na Kristo.”

Abizera Kristo rero nitwe ba mbere bo kubanza kwakira ihumure rivuye muri Kristo twizeye kimwe no k’Umwuka Wera uba muri twe hanyuma tugahumuriza abandi. Kuba dukwiye guhumura ntiduhagarike imitima nk’abatazi Imana ntibivuze ko tudakwiye kubahiriza amabwiriza atangwa n’inzego z’ubuyobozi bwacu bw’igihugu muri gahunda yo kwirinda.

Ese kuba twizeye Yesu ho imbaraga n’ubushobozi ibyo byonyine birahagije?

Hari uwavuga ati “jye nizera Imana izandinda bityo akirengagiza ingamba z’ubwirinzi ziri kugenda zitangazwa n’inzego zibishinzwe, ariko siko biri ahubwo twe abizera Imana hamwe no kuba duhumurijwe mu kwemera kwacu hamwe no gusenga tugomba no gufata iyambere mu kubahiriza amabwiriza y’abayobozi kuko twizera cyane ko ubuyobozi bwose bushyirwaho n’Imana kugira ngo bushake ineza y’abanyagihugu. Ijambo ry’Imana ritwigisha ko tugomba kugandukira abadutwara (abayobozi) kuko ari abakozi b’Imana bashyizweho nayo kuduhesha ibyiza (Abaroma 13:1-4).

Mbese koko muri Bibiliya hari ahanditse ko Koronavirusi yaba ari ikimenyetso cy’imperuka?

Ntidukwiye gutungurwa nibigenda bibaho ku isi kuko ijambo ry’Imana ryaduhaye bimwe mu bimenyetso bizaranga ko imperuka yegereje. Pawulo atubwira ati: “Ariko mwebwe ho bene Data, ntimuri mu mwijima ngo uwo munsi uzabatungure nk’umujura” (1 Abatesalonike 5:4). Abemera ko Bibiliya ivuga ukuri ntibakwiye gutungurwa no gutangazwa n’ibigenda byaduka ku isi kuko byinshi mu bigenda byigaragaza byahanuwe kera kose kandi ijambo ry’Imana kuko ari ukuri rigomba gusohora. Abizera Kristo aho guterwa n’ubwoba no kwifatanya n’abacitse ururondogoro, dukwiye gufata umwanya wo gushima Imana ko ibyo yandikishije ari ukuri.

Dukwiye kandi gushaka no gusesengura Bibiliya cyane cyane aho yerekana bimwe mu bizabaho igihe kugaruka kwaYesu gutwara abamwizeye kuzaba kwegereje. Hanyuma ibyo bikaduhumuriza ndetse tukabisangira n’abandi mu rwego rwo kubahumuriza no kubashishikariza kwemera Ijambo ry’Imana no kwizera Kristo mumitima yabo. Kuba Ibyanditswe Byera bivuga kubizaba mu minsi y’imperuka birigusohora, si igihe cyo gushya ubwoba, kuko uwo twizeye impera n’imperuka azagaruka kandi kugaruka kwe nizerako ari ibyishimo bihebuje kubamwizeye. Abo ibimenyetso byo kugarukakwe byatera ubwoba ni abatizera banze kumwemera kuko kugarukakwe ni ibyago kuribo ntanamahirwe yo kwihana no kumwizera bazaba bagisigaranye. Iki nicyo gihe cyiza cyo gusenga Imana ngo ikingire igihugu

cyacu n’abagituye, ni igihe cyo gusenga dusaba Imana kuduhishurira ko ibidasanzwe turi gucamo nibindi bizaduka nyuma ari ibishimangira ukuri kwavuzwe mu ijambo ryayo bityo tukarushaho kwitunganya no kuboneza amategeko y’Imana.

Icyo umukristu nyawe asabwa mu gihe nk’iki…

Dukomeze gusenga dusabira abayobozi b’igihugu mu ngamba bagenda bafata zikumira ko icyorezo cyoreka imbaga, kandi abanyagihugu twakire inama tugirwa tuzishyire mu bikorwa.

Kwizera no kwemera twemeye Imana kudufashe gukomera mu mutima, tube ab’imbere mu kubaha amabwiriza y’abayobozi b’igihugu, tugire uruhare mu guhumuriza no kwigisha abandi nk’uko ubuyobozi bwacu buri kuduhumuriza “ntagikuba cyacitse” ahubwo twese hamwe tuve mu bwoba n’amagambo, dukomeze gukora ibikorwa biduteza imbere muburyo butuma twigira kandi tugahesha Imana icyubahiro. Gusa abizera tumenye ko “agakiza” atari urukingo rw’indwara niyo mpamvu tugomba gusenga ariko tunakurikiza amabwiriza yose ajyanye n’ubwirinzi.

 

Pasteri Basebya Nicodème ni umuntu ki?

Basebya Nicodème ni umushumba (umupasitori) wo mu Itorero ry’Ivugabutumwa ry’Inshuti mu Rwanda (Eglise Evangélique des Amis au Rwanda). Ni umugabo wubatse, we n’umuryango we bakorera umurimo w’Imana mu ntara y’amajyaruguru akarere ka Musanze aho akora umurimo wo kwigisha no gutoza abayobozi b’amatorero nk’umwamu mu ishuri rya Bibiliya ryitwa Rwanda Friends Theological College.

Hamwe n’umurimo wo kwigisha, ni umubwirizabutumwa ubimenyereye kandi ufite ubunararibonye kuko yatangiye kuvuga ubutumwa mu mwaka w’1992. Afite impamyabushobozi y’icyiciro cya 2 cya kaminuza mubuyobozi bwa gikristo (Christian Leadership), iy’icyiciro cya 3 cya Kaminuza mukubungabunga iterambere ry’umuryango mugari (Community Care) kandi ari gusoza icyiciro cya 3 cya kaminuza mubyerekeye kujyana ubutumwa aho butaragera (Missiology).

Ukeneye icyo amubaza cyangwa asobanuza, cyangwa ufite ikindi yifuza ko yazasesenguraho ubutaha,ijambo ry’Imana, iby’Umwuka n’iby’ubuyobozi bw’itorero yamwandikira kuri email ye: basebyanicodeme@gmail.com cyangwa agahamagara kuri telephone igendanwa +250788488139

Ubumwe.com

 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here