Ubuhanuzi ni ubutumwa bwahumetswe n’Imana: mu yandi magambo akaba ari iyerekwa ryaturutse ku Mana. Bibiliya ivuga ko abahanuzi “bavugaga ibyavaga ku Mana, kuko babaga bayobowe n’umwuka wera” 2 petero 1;20,21, Ubwo rero, umuhanuzi ni umuntu wakira ubutumwa buturuka ku Mana, akabugeza ku bandi. Ibyakozw 3:18.
Mu gihe cya kera nubwo wasangaga badaha abagore agaciro, Imana yo yabafataga nk’abagaciro kuko yagiye ibakoresha mu bihe bitandukanye. Mu bo Imana yakoresheje hari abo Bibiliya ivuga ko bari abahanuzi. Bakaba bose hamwe ari abagore bagera ku 10.
Urutonde rwa bamwe mu bahanuzikazi urubuga strongin faith ari narwo gukesha iyinkuru rwashyize hamwe hanze urutonde rw’ abahanuzi icyenda badakunze kuvugwa cyane nyamara Bibiriya yaragiye ibagaragaza , gusa kandi uru rubuga rukavuga ko hari ubwo baba batarabavuze bose nkuko bari muri Bibiliya, ariko ikigaraga nuko no mu bihe bya kera abagore nabo bagiye bagira umumaro mu gukora umurimo w’Imana.
1. Miriam: Uyu yari mushiki wa Mose na Aron. Mu gihe Farawo yashakaga kwoca abana b’abayuda b’abahungu Mose bakamuhisha mu gatebo mu mazi, uyu mushiki we niwe wari uri hafi amurinze ubwo umukobwa wa Farawo yatoraga Mose ku mazi, Miriam ahita amusaba ko yamushakira umuntu wo kumurera, Mose bamushyira Mama we gutyo.
Miriam Yiswe umuhanuzi kuko yayoboye iteraniro ry’abasirayeheri ubwo bashimaga Imana yari ibambukije inynja itukura ikabakiza abanyamisiri.
2. Deborah: Usibye kuba umuhanuzi ubusazwe yari Deborah n’umucamanza akaba yarabaye umucamanza wa kane wayoboye abasiraheri. Deborah yari yubashywe muri Israel akaba yaravuganaga n’Imana uko agomba guca imanza z’ubwoko bwayo.
3. Huldah: uyu nawe ni umuhanuzikazi wabayeho mu bihe bya Yeremiya inkuru ye ikaba iboneka mu 2Abami 22:14-20 . Huldah yabaye umuhanuzi ku ngoma y’umwama Yosiya.
4. Umugore wa Yesaya: Byagiye bigaragara ko Yesaya nk’umuhanuzi mukuru yakunze kuvuga ko umugore nawe ari umuhanuzi.
5. Anna: Anna ni umuhanuzi uboneka mu isezerano rishya. Anna yari ashaje ariko akamara igihe cye cyose aramya Imana aniyiriza mu rusengero. Anna ni umuhanuzikazi wabashije kubona Yesu avuka akamenya ko havutse umucunguzi mu gihe abatambyi bakuru bo bari bazi ko Yesu ari nk’izindi mpinja zose.
6. Abakobwa bane ba Filipo: aba bakobwa ba Filipo nabo uko ari bane bavugwa ko bari abahanuzikazi kandi bakaba bari bakiri isugi. Abakobwa ba Filipo vavugwa mu Ibyakoz 21:9
Hari kandi n’abandi bagore bavuganye n’Imana mu buryo bwa gihanuzi harimo Mariya nyina wa Yesu, Elizabeth, Rachel, Hannah na Abigail
Src: strongin faith
Nd. Bienvenu