Home AMAKURU ACUKUMBUYE Mbona kugira umugore/umugabo urenze umwe biryohera abantu, uwabihera uburenganzira gusa

Mbona kugira umugore/umugabo urenze umwe biryohera abantu, uwabihera uburenganzira gusa

Ukuntu abagabo n’abagore basanzwe bafite ingo zabo basigaye bafite ingeso yo kugira undi muntu ku ruhande umwe cyangwa urenze umwe, bakundana, ubona babigaragaza ko ari uburenganzira bwabo gusa ukabona babangamirwa no kuba batabyemerewe.

Kuvuga ko batabyemerewe ntabwo bivuga ko batabikora, ahubwo ni uko babikora bihishe kuko itegeko ritabibemerera. Bityo, bigatuma babikora bihishe ndetse mu ibanga rikomeye kugira ngo hatagira undi urenze kuri bo babiri wamenya ko babana nk’umugabo n’umugore, bityo akazabavamo, bikagira ingaruka mbi ku miryango yabo.

Itegeko no32/2016 ryo ku wa 28/08/2016 rigenga abantu n’umuryango mu ngingo yaryo ya 166, rivuga ko ugushyingiranwa kwemewe ari uk’umugabo umwe n’umugore umwe gukorewe mu butegetsi bwa Leta ku bushake bwabo, kukaba ari ko konyine kwemewe n’itegeko. Ariko n’ubwo ibi babizi, usanga rwose hari umugabo cyangwa umugore ushimishwa no gufata izindi nshingano zo gukundana n’undi mugabo cyangwa umugore, akabigira umutwaro wo kujya akundana bucece, no kuzuza inshingano zo muri izo nkundo zindi mu ibanga.

Icyo nagarutseho mvuga ngo uwabibemerera ko batekana, iyo muganiriye n’umwe muri bo, akwereka ko nta kibazo kibirimo, ahubwo gusa ari itegeko ribabangamira kuba babishyira ku mugaragaro. Ndetse bamwe bakanabyemeranyaho ngo n’ubwo imbere y’amategeko bitemewe uzirikane ko ndi umugabo wawe nawe ukaba umugore wanjye, n’umugore kandi akabigenza gutyo ku mugabo.

Mu minsi yashize ibi byakorwaga cyane n’abagabo kuko ari bo bateraga intambwe ya mbere basanga abagore cyangwa abakobwa babasaba ko bakundana kandi bafite urugo rusanzwe ruzwi. Ariko uko iminsi igenda yicuma ni ko n’abagore bagenda bimakaza iyi ngeso, aho usanga umugore wubatse urugo rwe ruzwi ajya gushakisha abahungu bato cyangwa ndetse n’abagabo bandi bubatse akabasaba ko bakundana kandi bakabana nk’umugore n’umugabo mu ibanga.

Iyi ngeso kandi ihuriweho n’abantu b’ingeri zose, yaba abitwa ko ari abakristo ndetse n’abandi banyamadini batandukanye, n’iyo bigeze mu bwenge busanzwe butari ubw’iyobokamana, bakwereka ko ibyo bakora nta kibazo kirimo ndetse ko ari byiza, gusa bagakomwa mu nkokora no kubigaragaza ku mugaragaro kuko bitemewe n’Itegeko Nshinga ryo mu Rwanda.

Usigaye ubona bifatwa nk’urundi rwego rw’ubusirimu bugezweho, bityo bakamera nk’ababuzwa uburenganzira bwabo, kuko n’iyo bigaragajwe n’uwo bashakanye bifatwa nk’icyaha gihanwa ndetse bikaba binemewe kuba mwahita muhabwa gatanya, kuko aciye inyuma uwo bashakanye. Nyamara ba nyiri kubikora bo ubona bumvikanisha ko nta cyaha kirimo, kuko umuntu aba ari mukuru ku buryo yahitamo uburyo akundana ndetse n’abo bakundana.

Ku bwanjye rero nkurikije uko aba bantu bikundira kugira inshingano zirenze iz’urugo rumwe, bakishimira kugira umugore/umugabo urenze umwe, kandi ikigaragara bikaba bidafite gahunda yo guhagarara kuko uwabikoze ntarekera aho ngo abivemo, ahubwo araryoherwa agakomeza, bityo n’uwari atunze urugo rumwe anyuzwe n’umugabo/umugore we w’isezerno akaba abona asa n’uwacikanywe na we agatangira gushaka undi ku ruhande. Mbona uwabihera umudendezo noneho bakabikora byemewe byabaha umutekano kuko kubireka byo ndabona ntabirimo.

Src: Kigali Today

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here