Home AMAKURU ACUKUMBUYE Menya abaherwe bifuza kugura ikipe ya Manchester united

Menya abaherwe bifuza kugura ikipe ya Manchester united

Abari basanzwe ari banyiri ikipe ya Manchester United, bayishyize ku isoko bashyiraho n’igicuro cy’uwaba yifuza kugura iyi kipe.

Iyi kipe yashyizwe ku Isoko na The Glazers yari iyimaranye imyaka 17. Avram na Joel Glazer bari basanzwe ari ba nyiri iyi kipe ya Manchester united, batangaje ko abifuza kugura iyi kipe bakwishyura asaga miliyali 6 z’ama pound.

Abafana ba Manchester United bamaze imyaka myinshi bifuza ko aba baherwe barekura ikipe yabo kubera ko nta musaruro mu kibuga bayihaye uko babyifuza.

Abagaragaje ko bifuza kugura iyi kipe, hasigayemo ibikomerezwa 2 aribo tugiye kureba muri rusange.

Sheikh Jassim Bin Hamad Al Thani

Sheikh wa Qatari ni umuyobozi wa banki ya kiyisilamu ya Qatar, imwe mu mabanki akomeye mu gihugu cye. Se Hamad Bin Jassim Bin Jaber Al Thani yahoze ari Minisitiri w’intebe w’icyo gihugu cyo mu burasirazuba bwo hagati. Nta  makuru menshi  kuri we,  kuko ntabwo akunda kugaragara mu ruhame, ariko yize amashuri acumbikirwamo abanyeshuri mu Bwongereza nyuma  ajya mu ishuri rya gisirikare rya Royal Academy i Sandhurst, muri icyo gihe niho byagaragaye ko akunda Manchester United.

Sheikh Jassim Bin Hamad Al Thani

Mu gihe hari impaka zikomeje kuba nyishi ko Leta ifitemo akaboko muri iyi kipe, Sheikh Jassim, abinyujije muri foundation ye, yatanze icyifuzo cye ndetse atanga igiciro(bid) yifuza kuguraho iyi kipe ya Manchester united.  Yizeza  abakunzi b’iyi kipe  ko azishyura imyenda yose kandi agashora imari muri iyo kipe ndetse n’ibikorwa remezo no gutera inkunga abaturage.

Sir Jim Ratcliffe

 Uyu muherwe ufite imyaka 70 wavukiye muri Manchester, ni umwe mu bantu bakize cyane mu Bwongereza, akaba afite umutungo bwite ungana na Miliyari 6 mu ma paund. Kuva mu bwana bwe yari umufana wa Manchester United.  Yashinze uruganda rukora imiti INEOS mu 1998 kandi Akurikirana iterambere ryarwo, aho rwaje  guhinduka isosiyete ifite agaciro ka Miliyali  50 z’amapound. Ishyaka rye muri siporo ryamenyekanye cyane mu myaka yashize, aho afite ikipe yo  muri  Ligue 1 yo mu Bufaransa ya Nice  na  FC Lausanne-Sport yo mu Busuwisi, ndetse n’ikipe y’amagare Ineos Grenadiers.

Sir Jim Ratcliffe arifuza ko yakwegukana iyi kipe

Umwaka ushize yatanze icyifuzo cyo kugura Chelsea, aho yigeze kugura itike yigihembwe (season ticket), ariko amaherezo yatsinzwe n’umunyamerika Todd Boehly.

 

Kanda hano, usure izindi nkuru zacu mu mashusho

 

NSENGIYUMVA JEAN MARIE VIANNEY

 

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here